Umunyamakuru wabaye inkingi ikomeye mu bitangazamakuru binyuranye mu Rwanda yamaze gusezerana mu mategeko

Nyuma y’ibyari bimaze iminsi bicicikana  hanze ubu ntibikiri amagambo ahubwo byamaze kuba inkuru ko USANZUMUHIRE Laurent,wanyuze mu bitangazamakuru binyuranye nk’ibyishimo.com, na Radio Inkoramutima,yamaze kwambikana impeta bidasubirwaho n’umufasha we Sylvie imbere y’amategeko. Kuwa 5 tariki ya 24/11/2017 Saa 11h 45 nibwo umunyamakuru Usanzumuhire Laurent yambikanye impeta n’umufasha we Umuhoza Sylivie,aho byabereye mu karere ka Rubavu, umurenge Wa Rubavu Ni ibirori byagenze neza kandi bikitabirwa na benshi cyane ko abatari bake bari bafitiye inyota n’amatsiko menshi uyu munsi. Ni nyuma y’uko tariki ya 17 Nzeri 2017 ku rusengero rwa ADEPR umudugudu wa Bethifague ku…

Read More

Hamwe  n’umuhanzi mpuzamahanga kandi ukomeye,Israel MBONYI arizeza abazitabira igitaramo cyo kumurika Album ye ya 2 “Intashyo” kuzabona ibyo amaso atarabona

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukora ku mitima ya benshi Israel MBONYI avuga ko mu gitaramo cyo gushyira album ye ya 2 “Intashyo”hanze tariki 10 Ukuboza 2017 abantu bazishima birenze uko byigeze kubaho kubera ko ngo nawe ari mu myiteguro idasanzwe. Mu kiganiro na Israel MBONYI yadutangarije ko hamwe no gusenga,kwitegura ndetse no kwizera Imana ahamya adashidikanya kandi akizeza abazitabira igitaramo cye cyo kumurika Album ya 2 yise ” Intashyo “ kizabera kuri Camp Kigali tariki 10 Ukuboza 2017,ko bazatahana umunezero mwinshi. Muri icyi gitaramo Israel Mbonyi azafatanya n’abandi baririmbyi barimo:…

Read More

Umuhanzi w’icyamamare The Ben yamaganye icuruzwa ry’abantu ririkubera muri Libya.

Umunyarwanda w’icyamamare munjyana ya R&B the Ben ubu ubarizwa mu Gihugu cya America ,arinaho ari gukorera umuzikiwe kuri ubu ,yamaganye icuruzwa ry’abantu ririkubera mu Gihugu cya Libya. Abinyujije kurukuta rwe  rwa Instagram ku munsi w’ejo,umuhanzi The Ben yagaragaje ko ababajwe cyane  n’ubu bucuruzi ndetse abwamagana yivuye inyuma anasaba buri wese kugira icyo akora mubushobozi bwa buriwese. Ntabwo ari The Ben wenyine wamaganye ibi bikorwa bibi bibera mu Gihugu cya Libya byo gucuraza abantu, icyamamare Snoop lion  ndetse na Chris brown  nabo bivuye inyuma mukwamagana ayo mahano.   Francis-Gatare.    

Read More

Rayon Sports yateye utwatsi abavuga ko bagiye gusesa amasezerano na FEZA BET.

Abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports barahakana amakuru yari amaze iminsi acicikana ko ishaka gusesa amasezerano na sosiyete iyitera inkunga ya FEZABET kubera ko hari ingingo zimwe na zimwe batumvikanagaho mumasezerano. Amakuru dukesha  RuhagoYacu, yavugaga ko bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports batishimiye zimwe mu ngingo ziri mu masezerano yabo na FEZABET, aho bivugwa ko iyi sosiyete yaba yari yatangaje ko izishyura iyi kipe ari uko yatangiye kubona inyungu mubucuruzi bwabo. Umwe mu baganirije RuhagoYacu utashatse ko tumuvuga izina, yatubwiye ko ibi byababaje binatuma batekereza uko basesa amasezerano nubwo nta gihe…

Read More

De Gaulle ,Cassa na Ruremesha bitabiriye ubutumire bw’umutoza Antione Hey mumyitozo y’Amavubi.

Amavubi akomeje kwitegura imikino ya CECAFA Senior Challenge Cup izatangira mu mperaz’ikiCyumweru. kuri uyu wa Kabiri yasuwe n’umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira  w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa); Nzamwita Vincent De Gaulle kuri Stade Amahoro i Remera. Amavubi azatangiraCecafa ahura na Kenya izakira aya marushanwa ikipe y’Urwanda iri mu itsinda ryambere hamwe na Tanzania, Zanzibar na Libya yatumiwe muri iri rushanwa rizarangira tariki ya 17 z’ukwezi gutaha. Umutoza mukuru wa KiyovuSports  Cassa Mbungo Andre na Ruremesha Emmanuel utoza Etincelles FC bakurikiranye imyitozo yo kuri uyu waKabiri, ninyumayaho umutoza w’ikipe y’Igihugu Antoine ahamagaje abatoza b’amakipe…

