Irushanwa rya Nyampinga 2019 riratangira mu minsi mike.

Irushanwa ry’umukobwa uhiga abandi mu buranga,ubuhanga n’umuco mu 2019 riratangira kuri 15/Ukuboza 2018. batangiye kwiyandikisha ndetse irushanwa rigiye gutangira hatoranywa abazahagararira Intara. Nk’uko tubikesha urukuta rwa twitter rwa Miss Rwanda,ku ikubitiro gutoranya Nyampinga bizahera mu Ntara y’Amajyaruguru ku wa 15 Ukuboza, mu karere ka Musanze kuri La Palme Hotel. Ku wa 16 Ukuboza rikomereze i Rubavu mu Burengerazuba ku Inzozi Hotel. Ku wa 22 abategura irushanwa rya Miss Rwanda bazakomereza mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye kuri Credo Hotel. Hazatoranywa abahagararira u Burasirazuba ku wa 23 Ukuboza, mu karere…

Read More

Uwabaye Nyampinga muri Amerika Ashobora Gufungwa imyaka 20 azira koherereza umwana amafoto ye yambaye ubusa.

Ramsey BethAnn Bearse wabaye Nyampinga wa Leta ya Kentucky ndetse akayihagararira mu gushakisha Nyampinga wa Amerika mu 2014, afunzwe azira koherereza umwana w’imyaka 15 amafoto ye yambaye ubusa buri buri. Uyu mugore w’imyaka 28 yatawe muri yombi ku wa Gatanu nyuma y’aho ababyeyi b’uyu mwana w’umuhungu babonye amafoto ye yambaye ubusa muri telefoni ye. Ramsey usanzwe afite umugabo yatawe muri yombi na Polisi aryozwa koherereza amafoto agera kuri ane uyu mwana wahoze ari umunyeshuri we, akoresheje Snapchat. Iki cyaha nikiramuka kimuhamye azacibwa amande agera ku £80,000 ndetse n’igihano gishobora kugera…

Read More

Diamond yatangaje itariki y’ubukwe bwe n’umukobwa wo muri Kenya.

Umuhanzi Diamond Platnumz yatangaje ko nta gisibya azakora ubukwe n’umukunzi we mushya ku munsi w’abakundana uzizihizwa mu mwaka utaha. Hashize igihe gito Diamond atangaje ko afite umukobwa wamutwaye umutima. Uwo nta wundi ni umunyamakurukazi wo muri Kenya, witwa Tanasha. Ubwo yasozaga igitaramo cya Wasafi festival cyabereye ahitwa Iringa, Diamond yababjijwe ibijyanye n’ubukwe bwe yari yarasezeranyije umubyeyi. Nta gutinda yasubije ko yamaze gupanga itariki azakoreraho ubukwe bwe n’umunyamakurukazi Tanasha. Ubu bukwe butegerejwe na benshi buzaba tariki ya 14 Gashyantare 2019, ku munsi w’abakundana, bukazamara iminsi itatu yikurikiranya. Ati “Napanze ko ubukwe…

Read More

Brésil: Umukobwa wariganije ikamba ry’ufite ikibuno kinini yasabwe kurigarura bitarenze iminsi itanu.

Umukobwa uherutse kurwana mu irushanwa ry’abakobwa bafite ikibuno cyiza muri Brésil, akanatwara ikamba ry’uwari watowe; yaciwe amande angana n’ibihumbi 30 by’Amadorali ya Amerika. Irushanwa ryo gutoranya umukobwa ufite ikibuno cyiza( Miss Bum Bum) muri Brésil ryabaye mu kwezi gushize, ryarangijwe n’imvururu, ubwo uwari yabaye igisonga cya mbere witwa Aline Uva, yamburaga ikamba uwari waryambitswe ari we Ellen Santana Uyu mukobwa yavugaga ko uwambitswe ikamba yakoresheje amanyanga, kuko ikibuno cye kitari umwimerere. Kugeza ubu Aline Uva niwe watwaye ikamba ndetse ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ikibuno cye gipima na santimetero 104…

Read More

Misiri: Umukinnyi wa filime ashobora gufungwa azira kwambara ikanzu ibonerana.

Umukinnyi wa filime wo mu Misiri witwa Rania Roussef ashobora gufungwa igihe cy’imyaka itanu nyuma yo kuregwa kwangiza umuco kubera kwambara ikanzu igaragaza igice cye cyo hasi cyose. Ku wa 29 Ugushyingo 2018, i Caire mu Misiri habereye umuhango wo gusoza iserukiramuco mpuzamahanga rya Filime. Umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye muri iki gihugu bari bitabiriye uyu muhango, harimo na Rania Youssef w’imyaka 45. Uyu mugore ubwo yatambukaga ku itapi itukura, yari yambaye ikanzu ndende igera ku birenge, ariko ibonerana, ku buryo amatako ye yose yagaragaraga, ibintu bitashimishije bamwe mu…

Read More

Police ya Uganda yongeye kuburizamo igitaramo cya Bobi Wine.

