Gukora ivugabutumwa mu ndirimbo gusa ntibihagije:korali amahoro

Korale Amahoro yo kuri ADEPR Paroise ya Remera mu mujyi wa Kigali nyuma yo gusanga gukora ivugabutumwa mu ndirimbo bikwiriye kugira ibindi bibiherekeza bagiye kubakira umukecuru utagira aho yikora inzu izatwara asaga miliyoni 18 z’amafranga y’u Rwanda.   Nk’uko abitangaza Umuyobozi wa Korale amahoro Bwana Zacharie ngo ni nyuma yo kubona ko gukora ivugabutumwa mu ndirimbo gusa bidahagije. Yagize ati:”twasanze dukwiriye no kugira icyo dukora mu mifuka yacu ngo dukore ivugabutumwa ritari iryo mu ndirimbo gusa ahubwo dufashe n’abatishoboye ari nayo mpamvu mur’uyu mwaka tugiye kwinjiramo wa 2018 tuzakora igikorwa…

Read More

Venezuela:Inyama z’ingurube zabaye intandaro y’imyigaragambyo ikaze

Mu gihugu cya Venezuela ibintu ntibyoroshye nyuma y’aho Perezida  yemereye abaturage ko mu minsi y’ibiruhuko bya Noheli azabaha inyama z’ingurube nyamara bikarangira zitabonetse bikaba byatumye birara mu mihanda barigaragambya. Indyoheshabirayi ni inyama z’ingurube,izi zikaba zikunzwe ku buryo budasubirwaho muri iki gihugu izi rero kugeza ubu zatumye abatari bake birara mu mihanda baha akazi katoroshye abashinzwe umutekano nyuma yo kwizezwa ko bazahabwa noheri y’izi nyama ariko kubera aho zagombaga guturuka ntibyakunze. Kugeza ubu imitima y’abanyavenezuela yuzuwe n’agahinda gakomeye batewe no kudatamira ku nyama mu gihe cy’iminsi mikuru, nk’uko bari bazemerewe na Perezida…

Read More

Syria: Imirwano ikaze yahitanye abagera kuri 66

Abagera kuri 66 baguye mu mirwano yashyamiranyije abasirikare ba leta ya Syria n’inyeshyamba,mu masaha 24 ashize. Imirwano ikaze iri kubera mu gihugu cya Syria hagati y’inyeshamba hamwe n’abasirikare ba leta bafashijwe n’indege za isirikare z’Uburusiya, yahitanye abantu 66 mu masaha 24 arangiye kandi bikaba bivugwa ko iyi mibare ishobora no kuza kwiyongera. Ikigo gikorera mu Bwongereza gishinzwe uburenganzira bwa muntu “Syrian Observatory for Human Rights” kivuga ko abapfuye barimwo abasivile 19, bahitanywe n’igitero cy’indege mu karere kari hagati ya Idlib na Hama. BBC itangaza ko  abenshi mu baguye muri iyo…

Read More

Uganda:abanyarwanda 45 bamaze gutabwa muri yombi

Abanyarwanda 45 bari mu maboko y’ubutegetsi bwa leta ya Uganda bashinjwa ibikorwa by’iterabwoba n’ibyangombwa by’ibihimbano. Bbc ntiyatangaje amazina agize urutonde rw’aba bantu bamaze gutabwa muri yombi icyakora ivuga ko batawe muri yombi nyuma y’aho bafatiwe ku mupaka wa Tanzaniya mu ntangiriro z’uku kwezi,bakaba kandi ngo mu byo bashinja harimo no kuba bafite ibyangombwa bitari iby’ukuri. Bbc kandi ikomeza ivuga ko aba banyarwanda ngo bagiye mu gihugu cya tanzaniya nk’abavugabutumwa. Bbc ikomeza ivuga ko uruhande rw’u Rwanda rwatangaje ko aba ari bamwe mu bakorera agatsiko karwanya ubutegetsi gakorera mu buhungiro, “Rwandan…

Read More

Ibimenyetso 17 biranga umugore w’umunyembaraga.

Umugore ni ishingiro ry’ibindi bintu ndetse n’uburere bwose. Umugore ni umuntu ufite imbaraga. Umugore n’umunyampuhwe, n’umunyabuhobozi, yifitemo uruvangitirane rw’imbaraga n’imico myiza bimugira umuntu udasanzwe. Umugore ni umuntu w’umunyagaciro cyane muri sosiyete iyo ariyo yose ku isi ndetse abahanga benshi bagiye babigaragaza mu nyandiko nyinshi zitandukanye bagaragaza imbaraga karemano ndetse n’ubutwari budasanzwe bumurimo. Aha twatanga urugero rw’umwanditsi Joseph-Alexandre de Ségur Uyu munsi rero ntabwo ari umugore ubonetse wese turi buganireho, ahubwo Ubumwe.com  turagaruka ku mugore w’umunyembaraga. Dore bimwe mu bimenyetso 17 biranga umugore w’umunyambaraga:   Ariyemeza. Umugore w’umunyembaraga ariyemeza, ndetse agashyira…

Read More

Nshuti Savio yasheshe amasezerano afitanye na As Kigali.

