Uwabaye Nyampinga muri Amerika Ashobora Gufungwa imyaka 20 azira koherereza umwana amafoto ye yambaye ubusa.

Ramsey BethAnn Bearse wabaye Nyampinga wa Leta ya Kentucky ndetse akayihagararira mu gushakisha Nyampinga wa Amerika mu 2014, afunzwe azira koherereza umwana w’imyaka 15 amafoto ye yambaye ubusa buri buri. Uyu mugore w’imyaka 28 yatawe muri yombi ku wa Gatanu nyuma y’aho ababyeyi b’uyu mwana w’umuhungu babonye amafoto ye yambaye ubusa muri telefoni ye. Ramsey usanzwe afite umugabo yatawe muri yombi na Polisi aryozwa koherereza amafoto agera kuri ane uyu mwana wahoze ari umunyeshuri we, akoresheje Snapchat. Iki cyaha nikiramuka kimuhamye azacibwa amande agera ku £80,000 ndetse n’igihano gishobora kugera…

Read More

Never Again Rwanda yamuritse ubushakashatsi bujyanye n’ihungabana bwari bumaze imyaka ine:

Umuryango Never Again Rwanda (NAR) bwakoze ubushakashatsi bwari bugamije cyane gufata ibipimo byihungabana (Trauma)icyezere (Trust) ubworoherane (Tolerance). Mu kazi kaburimunsi NAR ikora, ko guherekeza abantu batandukanye mu gukira ihungabana, bongeyeho ubushakashatsi bwatangiye mu mwaka wa 2015 bugasozwa muri uyu mwaka wa 2018, aho babumurikiye abafatanyabikorwa babo ku Itariki 27/Ugushyingo/2018. Florence Batoni Umuyobozi muri iri tsinda aganira n’Umunyamaku w’Ubumwe.com yamusobanuriye muri make uko ubushakashatsi bwakozwe ndetse n’icyari kigenderewe. Mu magambo ye yagize ati: “ Icyari kigamijwe cyane cyane ni  kwerekana experience y’imyaka ine NAR yamaze iherekeza abantu batandukanye ,mu matsinda yo…

Read More

Diamond yatangaje itariki y’ubukwe bwe n’umukobwa wo muri Kenya.

Umuhanzi Diamond Platnumz yatangaje ko nta gisibya azakora ubukwe n’umukunzi we mushya ku munsi w’abakundana uzizihizwa mu mwaka utaha. Hashize igihe gito Diamond atangaje ko afite umukobwa wamutwaye umutima. Uwo nta wundi ni umunyamakurukazi wo muri Kenya, witwa Tanasha. Ubwo yasozaga igitaramo cya Wasafi festival cyabereye ahitwa Iringa, Diamond yababjijwe ibijyanye n’ubukwe bwe yari yarasezeranyije umubyeyi. Nta gutinda yasubije ko yamaze gupanga itariki azakoreraho ubukwe bwe n’umunyamakurukazi Tanasha. Ubu bukwe butegerejwe na benshi buzaba tariki ya 14 Gashyantare 2019, ku munsi w’abakundana, bukazamara iminsi itatu yikurikiranya. Ati “Napanze ko ubukwe…

Read More

Umwana wahiye, bikamuviramo ubumuga bwo kutabona no kubura akaboko, amafoto ye yavugishije benshi.

Aya makuru kuva uyu mwana w’umuhungu ashya , byateye abantu benshi umubabaro ukabije babigaragaza ku mbuga nkoranyambaga. Uyu mwana w’umuhungu w’imyaka, Fanen Terhemen,  yahuye ‘ubushye bukabije bwo kurwego rwa 3 akimara gushya  muri Nzeri mu mwaka wa 2017, yajyanywe nase mu giturage,kuko yabonaga ko atabona ubushobozi bwo kwishyura  Ibitaro. Umugiraneza witwa  Ukan Kurugh yatangije ubukangurambaga amusababira ubutabazi, aho byakoze ku mutima abantu benshi hanyuma banatanga amafaranga ,yanafashije  Fanen Terhemen,kuba ubu akiriho n’ubwo afite ibikomere binini ku mubiriwe. Ubu uyumwana yamaze gutaha ava mu Bitaro, aho bashimira Abanyanigeria aho uyu mwana…

Read More

Ese niba ugirana ibazo n’uwo mwashakanye ntubashe kwiyumanganya wagiye wigumira iwawe!