Polisi yo mu karere ka Gulu muri Uganda, yaburijemo igitaramo cya Depite Robert Kyagulanyi uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya Bobi Wine. Ku Cyumweru nimugoroba nibwo Bobi Wine yagombaga gutaramira abafana be ahazwi nka Smiling Panda. Ni mu bitaramo yise “Kyarenga Extra”. Ubwo abafana be barimo abambaye utugofero tw’umutuku bageraga ahari kubera iki gitaramo ntibabashije guca iryera uyu muhanzi wahindutse umunyapolitiki. Mu kiganiro na Daily Monitor, Ezekiel Emitu uhagarariye polisi yo mu gace ka Aswa River, yavuze ko batamenyeshejwe kare iby’iki gitaramo ngo bategure itsinda riza gucunga umutekano. Ati “ Ntabwo…

Read More

Abanyeshuri b’abanyarwanda mu Bushinwa basogongejwe ku ikoranabuhanga ritaragera ahenshi ku Isi.

Abanyeshuri b’Abanyarwanda bagiriye urugendoshuri mu gihugu cy’Ubushinwa basogongejwe ku hazaza h’ikoranabuhangwa berekwa ubuhanga bugezweho bwa 5G network, Internet of Things (IOT) , Cloud computing, Big Data na Artificial Intelligence butaragera mu Rwanda na  henshi muri Afurika. Iri koranabuhanga baryerekewe ku cyicaro cya Huawei mu gihugu cy’Ubushinwa ahasanzwe habera imurikagurishwa ry’ikoranabuhanga muri Shenzhen. Aba banyeshuri bose uko ari umunani bajyanywe na Huawei biga mu mwaka wanyuma ibijyanye n’ikoranabuhanga muri Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda bakaba baratoranyijwe hagendeye ku mishanga yabo yahize iyindi irimo iyikoranabuhahanga mu bwikorezi, ikoranabuhanga mu burezi, mu buhinzi, mu…

Read More

Umuhanzi Davido yagaragaje impano yifuza ku isabukuru ye y’amavuko. Igura amadorari 85.000.

Icyamamare muri muzika Davido ukomoka mu gihugu cya Nigeria, agaragaza ko ategerezanye amatsiko isabukuruye, ubwo azaba yujuje imyaka 26 y’amavuko, anagaragaza impano yifuza.    Iyi sabukuru izaba Tariki 21/11/2018 Davido yamaze kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga impano yifuza ko abafana be bazamugurira.    David Adeleke uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Davido ari mubahanzi b’abaherwe muri iki gihugu. N’ubwo atariyashaka Davido ni umubyeyi w’abana 2 b’abakobwa kandi uba ubona atewe ishema nabyo. Ni umusore ufite umugisha muburyo butandukanye, usibye n’umuryango ukize akomokamo, nawe ubwe ubona anyuzwe n’abana be.   Ibi rero bituma…

Read More

Umusore yiguriye igipupe ku isabukuru y’amavuko, atangaza ko ari inshuti y’inkoramutima!

Abantu benshi ku munsi wabo w’amavuko, bakora ibishoboka kwose ngo bawizihize, uyu munsi uba rimwe mu mwaka. Abenshi uba ubona bawitabiriye bihagije ngo uzabe umunsi udasanzwe. Mugihe abenshi baba bategereje impano zitandukanye kumunsi wabo w’amavuko, cyangwa abandi nabo bigurira utuntu twiza, umusore yagaragaye yiguriye igipupe kinini kimeze nk’umukobwa ufite igituza kinini, nk’impanoye aziha kumunsi we w’amavuko. Umusore uzwi mu mujyi wa Lagos, mu Gihugu cya Nigeria uzwi ku mazina ya Mike ufite akabyiniro uzwi n’abantu benshi yagize atya atungura abantu ubo yihaga iyompano ku munsi yizihiza isabukuru y’amavuko wabaye ejo…

Read More

Abapfumu bahawe ikizami gikomeye, kugira ngo bakomeze gukora ibikorwa byabo!

Umuyobozi wo mugace ka Mbeya,mu gihugu cya Tanzaniya  Albert Chalamila yahagaritse abiyita abaganga ba gakondo ndetse n’abapfumu bose, ngo mugihe batarazura umuntu ngo abiboneshe amasoye. Ubwo yaganiraga n’umwanditsi wa www.eatv.tv, Chalamila yatangaje ko abanyagihugu basaba ko ubuyobozi bwasubiza uburenganzira abapfumu bagakomeza imirimo yabo kuko ari ingirakamaro.   Chalamila yagize ati:“ Bazanye ubusabe bavuga ngo tubasabire ubuyobozi bureke abapfumu bakomeze imirimo yabo,kuko barekana ibyabuze ndetse bakanabakiriza abantu. Nibwo njyewe nahagurutse mbabwira ko ibi bitashoboka. Ndababwira ngo niba mwemera koko ngo abapfumu barabavura, duhurire nabo ku Bitaro bikuru bya Mbeya, banzurire imirambo iri…

Read More