Rwanda: Ababana n’ubumuga barasaba kugira igikorwa ku mvugo ziri muri  bibiriya zibasesereza

Ababana n’ubumuga barasaba ko hagira igikorwa ku mvugo zimwe ziba muri bibiliya usanga zitacyemewe kuvugwa mu Rwanda kuko zisesereza abamugaye,urugero ni nk’aho usanga hagikoreshwa imvugo nk’ikirema,impumyi n’izindi mvugo mu gihe ubu hasigaye hakoreshwa umuntu ufite ubumuga runaka. Urugero rwa zimwe mu mvugo ni nk’aho muri Matayo 9: 27-34 bibiliya igira iti:”Maze Yesu avayo akigenda impumyi 2 ziramukurikira zitaka ziti”tubabarire mwene dawidi”.ageze mu nzu ziramwegera Yesu arazibaza ati:’mwizeye ko mbishobora?” Aya magambo nk’impumbyi,ibipfamatwi n’izindi zigikoreshwa muri bibiliya zikaba zikomeretsa bamwe mu babana n’ubumuga ari nayo mpamvu basaba kuba hagira igikorwa.  Umwe…

Read More

Ev. KIGABO Thomas arakebura urubyiruko rwambara ubusa kandi ruvuga ko rukijijwe

Henshi usanga rumwe mu rubyiruko rw’abakobwa rusigaye rutaha ubukwe bwambaye imyenda migufi cyangwa igaragaza bimwe mu bice by’imibiri yabo akaba ari mur’urwo rwego Ev. KIGABO agira inama urubyiruko rukijijwe rw’igitsina gore kureka kwishushanya biyambika ubusa. Ev. KIGABO ahuza ibi no kuba umuntu yaba afite ikibazo mu mutwe kuko ngo niba umuntu atabasha kwiyambika nta n’ikindi yashobora gukora. Ev.Kigabo agira ati:”niba umuntu atazi kwiyambika ubwo ikindi yashobora ni igiki koko? Urajya mu nama ugasanga abantu bambaye ubusa, wajya mu bukwe ugasanga abantu ntibacyambara ngo bikwize,  nta muntu muzima wagira aho agera…

Read More

Umutoza Karekezi ari mu nzira zisohoka muri Rayon Sports.

  Olivier Karekezi amagambo yanditae  ku rubuga nkoranyambaga  rwe  rwa Instagram yatumye benshi bibaza niba koko Karekezi  yaba ari mu nzira zisohoka muri Rayon Sports bitewe n’ibihe bitoroshye iyo kipe irimo   muriy’ikipe yuburu numweru. Nyuma yo gutsindwa n’umukeba wibihe byose kuruyu  25 Gashyantare 2018 ni bwo Rayon Sports yongeye gutsindwa na APR FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 10 wa shampiyona warangiye ari igitego 1-0, uyu mukino ukaba warabaye uwa kabiri wikurikiranya iyi kipe y’ingabo itsinze mukeba wayo nyuma y’uwo yayitsinzemo mu gusoza irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari. yuma y’uwo…

Read More

Nshuti Savio na Tchabalala ntibazakoreshwa kumukino Rayon Sports izakira na APR FC.

Aba  bakinnyi bari bitezweho byinshi  n’abakunzi b’amakipe yombi, Nshuti Savio Dominique uherutse kugurwa na APR FC ndetse na Shaban Hussein ’Tchabalala waguzwe na Rayon Sports bari mu bakinnyi amakipe yombi azaba adafite ubwo azaba acakirana ku Cyumweru.     Rayon Sports izakira APR FC mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona utari warabereye igihe uzabera kuri Stade Amahoro i Remera saa 15:30. Ku ruhande rwa Rayon Sports izakira uyu mukino, izaba idafite Shaban Hussein ’Tchabalala’ baguze mu ikipe y’Amagaju FC mu kwezi gushize umaze kuyifasha byinshi. APR FC na yo…

Read More

Ismaila Diarra ntiyagiriwe ikizere muri 11 Rayon ibanza mu kibuga i Burundi.

  Mu nama yahuje abatoza ba Rayon sports mu gitondo hemejwe abakinnyi 11 babanza mu kibuga barimo Abarundi batatu basabwe kuyobora ikipe ihangana na LLB yo mu gihugu bavukamo. Ismaila Diarra we ntabwo ari kuri urwo rutonde nkuko tubikesha Umuseke. Kuri uyu wa gatatu tariki 21 Gashyantare 2018 kuri Prince Louis Rwagasore Stadium yo mu mujyi wa Bujumbura hateganyijwe umukino wo kwishyura wa CAF Champions League uzahuza Rayon sports na Lydia Ludic Académic FC nyuma yuko banganyije Ikigali 1-1. Abatoza b’iyi kipe ya Rayon Sports   Olivier Karekezi, Jeannot Witakenge, Nkunzingoma…

Read More

Umunya-Eritrea Amanuel Ghebreigzabhier yegukanye Shampiona y’Afurika yaberaga mu Rwanda.

