Waba wumva unaniwe wibwira uti; Ntibikiri ibyo kwihanganira?Reba amasezerano 5 Yesu yasezeranyije wowe ucitse intege:

Hari umuntu utaracika integer mu ri uru rugendo rwa gikristu? Ninde utaragira gushidikanya,kwumva wasubira inyuma, cyangwa ukumva ugeze mu butayu? Umukristu ahura n’ibirushya byinshi mu rugendo. Uyu munsi Ubumwe.com turakwibutsa amasezerano 5 Yesu yadusezeranyije kugira ngo dugukomeze mu kwizera. Abenshi muri twe n’ubwo tuzi neza ko hari amasezerano Imana yadusezeranyije kandi asobanutse neza,ni hahandi ntibitubuza gushidikanya cyangwa gucika integer. Imihangayiko y’Isi,impanuka runaka duhura nazo mu rugendo,ukudagera ku ntego z’ibyo twifuza mu buzima bwacu. Waba uri umukristu umaze igihe mu gakiza waba ukiri mushya mu gakiza,ibi byose bikugeraho aho ugera ukwumva…

Read More

Umupasteri yasabye abayoboke kuzana amatelefone yabo ngo ayasengere Imana iyashyiremo amafaranga yo guhamagara.Amafoto:

Umuhanuzi wo mu gihugu cya Zambia Anointed Benard,yategetse ko amatelefone y’aba kristu yuzura amafaranga yo guhamagaza. Amakuru aturuka muri Malawi ,umupasteri uyobora itorero riri mu mugi wa Lusaka ngo uyu mupasteri ibi yabikoze ashaka kwerekana imbaraga z’Imana. Uyu mu pasteri yasabye abayoboke be kuzana amatelefone yabo imbere hanyuma nawe agategeka binyuze mu mbaraga zo mu ijuru ko ajyamo amafaranga yo guhamagaza. Ibi byabereye mu Itorero riherereye mu mugi wa Lusaka ejo hashize. Uwaganiriye n’itangaza makuru Mwebantu, yatangaje ko ari kunshuro ye yambere abona ibintu nk’ibi! Nyuma y’uko aya mafoto y’umuhanuzi…

Read More

Ese ibi wowe urumva byaba ari ukwizera,icyifuzo ,ihungabana cyangwa kwiheba? Yahisemo kugura amajyambere nta n’umuhungu bafitanye gahunda!

Umukobwa w’imyaka 31y’amavuko warangije kwiga amashuri ye muri imwe mu makaminuza ya hano mu Rwanda ,utarashatse ko amzina ye ndetse n’ifoto ishyirwa ku mugaragaro yaganirije umunyamakuru w’Ubumwe.com amubwira ko yamaze kugura ibyo bita ibirongoranwa byose ategereje ubukwe gusa. Uyu mukobwa atuye mu mujyi wa Kigali urebye ni umukobwa usa neza rwose unateye neza ,ngo yafashe umwanzuro wo kugura amajyambere kuko n’ubundi ngo abona ari umurimo yirindiriza kandi azawukora. Uyu mukobwa yamaze kugwiza rwose ibikenewe byose kuko amaze imyaka itatu yose arundanya ibi bikenewe. Yamaze kugura male 2 azuzuzamo ibikoresho kuko…

Read More

Arahamya ko abagore bafite ubushurashuzi karemano ariko bitakagombye kuba impamvu yo gutandukana kubashakanye kuko ariko baremye.

Umugore witwa Nkechi Bianze yavuze ko abagore bakunda kuryamana n’abagabo benshi kandi ibi akaba ari ibintu bibabamo karemano.Cyane cyane abagore bo mu gihugu cya Nigeria. Bianze watambukije ubutumwa ku rukuta rwe rwa Facebook kuri uyu wa mbere tariki 23/01/2016 aho yagaragazaga ko abagore ari abashurashuzi karemano anasaba abagabo kubyumva kuko ariko biri. We yemeza ko abagore 62% ari abatizerwa kuko bashurashura aha ashimangira ko iyi ari imibare ndakuka ku bagore bo mugihugu cya Nigeria. Reba uko yabyanditse: “Bagabo mugomba gusobanukirwa ko abagore ari abashurashuzi karemano cyane cyane abagore b’abanyanigeriakazi. Ni…

Read More

Intambwe 5 ziranga ubuzima bwo gusenga nkuko byagaragajwe n’umupasteri Tim Keller.

Nubwo gusenga atari ubukorikori, kugira uburyo usengamo bishobora gufasha muri ubu buzima bwa burimunsi tubayemo kandi tuba dufite ibikorwa byinshi tubugomba. Ndetse nibikorwa byinshi bitandukanye. Pasteri Tim Keller,yagaragaje ko tugomba kumenya no kwemera ko Imana burigihe iba ihari kubwacu. Mugitabo yanditse cyitwa Isengesho « prayer » yagaragaje intambwe 5 ziranga ubuzima bwacu bwo gusenga. Bmwe muri twe bumva ntampamvu y’intambwe runaka mugihe cyo gusenga. Bakemeza ko bihebye ;bakomeretse ;bafite ubwoba,cyangwa muri make bifitiye umutima uhagaze ku buryo badatekereza ku ntambwe. Twirukira ku Mna gusa nk’umubyeyi wacu « Abba » Noneho tukamutakambira dusaba ubufasha !…Ariko rimwe na rimwe uburyo…

Read More

Umwana w’imyaka 18 y’amavuko yasomye bibiliya yose maze agaragaza imirongo yo kwitondera mbere y’uko ayiha inshuti ye.

