Mwishime, …Nongeye kubivuga, mwishime!

Iri jambo “Mwishime” muri Bibiliya turihabwa nk’itegeko tugomba kubahiriza kandi kwishima  ni n’imbuto.  Hamwe n’amahoro,  Kwihangana,urukundo,…igaragara mu mbuto za Mwuka Wera umukristo agomba kugaragaza mu buzima bwe. Abagalatiya 5:22, Iyo itagaragara, hari ikintu kiba kitagenda neza. Umukristo aba yaranyazwe impano yasigiwe na Yesu wavuze ati mbasigiye amahoro, kandi utubwira kwishima uko byaba biri kose. Iri jambo rero rifite impamvu yo kuvugwaho. Hari impamvu yo kwishima!. Ntibyoroshye kubwiriza ku nteruro nk’iyi ngo “Mwishime.”. Niba hari ijambo ritavugwaho kenshi n’ababwirizabutumwa muri iki gihe, ntekereza ko iri rifite umwanya w’icyubahiro. Ibyo kandi ni…

Read More

Ese ko ibihe bibi bitugeraho twese ! wari uzi uko wafasha inshuti yawe iri mu bike bitoroshye?

Ikiriyo,indwara,gutandukana,kwigunga,ubukungu,kubura akazi,gutsindwa,…hari ibintu byinshi mu buzima bitujyana mu butayu. Ibi kandi bitugeraho twese yaba abakijijwe ndetse n’abitwa ko badakijijwe. Mu bihe bigoye rero ubushuti bufata umwanya munini cyane ndetse wa mbere,kugira ngo tukomeze kubaho ndetse tunasubire mu buzima busanzwe n’ubwo akenshi biba bigoye ubona nk’aho ubuzima bwahagaze. Ubuzima bugoye uri gucamo akenshi bugusiga ubuze inshuti nyinshi ndetse n’amasano, ariko nabwo ninabwo ubona inshuti nyanshuti nk’umuvandimwe. Imigani :17 :17 : « Inshuti zikundana ibihe byose kandi umuvandimwe avukira gukura abandi mu makuba ». Ikibabaje ni uko n’izo twita inshuti nyanshuti bashobora guhunga bitewe n’ibihe bitoroshye mugenzi…

Read More

Kugira ngo ukore utuje kandi ibyo ukora bikubyarire umusaruro,bisaba ko uba wizeye ko aho wasize n’abo wasigiye abana bawe hafite umutekano usesuye. Umutekano w’abana bawe twawufashe nk’inshingano zacu: EDUCATION CONSULTANCY BUREAU.

Mu buzima bw’umuryango ndetse n’ubw’Igihugu muri rusange, umwana ni umuntu w’agaciro gakomeye, kuko niwe muryango w’ejo ninawe gihugu cy’ejo. Aba akwiriye kwitabwaho muburyo bushoboka bwose kugira ngo atagira ikimubangamira mu mikurire ye ndetse n’uburere bwe. Nyuma yo kureba ko inshingano zo kurera ari ikintu cya ngombwa cyane , na nyuma yo kureba inshingano zitandukanye kandi nyinshi ababyeyi baba bafite bityo bigatuma ekenshi umwanya wabo ubabana muke, kuburyo inshingano zo gukurikirana abana uko bigomba bitabakundiye.  Education Consultancy Bureau LTD (Ikigo gitanga ubufasha m’uburezi kikita no ku bana) gihagarariwe na Mutabazi Faustin,…

Read More

Ububyutse mu matorero atandukanye yo mu Rwanda

Amasengesho  asigaye yitabirwa no mu minsi y’imibyizi Reba ukuntu abantu bafite inyota yo gusenga bamwe bita gushaka Imana ariko burya nubwo ibera hose icyarimwe ariko kuva kera haraho abantu bahuriraga nayo nko mu ihema ry’ibonaniro aho mu isezerano rya kera usangamo n’indi mihango yahakorerwaga muri bibiliya yera cyangwa ntagatifu rero biragaragara kw’ abanyarwanda basobanukiwe umumaro wo gusenga cyangwa kuba hafi y’Imana Abantu ni uruvunga nzoka bicaye abandi bahagaza

Read More

Iterambere nyaryo ni iryo mu mwuka n’umubiri

Hari ibintu bigaragara bishobora kugaragaza iterambere reba nk’izi nyubako Uru ni urusengero ruherereye ku Gisozi mu itorero rya Bethesda holy church riyobowe na Bishop  Rugamba uyu Rugamba yahoze afite urusengero hano gato mu karere ka Nyarugenge aho bakunda kwita Yamaha muby’ukuri ntawavugako icyo gihe yarafite itorero rito ariko ugereranyije ubutaka bakoreshaga cyangwa inyubako basengeragamo ntiwatinya kuvuga ko yateye imbere n’abakristo. Urabona kw’ abakozi b’Imana bagenzi be banejejwe nuko ateye intambwe bashima Imana banezerewe  basenga Imana ngo izamufashe usesenguye ntago twagiye muri byinshi Cyane ariko uramo ko uteye intambwe mu buryo…

