Umupasteri yakoresheje ibirobi byo kwitwerereza ku bagore babiri batandukanye, mu mezi atarenze 6 gusa !

Umupasteri  Rev Stanley Mwea, umukozi w’Imana utuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ubu ari kwitegura gukora ubukwe n’umugore mushya nyuma y’amezi angahe gusa atandukanye numugore wambere. Uyu mukozi w’Imana ubu bukwe bwapfuye yari amaze kwitwerereza inshuro  ebyiri, aho yabikoreraga mu mijyi itandukanye. Uyu mukozi w’Imana bivugwako ateka imitwe ategura ibirori byo kwitwerereza mu mezi atarenze angahe. N’ubwo bamwe bamaze kuvuga ko uyu mukozi w’Imana adahirwa n’urukundo, hari abandi bari guha amahirwe uru rukundo noneho arimo n’uyu mugore mushya. Uyu  Pasteri w’umunyakenya Rev Stanley Mwea wibera muri Amerika, yahuye na…

Read More

Umugabo yiyahuye, kugira ngo umugore abone amafaranga yo kwishyura imyenda. Umugorewe nawe yiyahurana n’abanebe ngo bamukurikire !

Umugore wagize agahinda gakomeye,bimunanira kwihangana, afata umwanzuro wo kwiyahura n’abana be, nyuma y’uko yari amaze kumenya ko umugabowe nawe yapfuye yiyahuye. Gukunda amafaranga cyangwa, gushaka amafaranga,hari igihe birenga urugero bikagera aho umuntu ayashaka muburyo burenze ukwemera  bikabagiraho ingaruka ubwabo ndetse bitaretse n’abo mu miryango yabo. Inkuru dukesha Legit.ng  yatangaje ko umugabo wo mu gihugu cy’Ubushinwa batangaje izina rye ry’umuryango ariryo  He, ko yaguze muri police ubwishingizi bw’ubuzima bw’agaciro kangana na miliyoni y’ama  yuans, amafaranga akoreshwa muri iki gihugu.( Miliyoni zirenga  124 ugereranyije mu manyarwanda), ibi abikora atabibwiye umugore we. Nyuma…

Read More

Dore inama 5 zatanzwe n’umugabo umaze imyaka 15 yubatse zagufasha kwubaka urugo rugakomera.

Muby’ukuri turabiziko ubukwe atari ikintu cyoreshye ,kuruhande rumwe gusa kandi hari n’abarushinga urugo rwabo rugakomera kurwego rushimishije. Umugabo witwa  Ajero Morgan ukomoka mu gihugu cya Nigeria yatanze inama 5 kandi zingenzi cyane kumuntu wubatse ndetse n’uwifuza kurushinga: “Ubu nujuje imyaka 15 nubaste gusa hari ibintu bitanu nabonye byingenzi umugabo adakwiye kwirengagiza igihe agiye gushinga urugo cg yararushinze 1.Igihe ushatse umugore teganyako ugiye kubana n’abantu batatu (1).uwo utekereza ko murushingane ,(2) uwo murushinganye (3) n’uwo azaba we nk’umusaruro yuko murushinganye. 2.Umugore wawe ntakeneye ko umukorera ibikorwa by’ikirenga kugirango yishime ni utuntu…

Read More

Apostle Dr. Peter Nyaga,yifashishije intanga ngabo n’intanga ngore, yerekanye ko umuntu wese ari umutsinzi:

Intumwa yo mu Gihugu cya Tanzania Dr Peter Nyaga yakoresheje ingero zakunzwe n’abantu benshi, aho yerekanaga ko kugira ngo umuntu abeho, aba yabaye uwambere mu ntanga miliyoni 300 ziba zarekuwe n’umugabo. Buri muvugabutumwa iyo yigisha agerageza kwifashisha ingero yumva zakwumvikanira burimuntu kugira ngo asobanure inyigisho yifuza gutambutsa. Intumwa Dr Peter Nyaga wo mu Itorero RGC Miracle Center, we yifashishije ingero z’intanga ngabo n’intanga ngore yumvikanisha ko ntakintu nakimwe gikwiriye gutera ubwoba umuntu uriho, kuko ajya kubaho yarahatanye kandi agasoza urugamba ari uwambere. Mubutumwa bwe yatambukije mu rurimi rw’Igiswahili bigashyirwa mu…

Read More

Abagore 7 n’umushumba wabo, batawe muri yombi, kubera gusenga bambaye ubusa.