Quand Garrett Chisum, w’imyaka 18 y’amavuko yahaye mugenzi we Reagan Lee, w’imyaka 16 y’amavuko bibilia. Uyu mugenzi we yari ategereje impano ya bibilia k’umunsi mukuru wa Noheri ariko yaje gutungurwa no guhabwa bibiliya irenze Bibilia isanzwe imenyerewe we yari ategereje. Uyu mwana washakaga guha mugenzi we impano ya bibilia yafashe umwanya uhagije wo kugira icyo yongeraho mu buryo bwe bwihariye, kuko yumvaga aribyo bizagirira cyane mugenzi we akamaro kurushaho. Ibi byamutwaye amezi agera kuri atatu aho yagendaga asoma noneho agashyiraho ikimenyetso ku murongo wo kwitondera,agashyiraho udushushanyo cyangwa akagira andi magambo…

Read More

Igiterane cyiswe “ bye bye vacance concert” gisize amateka akomeye mu mitima ya benshi : Menya abateguye iki gitaramo urebe n’amafoto y’uko byagenze.

Kuri iki cyumweru tariki 22/01/2016 ku Itorero BETHAMI riherereye ku murindi habereye igiterane cyiswe “Bye bye vacance cyateguwe na Glory of God Worship team ifatanyije n’umuhanzi Ipno,ubwo bateguraga abanyeshuri bagiye gusubira mu mashuri dore ko bagombaga gutangira kuri uyu wa mbere Tariki 23/01/2016. Igi giterane cyari cyatumiwemo Ministeri zisanzwe zimenyerewe cyane mu kuramya no guhimbaza Imana arizo: Gisubizo Ministries ndetse na Kingdom Ministries, hanyuma aya matsinda yose afatanyiriza hamwe kuramya no guhimbaza Imana ndetse banashima Imana uko ibiruhuko byagenze hanyuma baragiza Imana uyu mwaka w’amashuri. Iki giteherezo cyo gukora iki…

Read More

Kuririmbira Uwiteka ni itegeko si ukwinginga: Bishop Masengo.

Aya ni amagambo yavuzwe na Bishop Masengo Fidel  ubwo yari yatumiwe nk’umuvugabutumwa mugiterane aho hari korari yamurikaga umuzingo wabo wa mbere kuri iki cyumweru Tariki 15/01/2017 ku Itorero rya Assemblies of God . Aya magambo yayagarutseho ubwo yavugaga ko kuririmbira Uwiteka buri muntu aba afite icyo Uwiteka noneho akaririmba bitewe n’ikiri ku mutima we. Aha yagarutse kumagambo yanditse muri Zaburi 98:1: “Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya,kuko yakoze ibitangaza.Ikiganza cye cy’iburyo n’ukuboko kwe kwera yabizanishije agakize.” Muri uyu murongo bigaragaza neza ko ntakwinginga birimo,kuko muri bibiliya hari interuro nyinshi ziba zinginga,ariko uyu…

Read More

Dutunganye ibyo kw’isi kugirango tuzanabeho neza mu ijuru: president Paul Kagame.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ejo ku cyumweru tariki 15 Mutarama 2017, mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu yabereye muri Kigali Convention Centre. Aha umukuru w’Igihugu yagarutse kuri aya magambo ashaka kugaragaza ko tudakwiye gutunganya iby’igihe kizaza tudatunganyije neza iby’aho turi ubu ngubu. Yagize ati:” Ntakuntu twatunganya iby’ijuru cyangwa ngo dutegure kuzabaho neza mu gihe kizaza tudahereye mugutunganya aho turi ariho ku isi. Ibya hano ku isi nitubitunganya neza bizatuma tunabaho neza mu ijuru. Muri aya masengesho ngaruka mwaka hagarutswe ku by’Imana yashoboje u Rwanda mu mwaka wa 2016 birimo; gutaha…

Read More

Impanuka mu muhanda uva Nyanza werekeza Kicukiro Centre. Abenshi bemeza ko iyo umunsi wawe wageze ntacyo wakora ngo uruhunge.

Nsenzimana Emmanuel yitabye Imana muri iki gitondo tariki ya 16/01/2017 azize impanuka y’igare ibereye mu mudugudu wa Juru akagari ka Nyanza mu Karere ka KIcukiro umuhanda ugana muri gare ya Nyanza hagati ya Horel Nobleza na station Kobile ku isaha ya 09h:00. Umunyamakuru w’Ubumwe.com yageze aho iyi mpanuka yabereye uyu Nsanzimana Emmanuel amaze gushiramo umwuka cyane cyane ko ngo adatinze. Akimara gukora ino mpanuka yakubise umutwe hasi ahita ashiramo umwuka. Nsanzimana ngo yari umugabo wubatse yabyutse nk’uko bisanzwe yari agiye kugazi n’igare rye,ageze aho iyompanuka yabereye  akubitana n’umunyamaguru w’utwi Benimana…

Read More