Read More

Umukino uteye benshi amatsiko

    Manchester united yatomboranye na Chelsea muri 1/4,   izi kipe zimaze kwesana imihigo mu bihe bitandukanye  zatomboranye mu irushanwa ry’igikombe cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu bwongereza FA cup, Hazaba ari muri 1/4 k’irangiza taliki ya 11 z’ukwezi kwa Werurwe. Bimenyerewe ko izi kipe zombi zivugisha benshi amangambure reka dutegereze turebe izegukana intsinzi. by Eric Roll

Read More

Rayon sport mu bihe byayo byiza

Nyuma yaho isezereye biyoroheye cyane Wau Salaam ya Sudani y’epfo       Muriyi minsi ikipe ya rayon sportikomeje gushimisha abafana bayo aho mu cyumweru gishize yasezereye biyoroheye cyane ikipe ya Wau Salaam ya Sudani y’epfo Iyi kipe benshi mu bafana bayo bakunze gutazira akabyiniriro no ni gikundiro Abafana bayo bari kubise buzuye baje gushyigikira ikipe yabo miki Dore abakinnyi b’ikipe ya Onze createur yo muri Mari zaba icakirana na Rayon sport kuwa 11 werurwe mu mukino ubanza wa 1/16 cy’igikombe cy’ishyirahamwe rw’umupira w’amaguru muri Afrika. Umukino wo kwishyura uzabera…

Read More

Dore ibintu 7 Uwiteka agushakaho igihe ukiri ku isi

Nkuko igiti kitagira imbuto nta mumaro niko ukwiye kugira imbuto z’umwuka wera Intumwa Pawulo umwe mubakozi b’Imana bakoranye nayo ibimenyetso n’ibitangaza nk’ ibyo Yesu kristo yakoze akiri mu isi yandikiye itorero ry’abagalatiya arababwira ati”ariko rero mugire imbuto z’umwuka 1.Urukundo urukundo ni ikintu gikomeye cyane cyane yuko mu mategeko 10 y’Imana azingiyemo urukundo aho Mose Uwiteka yagize ati” ukundishe uwiteka Imana yawe umutima wawe wose ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose,iryo niryo tegeko riruta ayandi” irikurikiraho riti ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda,ahangaha bijya bigorana ndetse hakavugwa byinshi bidahurirwaho na benshi 2.Ibyishimo…

Read More

Umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru wo muri Amerika yasangije abanyamakuru ijambo ry’Imana imbere y’ibirori bikomeye bya Superbowl.

Matthew Slater yasangije abanyamakuru ijambo ry’Imana mbere y’uko ibirori ngaruka mwaka bya Superbowl bitangira! Soma inkuru urebe na Video. Mu magambo ye yagize ati: “Mugombo kumenya Imana ndetse mukamenya n’umwana w’Imana. Ndetse mugomba no kumenya icyo Imana ivuga ku cyaha. Nyuma yo kumenya ibyo,uzahita uvumbura ko uri umunyabyaha,kandi ko ibyaha byawe bigutandukanya n’Imana kuko Imana ari iyera. Ariko nyuma yo kumenya ibyo hari ikindi cyo gukora: Niyo mpamvu umwana we w’ikinege Yesu Kristu. Kandi nizera ko Yesu ari umwana w’Imana,kandi ko Yesu ari Imana. Yaraje aradupfira kubera ibyaha byacu,abanyabyaha bo mu…

Read More

INKOMOKO Y’UMUNSI W’ABAKUNDANA ( Saint Valentin):

Nk’uko muri kiriziya Gaturika buri munsi uba ufite umutagatifu wawo wizihizwa ni nako bimeze ku Itariki 14 Gashyantare aba ari umunsi wa Mutagatifu Valantini( Saint Valentin). Umunsi wa Saint Valentin cyangwa Valentin’s day ni umunsi umaze igihe kitari gito wizihizwa mu bihugu byinshi byo ku isi., aho abakundana boherezanya inpano zitandukanye higanjemo indabo z’irosa zigaragaza urukundo ruhamye. Uyu munsi kandi ufatwa nk’umunsi w’abashakanye ndetse n’abatarashakana ariko bemeranye urukundo,abandi nabo bakaboneraho kwubwirana ko bakundana mbese hari n’ibihugu bibyita umunsi w’ubushuti nko muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Inkomoko ya gikristu. Umutagatifu…

Read More