Umugabo muremure ku Isi n’umugore mugufi ku Isi, bahuriye mu Gihugu cya Egypte.

Sultan Kozena, umugabo muremure ku Isi yahuye na Jyoti Amge,  umugore mugufi ku Isi bahuriye , mu Gihugu cya Egypte, aho baribagiye mu  Gikorwa cy’Ubukerarugendo. Uru rugendo rw’aba bantu babiri bafite uburebure budasanzwe, rwahujwe n’ubukangurambaga bwari bwabaye muri iki Gihugu cya Egypte, ubwo bashishikarizaga abakerarugendo, gusura ibikorwa nyaburanga bitandukanye byo muri iki gihugu. Aya mafoto ashimishije yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, berekana umugabo muremure ku Izi ndetse n’umugore mugufi ku Isi mu Gihugu cya Egypte. Sultan Kozen, w’imyaka 34 upima uburebure bwa centimetero  246,5 ,akaba ariwe wegukanye igihembo cy’umugabo muremure…

Read More

Manzi Thierry mu bakinnyi 11 beza b’imikino y’amatsinda muri CHAN 2018

    Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi na Rayon Sports ; Manzi Thierry   ari  mu bakinnyi beza baranze imikino y’amatsinda y’irushanwa ry’igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina muri shampiyona z’imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018. Ikipe y’igihugu  Amavubi ntiyabashije kurenga amatsinda y’iri rushanwa riri kuba ku nshuro yaryo ya gatanu, aho yasezerewe mu itsinda C yarimo hamwe na Nigeria na Libya zakomeje, akavamo afite amanota ane akesha igitego cy’uyu myugariro usanzwe ukinira ikipe ya Rayon Sports, ntibyabujije ikinyamakuru Goal.com kumuhitamo mu bakinnyi 11 beza baranze imikino y’amatsinda yasojwe kuwa Gatatu w’iki…

Read More

Urwanda ruratera ntiruterwa. Amavubi araterwa ntatera!

Nyuma y’imikino ikipe y’Igihugu Amavubi imaze iminsi ikina, uhereye mu majonjora yo kujya mu bikombe bitandukanye yitabiriye , ndetse no mu mukino wa CECAFA, ukageza no mu irushanwa yaraye isezerewemo rya CHAN ririkubera mu gihugu cya Maroc,byagaragayeko Amavubi aterwa adatera. Benshi bakurikiranira hafi imikinire y’ikipe y’Igihugu Amavubi, bababazwa n’imikinire y’Amavubi, kuko akina yugarira gusa,ibyo gusatira abo bahanganye ntibabikozwa. Benshi bakibaza koko niba muby’ukuri baba bagiye guhiganwa n’abo bahanganye, cyangwa nabo baba bagiye kwirwanaho kuko nabo baba baziko ntacyo bishoboreye. Icyo ni ikibazo benshi bibaza, urebye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, bagiye…

Read More

Bishop Rugagi Innocent yatanze ituro ry’ishimwe kubera instinzi y’Amavubi muri CHAN.

  Umuyobozi mukuru w’Amatorero Abacunguwe mu Rwanda Bishop Rugagi Innocent, yatangaje kuri iki cyumweru ko yari yahize umuhigo ko Amavubi natsinda umukino yakinaga na Guinea azatanga ituro ry’ishimwe, ndetse aboneraho no guhigura umuhigo we, atanga iri turo. Nkuko tubikesha urubuga rwururusengero abacunguwe  Bishop Rugagi yatangaje ko ubwo Amavubi yakinaga na Guinea Equatorial mu mpera z’icyumweru gishize yaje kwisanga asanga ari kureba umupira n’ubwo ibi bidasanzwe bimubaho kenshi. “ Ubundi njyewe ntabwo nsanzwe nkunda ibintu byo kureba umupira. Ariko sinzi uko byaje kungendekera uyuwo narawurebye kugeza urangiye. Umupira nawurebye kuva mu…

Read More

Muhirwa Prosper agiye gusimbura Gacinya mu buyobozi bwa RayonSports nyuma yo gufugwa.

Gacinya Chance Denys, Visi Perezida wa Rayon Sports ufunzwe by’agateganyo kubera ibyaha akurikiranyweho, agiye gusimbuzwa Prosper. Mu mpera z’icyumweru gishize nyuma y’imyitozo ya nyuma itegura umukino Rayon Sports yanganyijemo na AS Kigali 0-0 mu irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari, ni bwo Perezida wa Rayon Sports, Muvunyi Paul yatangaje ko Gacinya agiye gusimbuzwa, ubwo yanavugaga ko bagiye kuzuza imyanya itarimo abantu mu buyobozi bw’iyo kipe kugirango bakomeze ikipe . Muvunyi yagaragaje ko Muhirwa Prosper yaba ari we ugiye gusimbura Gacinya, ati “Habayeho icyuho cyatewe n’ibibazo twagiye tugira muzi namwe ku buryo…

