Nyuma y’uko amaze imyaka 33 akiri isugi arahamya ko yiteguye kugeza na 50 agikomeye ku busugi bwe.

Rahab Mugure Nga’nga, ukomoka mu gihugu cya Kenya w’imyaka 33 y’amavuko arahamya ko akiri isugi kandi ko ntakiza tuma atakaza ubusugi bwe mugihe cyose atari yabona umugabo we ngo banakore ubukwe. Uyu mukobwa ukora akazi k’ubucunga mutungo ubwe yitangarije ko yahisemo gucunga ubusugi bwe kuko ariko imyemerere ye imutegeka kandi ibi akabikora kugira ngo anezeze Imana. “  Navutse ubwa kabiri  kandi sinifuza gufatanya gukorera Imana n’icyaha cy’ubusambanyi . Imibonano mpuzabitsina idakozwe n’abashakanye ni icyaha . Ndifuza kuzakora imibonano mpuzabitsina ari uko nashatse ,ariko mu gihe ntari nabona uwo turwubakana ntabwo…

Read More

Imana imbabarire kwikunda,urukundo ruke,gushidikanya,kwirwanirira… n’ibindi byose nibagiwe Imana ibimbabarire : Icyita rusange cyo kwihana kw’abarokore.

Mu matorero menshi aya twita aya barokore byagaragaye ko bafite icyita rusange cyo kwihana, Ugasanga ni ibintu hafi ya bose bahuriye ho akenshi bagira ibyaha bahuriraho nka: Imana imbabarire gushidikanya,Imana imbabarire urukundo ruke, Imana imbabarire gucirana imanza,…Hanyuma bagasoza bavuga bati Imana imbabarire n’ibindi byose nibagiwe hari n’abavuga ngo Imana imbabariye n’ibindi byose ntarondoye. Ibi abantu benshi bagiye bavuga ko baba bihana bya nyirarubeshwa kugira ngo uwo mwanya utambuke kuko uba ari wo ugezweho,abandi bati ibi byaha tuba twabikoreye mu bwihisho ntibiba ari ngombwa ko tubyihanira mu ruhame ubwo ukabajijisha ngo…

Read More

Bakristo bagenzi banjye nimumfashe gusobanukirwa. Ese kwicisha bugufi no kwanga impaka bifitanye isano no kwigira agatebo?

Mu Kinyarwanda hari umugani uvuga ngo “ uwigize agatebo ayora ivu” uyu mugani bawuca iyo umuntu acishije make noneho ukabona abantu baramubonerana ibintu byose bibi  bakabimukorera ntacyo bikanga kuko baba bazi ko koko yivugira amagambo make. Hari umukunzi w’Ubumwe.com washatse kutwandikira no kutugezaho ndetse no kubaza abasomyi n’abakunzi b’Ubumwe.com niba koko hari aho ibi bintu bibiri byaba bihuriye. Muhire  James umukristo usengera mu itorero rya Dieu Vivant utuye Kicukiro mu mugi wa Kigali aganira n’umunyamakuru w’Ubumwe.com yamutangarije ko kubaho ku isi amahoro abona bigoye. Ati: “ None se byose ntacyoroshye…

Read More

Nyuma y’imyaka 13 umupasiteri ashakanye n’umugorewe batarabyara Imana yabahaye impanga 3.Reba amafoto:

igeze Imana ni Imana ikora ku guhe cyayo. Ntijya ikora mbere ntijya inakora nyuma. Isaha yayo iyo igeze irakora. Umupasteri uzwi ku mazina  Reverend John Ifeanyi Ezeike we n’umugore we bakiriye impanga z’abana batatu nyuma yo gutegereza imyaka 13 bategereje Imana.  Aba bana bavutse Tariki 19 Ukwakira 2016. Reverend John  mu magambo ye yagize ati: “Imana yaranyiyeretse ku itariki 19/10 ,2016. Ubwo mu mwaka wa 2003 Imana yaranyoboye maze nshaka umugore wanjye mwiza kandi wicisha bugufi kandi wari ukiri muto kuko nibwo yari arangije amashuri ye ya Kaminuza, Ariko uzi…

Read More

Abagore bakwiye guhitamo ubusirimu nibura bufite indangagaciro z’umukristu. Ubu kutikoza umwana wibyariye nabyo tuveho tubyita ubusirimu?

Kera mu Rwanda umubyeyi yaberwaga no guheka umwana we. Cyangwa umwana yabamaze kugera mu kigero cyo kumenya kugenda ukabona umubyeyi amufashe akaboko baragendana  kandi nawe wanamureba koko ugasanga araberewe pe. Ariko ubu hari ibintu ababyeyi cyane cyane abo mumugi badukanye byo kutikoza abana babo. Ibi ububona kenshi umubyeyi afite nk’ahantu agiye ukabona yiyambariye nk’inkumi rwose, noneho agafata umukozi akamuhekesha umwana nawe akamushorera ntakintu atwaye . Ibi kandi n’abagore b’abakristu bamaze kubyigana. Kandi akenshi ukabona uwo mwana utwaye mugenzi we nawe ari muto pe, kuburyo ubona nawe atamushoboye nyina w’umwana amushoreye…

Read More

Twagumanye n’intwari kugeza ku ndunduro : Amagambo y’avuzwe na Nicole nyuma yo gutandukanya abana be bavutse bafatanye imitwe.

