Imana yatwikirije igicu Abakristo ibarinda amahindu, n’Abayisilamu bari babagabyeho igitero.

Mu cyumweru gishize ubwo  Ibn Yakoobi n’abandi Bayisilamu b’abahezanguni bagabaga igitero ku Bakristo, bakanasenya urusengero rwabo  mu gihugu cya Santrafrika (centre Afrique); mu gihe  biteguraga kubatera ngo banice Pasteri wabo Mustafa,  Uyu Ibn Yakoobi aravuga ko yiboneye Imana ikingiriza Abakristo igicu kibarinda imvura y’amahindu, mu gihe urubura rwinshi rwisukaga ku Bayisilamu bari babagabyeho igitero. Kuwa Gatatu w’icyumweru gishize, mu gihe Abakristo bari mu muryango ukorera mw’ibanga Bibles for  Mideast, bari bageze ku munsi wa 3  w’amasengesho bateganyije gukora  mu minsi 21;igitero cy’Abayisilamu 25 kugera kuri 30 , bitwaje inkoni n’inkota…

Read More

Abakinnyi b’umupira w’amaguru, abatoza n’abafana ni iyihe Mana basenga ku bibuga?

Ndabwira Abafana bubaha Imana, abandi  batantera amacupa! Hari umuhango wateye ku bibuga by’umupira w’amaguru, aho byabaye nk’itegeko ko mbere yuko amakipe ahura, abayagize babanza kwegerana bagasenga. Mu biganiro kandi bica ku maradiyo usanga  abatoza b’amakipe , abakinnyi, cyangwa abafana, mu gihe bitegura umukino; bakoresha iri jambo “Imana nidufasha tuzatsinda”, ibyo kandi ntibibuza ko wumva inkuru cyangwa ubona ibikorwa by’ubupfumu , ngo bigamije kuroga indi kipe cyangwa guhabwa ubushobozi bwo gutsinda ikipe bahanganye. Bitewe nuko Imana tuzi itarobanura abantu ku butoni, ikaba itajya mu makimbirane, kwirema ibice, ishyari n’inzangano, Umucyo ukaba…

Read More

Bishop Rugagi Innocent ,yagize icyo avuga ku kijyanye n’abakobwa b’abatinganyi bamaze iminsi bavugwa mu Rwanda I Kigali.

Inkuru imaze iminsi iri kuvugwa cyane mu Rwanda ni iy’umukobwa w’umunyamakurukazi wahisemo kwibanira n’undi mugenzi we bahuje igitsina. Ibi bije nyuma y’aho kuri uyu wa 12 Werurwe 2017 mu bitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda hasohotse inkuru zivuga ku bakobwa babiri, umwe witwa Ndayisaba Fernand na Umuhoza Mucyo Rebecca biyemereye ko biteguye kubana nk’umugore n’umugabo. Ni umuco utamenyerewe mu Rwanda, aho usanga abantu benshi babyamagana bavuga ko bidakwiye kwimikwa. Bishop Rugagi Innocent nawe yagize icyo abivugaho . Ubwo yari mu iteraniro mu Itorero ashumbye kuri iki cyumweru tariki ya 19/03/2017 mu…

Read More

Itorero Abacunguwe( Redeemed Gospel Church) riyobowe na Bishop Rugagi Innocent rigiye kwubaka Urusengero ruri ku rwego mpuzamahanga. Ryamaze gutangaza aho rizubakwa ndetse banasobanura aho ibikorwa bigeze: Reba amafoto y’ibibanza.

Itorero Abacunguwe( Redeemed Gospel Church)riyobowe na Bishop Rugagi Innocent barishimira intambwe Imana igenda ibateza umunsi ku munsi. Nyuma y’imyaka myinshi y’ubukode kugeza na nubu kandi bagikodesha, ariko barashima Imana ko irigushyiraho iherezo kuko bari hafi gutangira ibikorwa byo kubaka,kuko ikibanza kirahari ndetse n’igishushanyo(plan) nayo ikaba igeze kure. Bishop Rugagi mu magambo ye yagize ati: “ Ubu ni cyo gihe cy’Abacunguwe ko ibyo Imana yavuze kuri twe ibisohoza. Imana yabivuze kera ndetse kenshi ko tuzubaka urusengero ndetse runini kandi rwiza ku rwego mpuzamahanga,kuko ari urusengero ruzaba rwujuje ibtangombwa byose ndetse runakikijwe…

Read More

Bamwe mu bakristu bahoze ari Abayisilamu barashaka kwirengera barwanya itotezwa bagirirwa..

Pr Rahouma Mohamed afatanyije   na  Avoka Najla El Imam, umukobwa wajyaga yamagana cyane ubukristo, ubu akaba yaramaze  guha ubuzima bwe Kristo, barategura gushyiraho ikigo kigamije kurengera Abayisilamu babuvuyemo bagahindukirira Yesu, bitewe n’itotezwa bakorerwa n’Abayisilamu b’intagondwa. Pr Rahouma Mohammed ukomoka mu gihugu cya Misiri, akaba ngo yarahishe igihe kirekire ko yahindutse umukristo, ubu yatangaje ko “Igihe cy’ubwoba cyashize.” Pr Rahouma, warushinzwe umurimo wo kwigisha mu idini ya Islamu, akaba yarashyiragaho (yarahinduraga abantu kuba aba Imam, yaratozaga) aba Imam 1000 buri mwaka, nyuma yo kuba umukristo no kuva mu bwoba yagiraga nkuko…

Read More

Abasore n’inkumi baratanga ubuhamya bw’ukuntu Imana yabakijije kwikinisha.

