Winnie Mandela arasaba Imana ngo yerekane umujura wamwibiye amafaranga yari yahawe k’umunsi we w’amavuko.

Polisi yo mu Gihugu cya Afurika y’epfo iratangaza ko ubu iri gushakisha umujura wibye amafaranga angana n’amadorari 6000 Winnie Madikizela Mandela umufasha w’uwigeze kuba perezida muri icyo gihugu nyakwigendera Nelson Mandela.Ayo mafaranga bayamwibiye iwe murugo. Aya mafaranga bibye Winnie ngo yari yayahawe ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 80. Hanyuma ayabika munzu mu gihe yari ategereje ko ayajyana kuri banki. Yivugiye ko yababajwe n’umuntu waba yabashije kwinjira munzu ye akamwiba ayo mafaranga maze anasaba Imana ko yakwerekana uwo muntu wa muhemukiye. Winnie yavuze ko yamenye ko yibwe aya mafaranga ubwo yari…

Read More

Biyemeje gufata ibihe byo gusenga kugira ngo Imana ibahindurire amateka: Reba ibikorerwa urubyiruko rwo muri Danmark rwujuje imyaka 25 rutarashaka. Amafoto:

Mu isi yose abantu bagenda bagira imico itandukanye bitewe n’igihugu bakomokamo. Ni kimwe rero mu Gihugu cya Danmark bafite umuco utangaza abantu benshi ndetse urubyiruko rwaho rukaba ruhangayikijijwe cyane n’imihango ikorerwa urubyiruko rwabo rugeza imyaka 25 rutarashaka. Urubyiruko rwo muri iki gihugu ( yaba umuhungu cyangwa umukobwa) ugejeje imyaka 25 atarashaka umunsi wo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko ubwo ni ukuvuga isabukuru y’amavuko guhera ubwo yizihiza imyaka 25 akiri ingaragu, akorerwa ibikorwa bo bafata nk’ibirimo ubunyamwaswa kandi bakaba basaba abanyamasengesho kuba babasengera uyu muco ukazahinduka . Ubwo ku munsi w’isabukuru y’uwujuje…

Read More

Umuhanzikazi uririmba indirimbo zihimbaza Imana yashyize hanze amafoto abenshi bahamyako bidakwiye uwiyita umukozi w’Imana. Irebere hano amafoto:

Umunyakenyakazi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana witwa  Veronicah Sande, yagaragaje amaphoto y’imyanya y’ibanga ye aho yari kumwe n’umugabo we maze asaba abamukurikirana ku rubuga nkoranya mbaga kugira icyo bavuga. Dukurikije ibyavuzwe n’abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ,banditse ko ibi bitari bikwiriye umuhanzikazi nk’uyu uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana. Umugabo wa Veronicah we yatangaje ko abantu banditse ko ibyo umugore we yakoze bidakwiriye yavuze ko aria bantu bigira nkaho batari ku Isi kandi ariho bari. Maze uyu mugabo anatangaza yeruye ko umugorewe afite uburenganzira bwo gukora ibyo ashatse kandi mu gihe ashatse…

Read More

BIRABABAJE: Umupasteri yabwiye abantu ngo bitange bamfashe kuko narimfite ikibazo gikomeye, Nyuma yokwitanga arabinyima abigira ibye.

Uko amatorero arushaho kwiyongera mu Rwanda ni nako usanga hari amwe n’amwe agenda agaragaza gukora ibikorwa bidafututse. Ndetse wareba neza ugasanga byaba atari bitari ibikorwa byagakwiye gukorwa n’uwiyita umukozi w’Imana. Umugore witwa Maria ufite imyaka 34 y’amavuko yatubwiye uko umupasteri yamuhemukiye kuburyo yumva atazigera abyibagirwa mu buzima , kuko ngo yamuhemukiye kandi yari amwizeyeho kumufasha. Maria umugore wari umaze gutabwa n’umugabo aho yari atuye Inyamata maze uwo mugabo we agatwara ibintu byose munzu ndetse na matelas yo kuryama ho kuburyo ijoro ryari ryakeye yari yaryamye hasi ku musambi aririra Imana.…

Read More

KIGALI: Kuvuguruzanya no kudahuza kw’ubuyobozi bw’itorero n’umuhanuzi imbere mu iteraniro.

Mumatorero menshi hagaragara abantu bitwa abahanuzi aba bantu ngo baba bavuga ibyo Imana yabatumye kubwira ubwoko bwayo byaba kubwira  umuntu kugiti cye cyangwa kubwirira abantu muruhame. Aba bantu akenshi iyo  batangiye kugira ubutumwa kugeza ku iteraniro abantu baratuza hakaba umutekano n’umutuzo kugira ngo bumve ubutumwa Imana yabageneye. Ariko hari igihe ureba ugasanga hari abahanuzi baba batagihabwa agaciro ngo bahabwe umwanya wo kugira icyo bageza ku iteraniro kuko baba barafashwe nk’abantu batari abahanuzi bukuri ahubwo ibyo bakora baba bigana abandi. Maze batangira kugira icyo bavuga ntihagire ubuha agaciro ahubwo bagakomeza gahunda…

Read More

Sobanukirwa n’isoko nyakuri y’amahoro yo mu mutima.