 Nshuti Dominique Savio yarangije kwandikira As Kigali ibaruwa isesa amasezerano n’iyi kipe ashinja kutubahiriza ibyo bumvikanye  mu masezerano bafitanye nyuma yo kuva muri Rayon Sport. Ibi Savio wari umaze amezi atandatu yonyine muri As Kigali, akaba yabikoze mu gihe nyamara iyi kipe yari imaze igihe imuvuza urutugu yari amaranye igihe akiniraho, ikintu cyatumye amara igihe atagaragara muri shampiyona. Nkuko tubikesha  RuhagoYacu, Savio Nshuti uhagarariwe na Ricard Sports Corporation yatangaje ko basheshe amasezerano kuko Perezida wa As Kigali KANYANDEKWE Pascal hari ingingo atubahirije mu masezerano bagiranye tariki ya 26/6/2017. Iyi ikaba…

Read More

Pst Jimmy Muyango agiye kumurika igitabo yise” The Pathway to Destiny”

Senior Pastor w’ Itorero Potter’s Hand Ministry, Jimmy Muyango yateguye gahunda yo kumurika igitabo yise  “The Pathway to Destiny” . Muri iki gitabo  “ The Pathway to Destiny”, dukenekereje mu Kinyarwanda “ Inzira igana ku mugambi  Imana igufitiye ,Pst. Jimmy Muyango yifashisha ibyanditswe ahumuriza abantu bose bashobora kuba baragize intangiriro mbi bigatuma bahora bicyuza ku buzima bwabo bwahise ndetse bahora baboshwe n’ ibibi banyuzemo bigatuma bahora bibaza aho bagana. Mu kwandika ku nshuro ya kabiri « The Pathway to Destiny », Pst. James yishingikirije ijambo ry’ Imana ariko n’ amahame nshingiro mu…

Read More

Rutsiro mu myiteguro yo kwakira Rayon Sports bwambere mumateka yako karere.

Kuri uyu wa gatandatu w’iki cyumweru, abaturage bo mu karere ka Rutsiro baritegura kwakira ikipe ya Rayon Sports bamwe bazaba babonye bw’ambere mu mateka yako karere ,babonereho nokubona bamwe mubakinnyi biyikipe bakomeye. Iyi kipe ya Rayon Sports ikaba izajya mu Rutsiro ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, kuhakina umukino wa gicuti n’ikipe yaho yitwa Hope FC isanzwe ibarizwa mu cyiciro cya kabiri cyumupira w’amaguru mu Rwanda. Umuyobozi ushinzwe Siporo mu karere ka Rutsiro avuga ko bateguye uyu mukino mu rwego rwo gushishikariza abaturage b’aka karere gukunda no gufasha ikipe…

Read More

Bamenye ko bava inda imwe nyuma y’imyaka 10 babana, bafitanye n’umwana w’umukobwa.

Adriana, imyaka 39, na Leandro, imyaka 36, ni umugabo n’umugore bo muri Brezil, bakaba bari babanye neza kugeza ubwo baje kumenya ko bava inda imwe, bamaze kumarana imyaka 10, bafitanye n’umwana w’umukobwa w’imyaka 6. Mu buzima bwabo Adriana, na Leandro ngo bamaze igihe kirekire bashakisha buri wese ku giti cye, nyina umubyara, batazi ko bahuje umubyeyi. Nkuko rero aba bana babitangaza, bombi ngo bari baraburanye n’umubyeyi (nyina) ubabyara bakiri bato. Muri uko kumushakisha rero ngo bajyaga batangazwa nuko buri wese yari azi ko nyina yitwa Mariya. “Twasangaga bisekeje ko buri…

Read More

Kuba akiri isugi ku myaka 50 amaze ku Isi byatangaje benshi.

Umugore ufite imyaka 50 yatangaje abantu benshi ubwo yatangarizaga igitangazamakuru “The Wendy, ko akiri isugi Uyu ni Yvette wo mu mugi wa Hopkinsville, muri leta ya  Kentucky , watangaje abari bakurikiye ikiganiro cya televiziyo.”The Wendy Williams Show”. Uyu mugore rero w’imyaka 50, ngo ubwo yabazaga ikibazo, yaje no kwerurira abari bahari ko akiri isugi, akaba kandi kugeza ubu atarashaka umugabo, akiri ingaragu. “Sinakora imibonano mpuzabitsina hanze y’urushako(marriage)” Mu kwisobanura rero kubantu bari batangajwe n’ibyo Yvette yavuze ko ngo nk’umuntu wakuriye mu muryango wa gikristo, kubwe yumva adashobora gukora imibonano mpuzabitsina…

Read More