Nifuje gusangiza abakunzi b’Ubumwe.com ubuhamya bw’abantu batatu, abakobwa babiri n’umusore umwe bashoboye guca imigozi yari ibashyize mu bubata bwo kwikinisha. Reka ndekere izi nkumi n’abasore babyivugire: Nathalie :” Kugira ngo ntangire gufata inzira yo kwibohora kwikinisha, natangiye kwibaza iki kibazo, ‘Ese ni iki kinkururira kwikinisha?’ igisubizo cyahise kinzamo, ni iki “ Mu gihe  nagize ukwifuza mu rugero runaka, ruri hejuru.” naje gusanga ibyo bishobora guturuka nko  ku muhungu mfitiye urukundo  naretse akankorakora uko ashaka n’aho ashaka,nasanze iyo ibyo bibaye kandi mudashobora cyangwa mudashatse kubikomeza ngo muryamane, nazaga kwisanga natangiye gushaka…

Read More

Hari icyakorwa mu kurwanya ruswa ishingiye ku gitsina.

Muri iyi minsi mu itangazamakuru ryo mu Rwanda haravugwa cyane ruswa idasanzwe , ruswa itajyaga ikunda kuvugwa no kugaragazwa kubera ko nta bimenyetso biyerekana, nyamara rero ikaba ifite uburambe, ruswa navuga ko ibera mu mwijima, cyangwa reka mvuge nti ibera mu mashuka n’ibiringiti!, inzugi zifunze no mu ibanga rikomeye kuburyo kuyitangaza ari ingorabahizi. Mu biganiro bimaze iminsi bivugwa ku maradiyo atandukanye, ibivugwa  n’abanyamakuru ndetse n’abatumirwa babo,  ni nk’uruca ntege. Abo bose bagaragaza ko kubera uburyo iyi ruswa ikorwamo, icyizere cyo kuyirwanya ari ntacyo. Ndetse hari uwatanze igitekerezo muri kimwe muri…

Read More

Uwahoze ari Umuyisilamu nyuma Yesu akamukiza,abaganga bamaze kumumenyesha ko iminsi ye ibariye ku intoki. Arahamya gukomera kw’Imana.

Mu bitaro by’i Toronto , muri Canada, nibwo bwa mbere bari bakiriye umurwayi ufite zona ikaze bimeze nk’iyo Nassir Sidiki yari abazaniye, abaganga bakaba bari bavuze ko asigaje amasaha make yo kubaho, yaje gukizwa na Yesu  wamubonekeye ahagaze hepfo y’igitanda cye, akamuhishurira ko ari Imana ya Abrahamu, ya Isaka na Yakobo.Dr Nassir ubu ni umuvugabutumwa n’umwarimu mpuzamahanga Ku myaka 34, Nassir Sidiki, umugabo  w’ umuyisilamu w’umukire,  wari utangiye kubarirwa mu mubare w’abatunze miliyoni.,yaje gufatwa n’indwara ikomeye  ya zona, imwe mu zambere zifite ubukana yari ibonetse mu bitaro by’i Toronto. Nassir…

Read More

Ubuhamya bw’uwakijijwe ubutinganyi.

 “Sinavutse ndi umutinganyi, nubwo uburyo  nabayeho igihe kinini cy’ubuzima bwanjye bwashoboraga kumpamiriza ko ari byo, ko navutse ndi we.Nta gihamya na kimwe cya siyanse (science, ubuhanga, ubumenyi) cyerekana ko hari uvuka ari umutinganyi, cyangwa afite karande (genes) z’ubutinganyi muri we.Nyamara rero hari amatsinda y’abantu ashaka kutwumvisha ko abantu babivukana. Ibyo biba bigamije gushaka kugaragaza neza ubutinganyi , kubuha isura nziza ngo bukunde bwacyirwe.Ariko si byo . Ni umwuka urimo gukwira mu gihugu cyacu.Mu by’ukuri umwuka w’ubutinganyi wangabyeho igitero unyizirikaho nkiri muto kuburyo ntashoboraga kuwurwanya ngo nywutsinde. Ariko mfitiye urwango uyu…

Read More

Umuhungu wahinduye igitsina akaba umukobwa mu ishyingurwa rye; yerekanywe ko ari umugabo, n’umuryango we.

Jennifer Gable, umukobwa w’imyaka 32 wahoze ari umuhungu azwi ku izina rya, Geoffrey Charles Gable,akaba yari yarahinduye izina muri 2007, ashaka kwibera no kwitwa umukobwa.mu ishyingurwa rye, umuryango we ntiwitaye kuri iri hitamo yari yagize, ahubwo wamwambitse imyenda ya kigabo, umukata umusatsi unakoresha izina rye yahoranye rya Geoffrey mu mwanya y’iryo yari yariyise rya Jennifer, mu gihe yari yigize umukobwa. Bamwe mu nshuti zabanaga n’uwihinduye umukobwa bababajwe n’ibyo umuryango we wakoze.  Umwe muri bo yagize ati: Birababaje kubona bahindura izina rye kandi yararihinduje  bikurikije amategeko.”. Ibi rero ngo byatumye abihinduye…

Read More