Ni kenshi abantu bashakanye bagirana ibibazo, ndetse n’amakimbirane, ariko wababona munzira ntube warabukwa, cyangwa ngo umubonemo ikibazo, keretse usanzwe ubizi cyangwa abyikwibwiriye. Ariko hari n’abandi bantu batabasha kwihangana ndetse no kwiyumanganya, kuburyo niba yagiranye ibibazo n’umugabo cyangwa umugore we, ubwo n’abandi bantu bose babonana, abatura umujinya we. Naje gutungurwa n’umugore wari ahantu mu kazi, kandi ni n’umuyobozi, nahamaze akanya katari kanini  ariko narimaze kuyoberwa n’imico y’uwo mugore, burikanya yabwiraga nabi, yaba abo bakorana bavuganye, cyangwa n’undi mukiliya ugize icyo amubaza, dore ko ababa bantu bacuruza serivisi. Hari n’aho yageraga ukabona…

Read More

Umukecuru w’imyaka 95 mu mwambaro w’ishuri yemeza ko kwiga bitajya birenza igihe.

Bamwe bafata ishuri nk’ahantu hagirwa n’abakiri bato gusa, ko atari umwanya w’abakuze. Ariko abandi bakavuga ko kwiga bitagira imyaka. Bamwe bafata ishuri nk’ahantu bahaha ubumenyi udashingiye ku myaka iyo ariyo yose, ibi kaba bikaba byarashimangiwe n’umukecuru wo mu gihugu cya Kenya wafashe umwanzuro wo kujya ku ntebe y’ishuri akiga. Amashusho y’umukecuru w’imyaka 95 w’umunyakenyakazi, yakwirakwijwe ku mbuga nyinshi nkoranyambaga, ndetse inafatwe nk’inkuru nyamukuru n’ibinyamakuru byinshi. Amashusho yashyizwe kuri Instagram y’uwitwa Wanjiku Kinuthia, ukora ubusanzwe akazi ko k’itumanaho. Yatangaje ko uyu mukecuru Chebelina , yavuzweho n’abantu benshi cyane, cyane cyane ibinyamakuru…

Read More

Uganda: Umuntu umwe arakekwaho kwicwa na Ebola.

Kuri uyu wa Mbere umuturage umwe yaguye mu bitaro by’ikitegererezo bya Kampala. Arakekwaho kwicwa na Ebola. N’ubwo bitaremezwa neza kuko ibizamini bitarajya kumugaragaro. Umuyobozi wungirije wabyo witwa  Dr Karissa Kyebambe yemeje ariya makuru avuga ko bahise bafata ibipimo by’amaraso babijyana muri Laboratoire ya Entebbe ngo bakomeze gusuzuma. Dr Kyebambe ati: “ Nakwemeza ko hari umurwayi twakiriye ejo ahita apfa. Yagaragaza ibimenyetso bya Ebola ariko twafashe ibipimo by’amaraso tugiye gusuzuma nyuma tuzamenyesha abantu icyo twasanze yarazize.” Pasteri Gad Mugisha uri mu itsinda ry’ubutabazi bwihuse yabwiye Monitor ko bamaze kubona ko nyakwigendera…

Read More

DORE IBICIRO NGENDERWAHO BY’UBUTAKA MU MWAKA WA 2019:

Ibiciro by’ubutaka n’ibyabukoreweho biri ku isoko  bikusanywa n’Urugaga rw’Abakora umwuga w’igaciro ku mitungo itimukanwa.Akaba ari no muri urwo rwego bamaze kugaragaza ibiciro bizagenderwaho mu mwaka wa 2019. Urugaga rw’abakora umwuga w’igenagaciro ku mitungo itimukanwa mu Rwanda (IRPV) rwitwa “Urugaga “ rwashizweho n’Itegeko NO 17/2010 ryo kuwa 12/05/2010 rishyiraho kandi rikagena imikorere y’umwuga w’igenagaciro ku mitungo itimukanwa mu Rwanda nk’uko byatangajwe mu igazeti ya leta No 20 yo kuwa 17/05/2010. Rufite inshingano zo gukora ubu sesenguzi, gushaka ibisubizo by’ibibazo biri mu kugena agaciro, guhanahana amakuru, no gushyiraho amabwiriza n’imirongo ngenderwaho bigenga…

Read More

Andela ikigo gitanga akazi kitagendeye ku mashuri wize cyangwa uburambe mukazi!

Iki kigo gikomoka mu gihugu cya Nigeria kuri ubu gikorera hirya no hino muri Afurika harimo u Rwanda, Kenya na Uganda. Iki kigo kigurisha za ‘applications/softwares’ ku bigo mpuzamahanga bigera ku 170 birimo MTN na Master cards. Izo programu(softwares), kirimo kuzishakisha mu bantu b’ingeri zitandukanye. Uwajeneza Clement, Umuyobozi wa Andela mu Rwanda avuga ko hari abantu benshi baryamanye impano zo kuvumbura ‘softwares’ ariko batabizi Andela ikaba yaraje ari igisubizo kugira ngo babashe kuvumbura nogukoresha izo mpano zabo. Uwajeneza yagize ati: “Uwiyandikishije ku rubuga rwa Andela ahita ahabwa amasomo agatangira kwiyigisha,…

Read More