Ubundi mubuzima bwaburi munsi hari ibintu byinshi umuntu akenera,kugira ngo yumve atekanye. Kandi koko nawe wareba ugasanga  biranakenewe. Ariko burya nyuma yo kugenzura ibintu byinshi nasanze amahoro yo mumutima ntacyo wayanganya. Kandi amahoro ntahandi wayabonera uretse kwa Yesu,kuko ariwe utanga amahoro wenyine. Ubundi uko abantu babyuka biruka,bashakisha ubushobozi ndetse n’ibibatunga mubuzima bwa buri munsi ,umuntu aba ashaka kubona ko yabaho atekanye. Yaba ari umubyeyi ugasanga arakubita hirya no hino kugira ngo umuryango we ubeho neza ,ari ubu ndetse no mumunsi izaza. Aha ikibazo kimwe n’uko hari abashaka iyo mitungo ,muburyo…

Read More

Baje bitwaje ubuhanuzi ngo bagiye kubakiza inyatsi maze barabiba inzu bayisiga yera!

Uko iminsi igenda yicuma niko hagenda haduka ibikorwa bimwe na bimwe abantu bahamya ko bitigeze kubaho ukundi. Bamwe bagahamya ko ari ukubura imirimo kubibatera,abandi bati abantu babaye babi,abandi bati ni iminsi y’imperuka turimo. Iyo ugenda hirya no hino usanga abantu bita abavugabutumwa bagenda bamamaza ubutumwa bwa Yesu akenshi baba banabwira abantu ngo bihane batazarimbuka. Abandi bakagenda bayambutsa ubutumwa runaka ngo bahanurira abantu ibigiye kuzababaho ngo cyangwa ibyo Imana yababatumyeho. Hari abajya ahahurira abantu benshi nko: Mu masoko,ahategerwa amamodoka, munzira,…Ariko rero hari n’abasanga abantu mu ngo zabo bakabazanira ubuhanuzi runaka.  Rimwe…

Read More

Umupasterikazi yagejejwe mu nkiko ashinjwa ubujura. Soma icyo ashinjwa kwiba kiragutangaza!

Umupasterikazi w’imyaka 23 y’amavuko arashinjwa kwiba umuringa w’agaciro ubwo yabeshyaga umugore wari uje ngo amusengere maze nawe abanza ku mutuma umuringa we uhenze kugira ngo abone ku musengera nyuma yo kumusengera umugore yagarutse kumureba ngo amusubize umuringa we arawumwima! Uyu mu pastorikazi witwa  Nkechinyere Ndukwe yagejejwe mu nkiko ubwo n’uyu mugore witwa Ifeoma Isiuwa amurega ku mwambura umuringawe ufite agaciro kangana na miliyoni 10, ubwo yawumuzaniraga ngo amusengere yagaruka kuwumwaka akawumwima. Uyu mugore yagejeje ikirego k’ubashinzwe umutekano hanyuma batwara uyu mupastorikazi mu nkiko. Uyu mupasterikazi arashinjwa ibintu bitatu: ubushukanyi,ubujura ndetse…

Read More

Ndumva ibyo narahiriye imbere y’Imana n’itorero ngiye kubivamo kuko sinabana n’umugore wambeshye ikintu nk’iki : Soma inkuru urumirwa.

Buri musore n’umukobwa iyo atarashaka aba afite inzozi z’umuhungu uzamubera umugabo cyangwa umukobwa uzamubera umugore. Ibi kandi abihuza yaba ku mico,imyifatire ndetse n’imiterere y’umubiri. Iyo uganiriye n’abasore ndetse n’abakobwa bose usanga bakunda ku buryo butandukanye : Bamwe bakunda umuntu unanutse,inzobe,igikara,muremure,mugufi,ubyibushye,ucecetse,usabana,ukijijwe,… Kimwe rero n’abandi basore bitegura kurushinga, umusore witwa Wilson(Ntabwo ari izina rye) yaganiriye n’umunyamakuru w’ubumwe.com  maze amuganiriza ibyago yahuye nabyo ubwo yashakaga umugore aziko bihuye n’umukobwa yifuzaga aza gusanga yaramushutse. Wilson ni umukristu usengera muri rimwe mumatorero yagikristu abarizwa mu Rwanda ( Ntitwifuje gutangaza iri torero) yasezeranye imbere y’amategeko kuwa kane…

Read More

Umugore utwite yatutse abageni na pasteri hanyuma arabavuma.

Umugore wagaragaje uburakari bwinshi ndetse n’umujinya ubwo yazaga ku rusengero ahari kubera ubukwe, ahateza umutekano muke ubwo umuhungu wahoze ari inshuti ye yari amutaye rwihishwa ajya gusezerana n’undi mukobwa. Ibi byabereye ku rusengero rwitwa  Grace Baptist Church aho umugore w’imyaka 28 y’amavuko witwa Akua Afriyie yahagaritse ubukwe ubwo bari bamaze kumumenyesha ko uwari inshuti ye agiye gusezerana n’undi mukobwa.Ibi yabikoze ubwo bari mumuhango wo gusezerana kucyumweru. Uyu mugore yaje azanye icupa ririmo ibintu bimeze nk’inzoga  avuga ko ariryo akoresha abavuma. Uyu mugore avuga ko uyu mugeni Shalom Miriam Shehu ari…

Read More