Read More

Ubuhamya: ” Aho kugira ngo nkandagize ikirenge cyanjye muri ADEPR banca ijosi, kuko banyise intumwa ya shitani :

Umugore ukirimuto ufite imyaka 27 y’amavuko ukora akazi k’ubusemuzi( translation) , utuye mu mugi wa Kigali ,uyu mubyeyi avuga ko yabatirijwe mu Itorero rya ADEPR nyuma akaza guhindura idini ubwo yashakanaga n’umugabo udasengera muri ADEPR ariko nawe usengera mu Itorero rya giprotestanti. Ahamya ko yazinustwe burundu Adeper ubwo yajyaga gusengeramo bakamwigishaho ko ari intumwa ya satani. Mu magambo ye yagize ati: ” Mubyukuri njyewe nakuriye mu Itorero rya Adeper cyane ko abo murugo iwacu bose ari aba Adeper. Nanjye nabatijwe mu mazi menshi mu mwaka wa 2002 ndetse kuva ubwo…

Read More

Abakinnyi 11 bazatoranywamo umukinnyi w’umwaka wa CAf bamenyekanye.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, ryashyize  hanze urutonde rw’abakinnyi 11 bazatoranywamo  umukinnyi w’umwaka muri Afurika, ndetse n’abakinnyi 10 bazavamo umukinnyi w’umwaka mu bakina imbere kuri uyu mugabane. Abakinnyi baratorwa n’abagize akanama ka tekinike ndetse n’inzobere za CAF, abasesenguzi ku ma televiziyo ndetse n’ibitangazamakuru byigenga, bakurwa mu rutonde rw’abakinnyi 30 bari bashyizweho mbere muri ibi byiciro byombi. Ku nshuro ya mbere kandi, abakapiteni b’amakipe y’Ibihugu y’abagabo bazagira uruhare muri aya matora yo guhitamo uzatsinda muri ibi byiciro byombi. Umuzamu w’ikipe y’Igihugu cya Uganda Denis Onyango wari watowe  nk’umukinnyi w’umwaka mu…

Read More

Gikundiro Forever nyuma y’umuganda batanze mituweri 100 kubatishoboye.

Itsinda  ry’abafana ba Rayon sports Gikundiro Forever kuri uyu wa gatandatu bifatanyije n’abaturage b’akarere ka Ruhango mu gikorwa cy’Umuganda ngarukakwezi, cyasojwe   bishyura Ubwisungane bwo kwivuza ku baturage 100 badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira. Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Byimana akagari ka Nyakabuye ahari hahuriye utugari tune aho basibye ahari haracukuwe ibumba baharunda ibitaka kugira ngo hazanyuzwe amatiyo ajyana amazi ya WASAC na yo bafatanyije mugikorwa cyumuganda. Iki gikorwa abafana bagera kuri 60 bahuriye muri iyi Fan Club, bakaba bagikoreye mu Ruhango kubera impamvu ebyiri, harimo kuba ari ho icyicaro cyayo…

Read More

Kigali:Ndagisha inama natewe inda 2 n’umugabo duturanye none yanteye utwatsi

Mulisa Chrisine(amazina twahaye uyu mudamu mu rwego rwo gutambutsa ubutumwa bwe ariko hasigasirwa n’uburenganzira bw’umwirondoro we) ni umugore abyaye 2 aragisha inama nyuma yo gupfusha umugabo we,ubwo bari mu kiriyo yasindishijwe n’umugabo baturanye amutera inda,bidatinze arongera amutera indi none ubuzima bwe buri habi akaba ari kubagisha inama y’icyo yakora . Mulisa agira ati:”Ntuye mu mujyi wa kigali,akarere ka Gasabo,umurenge wa kinyinya,nakuze ni umukobwa witonda kandi wubaha abantu n’Imana,naje gukura maze nshaka umugabo ariko mbere gato nkaba naragiye kwishuri nubwo nabyo byabanje kungora kuko nari imfubyi ntafite amikoro,naje guhura n’umuhungu ahantu…

Read More

Kurikira live uko 5 years anniversary of Rwanda  Christian film Festival kirikugenda:  

Muri akakanya igikorwa kirikubera mu nyubako ya Kigali City Tower mu cyumba cya Century Cinema. Ni igikorwa cyo kwizihiza imyaka itanu (5) Rwanda Film Christian Film Festival ibayeho. 18:27 Hatangiye itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana  ririmo Aime Uwimana, Rene Patrick, Papy Clever n’abandi. 18:49 Pastor Denis DADU, niwe utangiye aha ikaze abitabiriye. 18:54 Mazimpaka John Kennedy niwe ugiye kuyobora iki gikorwa. Uyu avuze ko uyu ari umwanya wo kwishima no guseka hishimirwa imyaka 5 ishize Rwanda  Christian film Festival. Anavuze ko ivugabutumwa ritagarukira mu ndirimbo ahubwo ko no muri…

Read More