Ubwo bavukaga ari impanga ku itariki 9 z’ukwezi kwa Nzeri 2015,  ababyeyi babo  Nicole na Christian biyemeje kubaha amazina yemeza ukwemera kwabo ndetse n’icyizere bari bafite ku Mana n’ubwo aba bana bari bavutse bafatanye imitwe ababyeyi babo bagize kwizera kutajegajega, maze umwana umwe bamwita  Jadon bisobanura ngo Imana irafasha undi bamwita Anias bisobanura ngo Imana yashubije. Ababyeyi b’aba bana bari bafite ukwizera kutoroshye nagake mu magambo yabo bati : « I bibazo byacu byose twabikoreye Imana kuva abana bacu bavuka. » N’ubwo byari bikomeye guhumeka mu mezi yambere bakivuka, cyane cyane Anias…

Read More

Reba urutonde rw’ abantu bavukanye ubumuga budasanzwe biragutera gushima Imana uko waba uri kose. Amafoto.

Mu buzima bibaho cyane ko hari igihe umuntu yibona ko ariwe ubabaje cyane ndetse hari n’igihe bamwe bageraho bavuga ngo Imana ntibakunda kubera ikibazo runaka aba yaravukanye cyangwa bikanamubaho akuze. Akenshi rero n’iyo umubyeyi atwite abayiyumvisha umwana azabyara uko azaba ameze yaba atari uwambere bwo akamuha ishusho y’abandi bana bamubanjirije ,yaba nabwo ari uwambere ukumva aramuha ishusho ya se umubyara cyangwa iya nyina. Hari igihe biba amahire rero uko wabitekerezaga akaba ariko bikugendekera ,ariko ukibagirwa ko atari ihame ko umuntu wese utwise abyara umwana muzima cyangwa umeze uko abyifuza. Hari…

Read More

Nyuma y’uko Kina Music yikuye Muri Salax Award,Mike Karangwa yabwije ukuri abahanzi ba Gospel

“Umuhanzi utinyuka akikura mu irushanwa akwiriye gusengerwa” Ayo ni amagambo yavuzwe n’umunyamakuru Mike Karangwa ubwo yari yitabiriye umugoroba wo gutangaza abahanzi ndetse n’abandi bantu bose bafite aho bahuriye n’ibikorwa by’iyobokamana bazahatana mu irushanwa rya Groove Awards uyu mwaka wa 2016. Mu bihugu byinshi byo ku isi hagiye humvikana inkuru zivuga ko bamwe mu bahanzi bagiye bagirirwa ikizere n’abafana babo,haba amarushanwa ugasanga abafana batoye uwo muhanzi ngo ajyemo ariko ugasanga umuhanzi we ntabwo abyishimiye agasaba ko yakurwa mu bahatanira ibihembo runaka. Mu myaka ishize ndetse no mu minsi ishize muri rusange…

Read More

Abazimu baragwira umuhungu w’imyaka 14 yafashwe no kurigisa imyanya y’imyororokere y’abagabo.

Umuhungu w’imyaka 14 ukomoka mu gace ka Yenagoa, Bayelsa  wafashe maze akubitwa izakabwana ashinjwa kwiba no kurigisa imyanya y’imyororokere y’abagabo 36 bose. Uyu muhungu wamenyekanye ku mazina ya Iduma Obodo  akomoka mu muryango waba  Oweikorogha mu majyepfo ya  Ijaw mu butegetsi bw’agace ka Bayelsa . Umwe mu bagabo bagwiririwe n’ibi byago nawe wabuze imyanya ye y’imyororokere witwa  Ebekemie Samson, yatangaje ko byasabye kwitabaza umukozi w’Imana kugira ngo ubugabo bwe bugaruke. Uyu muhungu w’imyaka 14 arashinjwa kurigisa imyanya y’imyororkere y’abagabo bagera kuri 36 batuye mugace k’amajyepfo ya Ijaw . Uyu muhungu…

Read More

Abantu benshi barasaba Imana ko itababarira umugore kubw’igikorwa yakoreye umwana yibyariye. Soma urebe n’amafoto nawe urumirwa:

Uko iminsi igenda ishira abantu benshi bagenda bahamya ko ibihe by’imperuka twabigezemo ndetse hari ibikorwa byinshi by’ubunyamaswa byagwiriye maze abantu benshi bakabifata nk’ibisanzwe. Ariko abandi nabo bagahamya ko iminsi y’imperuka tuyirimo kandi ko ibimenyetso bibigaragaza ari byinshi harimo n’uko  ababyeyi batagitinya kwiyicira abana bibyariye. Kuri uyu wa Gatatu mu Gihugu cya Thailand hagaragaye  umurambo w’uruhinja wasanzwe mu bwiherer. Bikaba bihamya ko rwari rwatawemo ijoro ricya ari kuwa Gatatu. Ni ukuvuga kuwa Kabiri ninjoro. Aya mashusho y’uru ruhinja yashyizwe ku mugaragaro abaturage bo mubuce by’Isi bitandukanye baba bazwa bikabije n’ubu bugome…

Read More