Gatsibo: Abize ku ishuri rya ADEGI – Gituza babaye intangarugero mu kwubaka Igihugu.” Amafoto”:

Ishuri rya ADEGI- Gituza riherereye mu karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kageyo mu Ntara y’Iburasirazuba ( Ahahoze hitwa Komine Gituza).Ryakinguye imiryango ku Itariki 14/09/1992. Ritangijwe n’ababyeyi bishyize hamwe hanyuma nyuma riza kujya mu mashuri afashwa na Leta. Abanyeshuri bize kuri iki kigo kuva ritangira, Kuwa Gatandatu Tariki 24/03/2018, bagiye bishyira hamwe bahujwe n’urubuga rwa whatsap, baza kuganira ndetse bafata n’umwanzuro wo kuzasubira ku ishuri bizeho, bagashimira abarezi babareze ndetse bakereka na barumuna babo,ko baje kuvamo abagabo n’abagore b’umumaro nk’uko aba bakuru babo, bageze ku nzego zitandukanye kandi zishimishije. Nk,uko…

Read More

Munyaneza uzwi nka Mbappé yatwaye agace kambere ka Rwanda Cycling Cup 2018.

Isiganwa rya mbere rya “Rwanda Cycling Cup 2018” ryitiriwe nyakwigendera Byemayire Lambert wari visi perezida wa FERWACY ryatangiriye i Kigali risorezwa i Huye, agace kihariwe na  Benediction Club y’i Rubavu yiharira imyanya ya mbere, agace kegukankwe na Munyaneza Didier bita Mbappé.   Kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Werurwe 2018 nibwo hatangijwe ku mugaragaro Rwanda Cycling Cup y’uyu mwaka izaba igizwe n’amasiganwa 12, itsinda ry’amasiganwa aba buri kwezi igiye kuba ku nshuro ya kane. Isiganwa ryiswe ‘Memorial Byemayire Lambert’ ryatangiriye ku Giti cy’inyoni mujyi wa Kigali basoreze imbere y’inzu mberabyombi…

Read More

Hagize ukubaza ibimenyetso biranga inshuti Nziza mu buzima. Uzamusubize uti :

Inshuti ni umuntu w’akamaro cyane mu buzima. Buri muntu abyumva yagira inshuti nziza. Niyompamvu ugomba gufata igihe gihagje mu guhitamo inshuti. Ababyeyi benshi bakunda kuganiriza abana babo, ko bagomba kumenya uburyo bwo guhitamo inshuti ,ariko nyamara umwana yamubaza uburyo yamenya inshuti nziza, akabura igisubizo nyacyo yamuha.Uyu munsi Ubumwe.com twabakusanyirije bimwe mu bisubizo byagaragajwe n’abanyabwe nge batandukanye mu biranga inshuti nziza. Ni uko yaba umwana wawe cyangwa undi wese wakubaza uburyo yamenya inshuti nziza uzamubwire uti : Agaragaza ikinyabupfura mu magambo ye, mu bimenyetso akoresha, mu myifato ye. Ndetse n’iyo ibyo muri…

Read More

Mackenzie yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Mutuyimana Nadjma kuri uyu wakane.

Umukinnyi mpuzamahanga w’umurundi Nizigiyimana Abdul Karim Mackenzie yasezeranye  n’umukunzi we Mutuyimana Nadjma basanzwe babana, bakaba banafitanye umwana wavutse muri 2017. Nizigiyimana Abdul Karim yamamaye mu makipe   3 ya hano mu Rwanda akomeye, yageze mu Rwanda muri 2008 aje mu ikipe ya APR FC, aza kuyivamo mumwaka wa 2010 yerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sport, yaje kuvamo yerekeza muri Rayon Sports  wanayibereye captain igihe kirekire, yayimazemo umyaka 4 mbere yo kujya muri Kenya mu ntangiriro za 2015. Mackenzie yakundanye na Nadjima muri 2016 , banaza kubana aho muri 2017 bibarutse umwana…

Read More

cyera warapfaga bakakurerera abana, none ubu bakurerera umugore!