munsi wa nyuma wa Shampiona y’Afurika yaberaga mu Rwanda, usojwe Umunya-Eritrea ari we ubaye uwa mbere Kuri iki cyumweru ni bwo hakinwaaga umunsi wa nyuma wa Shampiona y’Afurika y’amagare, aho abakinnyi bakinaga bazenguruka kuva kuri Stade Amahoro-Kibagabaga-Nyarutarama-RDB bagaruka kuri Stade Amahoro, aho bakoze intera ya Kilomtero 156.   Kuri iyi nshuro abakinnyi bahazengurutse inshuro 14, aho mu duce twa mbere abanyarwanda bakomezaga gusimburana mu kuyobora igikundi, aho ku ikubitiro Munyanze Didier yaje kuyobora, hakurikiraho Mugisha Samuel, Nsengimana Jean Bosco nawe aza kuyobora mbere y’uko aza kuvamo adasoje isiganwa. Bamwe mu…

Read More

Umunyarwandakazi Assumpta, ukomeje gutanga umusanzuwe mu biganiro yise”Positive Thinking”

Kubera agaciro ndetse n’umusaruro mwiza, asanga umuntu ufite imitekerereze myiza atanga.Assumpta Muganwa usanzwe ari umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yatangije bwa mbere ibiganiro bifasha abantu kurushaho kugira imitekerereze myiza ’Positive thinking’. Ni ibiganiro Assumpta yatangije ku wa Gatandatu tariki 2 Ukuboza 2017 ku Kimironko mu Mujyi wa kigali. Nibwo bwa mbere mu Mujyi wa Kigali hari hakozwe ibiganiro nk’ibyo mu ruhame.Nyuma y’icyo kiganiro Assoumpta Muganwa yagiye akora ibindi biganiro bikomeye cyane kandi bikitabirwa cyane ndetse abantu bakanyurwa cyane. Assumpta yaganiriye n’Ubumwe.com , mu gihe habura iminsi mike…

Read More

Karekezi olivier ntiyashimishijwe nu musaruro wa Diarra kumukino banganyije na LLBS4A.

   Umutoza  Karekezi Olivier ntiyanyuzwe n’umusaruro wa rutahizamu Ismailla Diarra kumukino banganyijemo na LLB4A y’Iburundi akavuga ko atigeze shyira  igitutu kuri ba myugariro bari bahanganye, ndetse ngo imikinire ye ni icy’ibanze agomba guhindura  mu mukino wo kwishyura. “Mwarabibonye ku mukino twakinnye na APR FC wabonaga ko adashaka gukurikira, n’umupira bateye mu gace aherereyemo uba ubona ameze nk’uwifitemo umunaniro, gusa Diarra sinamutindaho, kuko nk’amakipe y’ino, uhuye na Police FC ukayitsinda ibitego 3 ntabwo ari igitangaza.” “LLB yo ifite abakinnyi bazi ubwenge nabitegereje mu kibuga, rutahizamu nka Diarra rero udashaka kotsa igitutu…

Read More

Inkomoko y’umunsi w’abakundana( Saint Valentin)

Umunsi w’abakundana uzwi ku izina rya Saint Valentin! Uyumunsi bavuga ko waturutse mu Gihugu cy’Iroma hanyuma ugenda ukwira no mubindi bihugu. Umunsi uba Tariki 14/02, uyu munsi abakundana bongera kubwirana utugambo twiza tw’urukundo,gutangana indabo ndetse n’impano zitandukanye,ndetse batibagiwe n’indabo zitukura, nka kimwe mu bimenyetso biranga uyu munsi. Umunsi w’umutagatifu wizihizwa Tariki 14/02 uteye amayobera cyane. Valentin yari umupadiri ahagana mu mwaka wa 270.Bivugwa ko yakatiwe igifungo cyo kwicwa  n’Umwami w’Abami (empereur) Claude II, kuko yari yashyingiye abantu muburyo bwihishe. Uyu Mwami w’abami yari yabujije ibyo gusezeranya abantu, kuko yabonaga abantu…

Read More

Umuramyi Ipno nyuma y’imyaka myinshi muri studio yashoje imizingo 2 ( Album). Audio :

Nyuma y’imyaka myinshi IPNO( Imbohore Peter Ndahirwa) agaragara mu ruhando rwa muzika nyarwanda mu ndirimbo zihimbaza Imana ( Gospel songs) ,nk’umuramyi w’umunyempano,aho yakunzwe mumatorero atandukanye   mundirimbo zafashije imitima yabenshi. Kuko akora indirimbo ze mu buryo bw’umwimerere ( Live). Ubu noneho yamaze gutangariza abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana igihe yiteguye gushira kumugaragaro Album 2 z’amajwi (audio) amaze imyaka isaga 10 ategura. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’ubumwe.com yagize ati:’’Ndashimira Imana ise wumwami Yesu kuko anshoboje kusa iki kivi.Muby’ukuri ntabwo byanyoroheye pe,kubera impanvu zinshingano nyinshi narimfite kandi zose zandebaga,harimo kwita ku kazi kanjye kaburimunsi,kwita kumasomo narimfite,kwita kumuryango…

Read More