Urababaye cyangwa ufite ibibazo ? Soma iyi mirongo yo muri Bibilia iragukomeza.

Ijambo ry’Imana riradufasha mu buzima bwacu bwa burimunsi ndetse no mubihe bitandukanye : Mu gihe urwaye,unaniwe,ucitse intege,ubabaye,wishimye,.Ni umutabazi mugihe icitse intege, ni umuganga mu burwayi bw’inyuma n’imbere mu mutima,ni ibyo kurya. Mbese ijambo ry’Imana rifite imbaraga zihambaye,rirakomeza. Uyu munsi naguteguriye imirongo 10 yo muri bibilia yagukomeza mu gihe cy’ibibazo. Mu gihe kikugoye soma aya magambo wengere uyasome ndetse uyasubiremo kenshi ndahamya neza ko agufasha kandi akagukomeza. Yobu 5:11 : Ni yo ishyira hejuru aboroheje, N’ababoroga ibashyira mu mahoro. Zaburi 27: 13-14 : .Mba nararabye iyo ntizera ko nzarebera kugira neza k’Uwiteka, Mu isi…

Read More

Menya uko urukiko rwaciye urubanza rw’umupadiri wafashe umwana w’imyaka 10 ku ngufu.

Rimwe mu mategeko agenga idini ya Gatuirika ni uko umupadiri agomba kuba ari ingaragu,ariko umwe mu bapadiri bo mu gihugu cya Nigeria witwa Antony Ochigbo yafashe umwana w’imyaka 10 kungufu,gusa uwo mwana bikaba bitemewe ko amazina ye yatangazwa. K’umumsi w’ejo kuwa kabiri ibwo uyu mupadiri yajyanywe imbere y’urukiko rukuru rwa Abuja,ari nawo murwa mukuru w’iki gihugu. Ubwo yari ari imbere y’abacamanza,umwe umushinjacyaha yagize ati:’Mu byukuri nakabereye aha nibwo bwa mbere mbonye umupadiri ufata ku ngufu,twari dusanzwe twumva ko baryamana n’anbabikira ariko kuri ubu ho biratangaje pe”. Gusa ayo magambo y’umushinjacyaha…

Read More

Thacien Titus ntazakoresha ubutumire busanzwe azakoresha itangazo.

Umuhanzi Tuyishime Titus,wamenyekanye  cyane ku izina rya Thacien Titus arahinyuza bikomeye amakuru avuga ko umwana wabo azitwa Tuyishime Christine,ndetse akanatangaza ko ashobora kudakoresha ubutumire busanzwe mu kwita umwana we izina ahubwo azakoresha itangazo kugira ngo hatabaho gukumira bamwe. Mu cyumweru cyashize nibwo hagiye hacicikana amakuru avuga ko Thacien Titus na Christine bibarutse umwana,bakamwibaruka ku itariki bavukiyeho  ngo ndetse bakamwita Tuyishime Christine. Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’Ubumwe.Com,uyu muhanzi yashimangiye ko ayo makuru atariyo kandi ko batamwita ayo mazina ngo ndetse n’igihe cyo kumwita amazina ntabwo kiragera. Mu magambo ye Thacien Titus yagize…

Read More

“What do u want to know”Intero ya bamwe mu bashumba bakuru b’Itorero Adepr.

What do you want to know,intero ya bamwe mu bayobozi b’itorero ry’Adepr muri iyi minsi,isa naho itari yoroheye abayobozi bakuru b’itorero ry’Adepr mu Rwanda. Hashize igihe hacicikana amakuru avuga ko bamwe mu bayobozi b’itorero ry’Adepr mu Rwanda bahinduriwe amazina bakava kuri Rev Pasteur bakitwa Bishop,ibi ntabwo byavuzweho rumwe na bose hari bamwe(Bake )babyakiriye neza hari n’abandi benshi batabyakiriye neza ari nayo mpamvu byasakuje cyane ndetse bigatuma hagenda hakorwa amafoto y’amahimbano ku mbuga nkoranyambaga. Muri iyi minsi ishize byari bigoye kubona Umuvugizi mukuru ndetse n’umushumba w’ungirije b’iri torero ku mirongo yabo…

Read More

Umukinnyi wa filime wamenyekanye ku izina rya Sagatwa nubwo yapfuye azize ingaruka z’ibiyobyabwenge hari amasomo abakristu bamwigiraho

Nǃxau ǂToma  Umugabo wamenyekanye cyane ku izina rya Sagatwa  – wamenyekanye muri filime(film) yitwa  “The Gods must be Crazy” nubwo yari yarakiiye agakiza mu mwaka w’2000 aho yari yarabatirijwe mu Itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi yaje kubatwa no kunnywa inzoga nyinshi ndetse n’itabi kugeza aho byaje kumuviramo indwara y’igituntu binemezwa ko ariyo yaje kumuhitana. Nǃxau(Sagatwa) yakomokaga mu nyeshyamba zo muri Namibia, uyu mugabo avuga ko atari azi neza imyaka ye kuko atari azi igihe yavukiye ariko ukurikije ubushakashatsi bwakozwe basanze yaravutse mu mwaka wa 1944 ni ukuvuga ko yapfuye afite…