Police yo mugace ka Rukiga mu Gihugu cya Uganda, yataye muri yombi abagore 7 n’umushumba wabo, aho basanzwe bambaye uko bavutse, munzu bo bitaga ko ari urusengero rwabo. Aba bantu byatangajweko ari abayoboke bo mu Itorero rya Full Gospel  basanzwe munzu y’umwe muribo wamenyekanye ku mazina ya Adah Kahababo,muri ako gace ka Rukiga. Umuyobozi muri aka gace Emmy Ngabirano n’umukuru wa police batangaje ko basanze abo bagore bose, bari buriburi, kandi bose akaba ari abagore bubatse, bafite abagabo babo ndetse banatangaza ko ibi ari ibintu bitangaje cyane. “ Twemera ubwisanzure…

Read More

Dore igitekerezo cyanditswe n’umwe mu babajwe n’ikwirakwizwa ry’ifoto y’umukobwa byavugwagako yari yasinze:

Umusore w’umunyarwanda witwa Mpano Y. Jimmy, ari mubatanze igitekerezo cye agaragaza, uko abona ikwirakwizwa ry’ifoto y’umukobwa wari utwawe kuri moto, aho byagiye bitangazwa ko yari yasinze. Uyu musore yafashe umwanya wo gutambutsa ubu butumwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye yagize ati: “UZAHARANIRE GUKORA IBYO ABANDI WIFUZA KO BAGUKORERA! Mu Rwanda kuwa 30 Nzeri 2018, ku mbuga nkoranyambaga ndetse no ku mbuga za bimwe mu binyamakuru, niriwe mbona ifoto ndetse n’amashusho kuri murandisi y’umukobwa bigaragara ko ahetswe kuri moto zimenyerewe mu gutwara abagenzi, bamwe bati yasinze…. Uretse ko nibajije ikigaragara ko yasinze ku…

Read More

RGB yaburiye abanyarwanda ku bushukanyi bw’abiyita abahanuzi mu madini n’amatorero

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwasabye abanyarwanda, cyane cyane abayoboke b’amatorero n’amadini kuba maso ku nyigisho zitangwa n’abiyita abahanuzi b’akataraboneka, nyamara bagamije kubayobya no kubacuza utwabo. RGB ivuga ko hashize iminsi mu matorero n’amadini mu Rwanda humvikana bamwe mu bayobozi bayo biyita abahanuzi b’akataraboneka, bakabyifashisha baka abayoboke amaturo cyangwa bakabaha inyigisho zishobora kubayobya. Iri tangazo rya RGB, inafite ibikorwa by’amadini mu nshingano, ntirivuga amazina y’abo bahanuzi ariko riravuga ibikorwa bisa n’ibyo bamwe muri bo bakora muri iyi minsi. Ndetse n’ibiri kuvugwa cyane ubu. Itangazo RGB yasohoye kuri uyu wa 25 Nzeri…

Read More

Abagore b’inshuti barwaniye mu Rusengero, nyuma y’uko Pasteri amaze guhanuhanurira umwe muribo. Video:

Amabi aragwira , ariko kubona abakristu barwanira mu rusengero imbere ya aritari nyuma yo kwumva ubuhanuzi bwa Pasteri,byo ni agahoma munwa. Pasteri yatunguwe no kubona abagore bafatanye, nyuma y’uko yari amaze guhanurira umwe muri aba, hanyuma akamubwira ko ibibazo byose afite abiterwa n’uwo mugenzi we. Ubwo bari bahagararanye imbere, bahita bafatana. Pastor Alph Lukau wa’Itorero rwitwa Alleluia Ministries International yaguye mu kantu nyuma y’uko ubuhanuzi yari amaze gutmbutsa, bwatumye haba inkundura murusengero. Byatangajwe ko umugore witwa Pamela n’uwitwa Japa bari bagiye bajyanye, kureba Pastor kugira ngo abasengere. Mugihe cy’ubuhanuzi, pastor…

Read More

Robert Powell yongeye kwihanangiriza abantu bamuramya ngo ni Yesu/Yezu Kristu:

Uyu mugabo witwa Robert Powell icyamamare muri film ndetse n’andi ma film asekeje ( comedie) wavutse ku itariki ya 01kamena 1944 muri United kingdom, akaba yaratangiye gukina  film mu mwaka wa 1977 arinaho yamenyekanye cyane muri film yitwa “ JESUS DE NAZARETH” Aho yakinnye ariwe mukinnyi w’ingenzi( acteur principal). Kuva icyo gihe amafoto ya Robert yakwirakwijwe mu isi yose bayitirira ko ari Yesu. Uyu mugabo ubu ugeze muzabukuru kuko ubu afite imyaka 72 avuga ko yahereye kuva kera abuza abantu kumwita Yesu kuko we Atari Yesu ahubwo yitwa Robert Powell.…

Read More