Read More

Kigali:Abahawe ubumenyi ku ikoranabuhanga rya “robot”baratangaza ko rishobora kuba igisubizo ku buhinzi bw’u Rwanda

Kur’uyu wa gatandatu tariki ya 20/01/2018,abanyeshuri bari bamaze igihe bigishwa ibijyanye n’ubumenyi  ku ikoranabuhanga rya “robot” bamurikiye abantu uburyo ryakwifashishwa mu kunoza no guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda. Kuwa 20 Mutarama 2018,nibwo aba banyeshuri bagaragaje umusaruro w’ubumenyi bahawe, bamurika robot zatanga umusanzu  mu buhinzi zirimo izakwifashishwa mu guhinga, kubiba, kuhira ,….. Bamwe muri aba banyeshuri bamuritse izi robot batangarije ubumwe.com ko uretse kuba ari inyungu bungutse mu bumenyi bari basanganwe ko ari n’umusanzu bagiye guha abanyarwanda muri rusange. Umwe mu banyeshuri baturutse ku kigo cya lyce de kigali wari mu…

Read More

Abagenagaciro ku mutungo barasabwa kubahiriza amategeko no kurushaho kunoza Serivisi baha abaturage

Mu gihe hamaze  iminsi hibazwa kukibazo cy’ abaturage batishimira igenagaciro ku mitungo yabo gusa ngo hari ibishingirwaho mu gihe hagenerwa igiciro cy’ ubutaka , mu gihe hatangwa ingurane cyangwa  no mu gihe bugurishwa. Ibi bikaba byaragarustwe  ubwohatangizwaga kumugaragaro amahugurwa y’ Abagenagaciro ku mitungo itimukanwa ibi byabereye I Kigali kuri Lemigo Hotel aho yamaze iminsi 2 Tariki ya 18 na 19 Mutarama 2018. Aganira n’ Itangazamakuru Bwana Gatsirombo Egide akaba ari  umuyobozi  w’ urugaga Nyarwanda rugenagaciro   mu ijamborye yagize ati:” ibiciro ku igenagaciro byashyizweho n’itegeko, ndetse n’umugenagaciro wese, agena agaciro cya’ahantu…

Read More

Savio nshuti yamaze kumvikana na APR FC nyuma yogusezera AS KIGALI

Savio Nshuti wakiniraga ikipe ya AS Kigali azava muri CHAN nta gihindutse yerekeza mu ikipe ya APR FC yamwifuje kuva akirangiza amasezerano ye muri Rayon Sports , akaza kwerekeza muri AS Kigali, akaba yaratandukanye nayo ayikiniye umukino1 gusa. Uyu musore ukinira ikipe y’igihugu Amavubi, akaba ari kumwe nayo mu mikino ya CHAN iri kubera muri Maroc, yamaze gufata icyemezo cyo gutandukana burundu n’ikipe y’abanyamujyi. ” Kugeza kuri uyu munsi nta kipe ndumvikana nayo, ariko icyo nzi neza ni uko ntazakomezanya n’ikipe ya AS Kigali ningaruka mu Rwanda.” Nshuti Savio Dominique,…

Read More

Kigali: Reba ibyabereye mu Gitaramo ngarukamwaka cyiswe: “BYE BYE VACANCE”

Igiterane ngaruka mwaka cyiswe Bye bye Vacance cyabaye tariki 14/01/2018 cyabereye ku rusengero Bethami ku murindi cyaranzwe n’ubwitabire bw’urubyiruko rwinshi rwari rwaje kwakira impamba izabafasha mu mwaka w’amashuri wa 2018. Mu by’ukuri icyi gitaramo cyaranzwe n’imiririmbire yiganjemo kuramya Imana iyobowe n’amatsinda akomeye cyane mu kuramya no guhimbaza Imana ariyo”Glory to God Worship Team”ari nayo itegura iki gikorwa ifatanyije n’umuramyi”Imbohore Peter Ndahirwa”(IPNO),Upendo Choir nayo yagaraje ubuhanga mu kuramya Imana.                                             …

Read More

Bishop Rugagi yateye UN urujijo bibaza umuntu wabameneye amabanga y’akazi.

Butere Doris umurundikazi wari umaze imyaka 4 akorera UN mu Gihugu cya Soudan, yahanuriwe na Bishop Rugagi Innocent ibigiye kumubaho mu kazi, ndetse amubwira ko inzandiko zimwirukana mu kazi zamaze gusinywa mbere y’uko bijya ku mugaragaro. Doris uvuga ko yatangiye gukora muri UN mu mwaka wa 2013,  avuga ko ntahandi yari yarahuriye na Bishop Rugagi uretse kumubona  kuri Youtube n’izindi mbuga nkoranyambaga, nyuma akaza kwifuza kuza kwifuza kubana nawe mu materaniro imbona nkubone arinabwo yafashe umwanzuro wo kuza I Kigali mu Itorero Abacunguwe mu materaniro yo gusoza umwaka wa 2017.…

Read More