Read More

Kwigaragaza nka Malayika kwa Knowless byagarutsweho nyuma y’ubukwe bwe-Amafoto

Kwigira nka Malayika kwa Knowless nubwo byateje benshi urujijo ndetse no kwibaza byinshi ariko we ngo yumva nta kibazo kirimo ndetse kwari no kugira ngo ibitaramo bye bimere neza. Umuhanzi Butera Jeanne wamenyekenye ku izina rya Knowless,ni umwe mu bahanzi bakomeye cyane hano mu Rwanda bamaze kubaka izina mu ndirimbo z’isi(Secular),uyu mubyeyi akaba amaze kugira imizingo(Album) igera muri itatu,kandi iyo yose mbere y’uko ayishyira k’umugaragaro yakoraga ibitaramo byo kuyimurika. Butera Knowless buri gihe iyo agiye kumurika Album abanza,indirimbo yo Guhimbaza Imana,ibi bikaba bimaze kugaragara inshuro nyinshi cyane,ariko bikaba byaragiye binibazwaho…

Read More

Ndabatakambiye ngo abasenga munsengere Imana impe amahoro. Nyuma y’imyaka 9 ndacyibaza niba arinjye wiyiciye umwana.

Asifiwe Naome umugore w’imyaka 42 akaba ari umu congomanikazi ariko washastwe n’umugabo w’umunyarwanda ubu akaba amaze imyaka ikenda yaratandukanye n’umugabo we ubwo yamushinjaga ko yishe umwana wabo wari ufite imyaka 7. Uyu mugore yasengeraga mu itorero rya ADEPR tutifuje gutangaza aho riherereye kuko yari n’umuririmbyi muri korari,ariko nyuma yo guhura n’ibibazo we yita ko ari igikomere atazakira ku mutima we. Uyu mugore aganira n’umunyamakuru w’Ubumwe.com  yamutangarije uko agendana igikomere ku mutima kandi yumva atibaza icyaza kimukiza mu buzima bwe bwose. Mumagambo ye Asifiwe ati” Ubundi njye nari narakundanye n’umusore w’umunyarwanda…

Read More

“Ntacyo nzaba” ya Adrien na Meddy ,ikoze amateka atari yakorwa n’indi ndirimbo yo kuramya cyangwa guhimbaza Imana mu Rwanda.

Mu mateka y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda nibwo bwa mbere habayeho indirimbo yasuwe n’abantu basaga Miliyoni kuri You tube. M’Ubusanzwe indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda usanga ,zitarebwa cyane kuri You tube ,ariko indirimbo ntacyo nzaba ya Adrien Misigaro yafatanyije na Meddy ikoze amateka Atari yakorwan’indi ndirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana  mu Rwanda Indirimbo ntacyo Nzaba yujuje abantu Miliyoni n’ibihumbi magana atanu na makumyabiri n’umunani (1,000,528 views)kuri you tube ni iya Adrien Misigaro yakoranye na Meddy. Adrien Misigaro ni umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya…

Read More

Min.Louise Mushikiwabo yeretse Imana abatariyani bahuye n’ibibazo.

Ministiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo  yasabiye abanya Italy ndetse anihanganisha  abahagarariye Ubutariyani  mu gihugu cy’U Rwanda. Ni nyuma yuko rero mu gihugu cy’ubutariyani mu gace ka Amatrice habereye umutingito,ugahitana benshi mu batuye ako gace ,abandi bagakomereka ndetse n’abandi bagasenyerwa nawo. Mu butumwa bwanditse mu rurimi rw’icyongereza,Min Louise Mushikiwabo yagize ati:”Mu magambo ye Louise Mushikiwabo  “Dear Amb. @DFornara: #Rwanda Gov & many friends of Italy in Rwanda saddened by #earthquake at #Amatrice! Keep strong,wishing families well! God Be with u”. Ugereranije mu rurimi rw’Ikinyarwanda,Ministiri yagize ati:”Nshuti bambasaderi Dformara,U Rwanda ndetse n’inhuti…

Read More

Kwicwa ndetse no gusenyerwa n’umutingito byateye Papa Francis gusoma misa gitaraganya.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, umushumba mukuru wa Kiriziya Gaturika,Pope Francis,yaremye agatima abasenyewe n’umutingito ndetse n’ababuze imiryango yabo kubera umutingito,. Ibi yabivuze muri Misa yabereye I Vatican,aho yari yavuze ko ari iyo gusabira abafite ibibazo bikomeye muri iki gihe. Ikibazo cyari gikomeye muri ako kanya cyari icy’abantu basenyewe n’umutingito ndetse n’ababize ababo kubera umutingito. Mu magambo ye Umushumba wa Kiriziya Gaturika yagize ati:”Muri iyi minsi abantu bafite ibibazo bikomeye cyane ariko,kuri ubu buri wese nasabire abazize uriya mutingito wabereye mu butariyani ndetse tunakusanye ubufasha bwo guha bariya barokotse…

Read More