Aya ni amagambo ngarutseho nshaka kwerekana uko urukundo  abantu bagiriraga abana rwagabanutse, ndetse hamwe ukabona rwaranashize burundu. Ubundi kera wasangaga umwana agirirwa urukundo n’abantu bose uretse n’ababyeyi bamwibarutse, n’umuryango wose mugari ukobona wita ku bana ndetse umuntu witaye kumwana uwo ariwe wese bakamwita infura. Aho mu ndangagaciro ziranga infura harimo igira iti: «  Infura ni umuntu wapfa akakurerera. »Ariko kuri ubu usanga abana nta muntu ukibitayeho, ahubwo ubona n’iyo umugabo yapfuye, agasiga umugore n’abana. Abantu batinda ku mugore kurusha uko batekereza ku bana Nyakwigendera yasize. Ugasanga ikiliyo ntikiranasozwa, ariko abagabo batangiye…

Read More

Nahimana Shassir arifuza kugura amasezerano ye asigaye muri Rayon Sports.

  Umukinnyi   Nahimana Shassir ari mu biganiro na Rayon Sports ngo agure amasezerano y’amezi ane asigaje maze maze bamureke yishakire ahandi yajya gukina Nyuma yiminsi   Shassir atavuga rumwe  n’abatoza ba rayon Sports bitewe nuko atabona n’umwanya udahagije wo gukina nyuma yigenda rya Karekezi uyumukinnyi abona atabanye nabatoza be ,Shassir numukinnyi udashidikankwaho ubuhanga gusa akunze kunegwa displine ye. Nyuma  yamakimbirane Nahimana Shassir yagiranye  na Jannot Witakenge, umutoza wungirije, kugeza n’aho bafatanye mumashati ubwo iyi kipe yari igitozwa na Karekezi Olivier. Nyuma yigenda rya Karekezi hakaza  Ivan Minnaert aziye,benshi  bibwiraga ko bigiye…

Read More

umupasteri yahamagariye abakristu gusoma inkweto ze ngo bakunde babone ibitangaza!

Umupasiteri w’umuhanuzi,ukomoka mu Gihugu cya Nigeria ariko akaba akorera umurimo mu Gihugu cya Afurika y’Epfo,amafoto ye ndetse n’ayabayoboke be ari kuvugisha abantu amagambo menshi atandukanye,ubwo bari mu materaniro, nyuma y’uko yakwirakwijwe kumbuga nkoranyambaga. Umuhanuzi  Andrew Ejimadu ni umugenzuzi mukuru muri ministeri yitwa  Christ Freedom Ministries – amafoto ye yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, hanyuma atera abantu benshi kuvuga amagambo atandukanye, aho yagaragaye, ari guhamagarira abayoboke be kuza bakasoma inkweto zen go bakunde babone igitangaza ndetse n’imigisha. Ariko ibi byateye abantu benshi kuvuga ko ibi ari amahano babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.…

Read More

Ivan Minnaert agiye guhabwa amasezerano muri Rayon Sports

  Umutozo  Ivan Minnaert   nyuma  yo gusezererwa na    Mamelodi Sundowns  muri  CAF Champions League ariko abayobozi bikipe ya Rayon Sports  bagashima imyitwarire ye ndetse nimikinire y’ikipe  yarahindutse bigaragara  nyuma yigenda rya Karekezi.   Mu minsi mike  gusa amaze ari umutoza wa Rayon Sports by’agateganyo asimbuye Olivier Karekezi, Ivan yatsinze imikino ya shampiyona yariyaratezwe  anayitsinda  azirusha kuburyo bugaragara, anazamura urwego rwabamwe mubakinnyi baribarataye ikizere nka Yannick Mukunzi ,Nyandwi Sadam nabandi benshi. Mu mikino Nyafurika, iyi kipe yari ifite akazi gakomeye imbere ya Mamelodi Sundowns iyoboye urutonde rwa shampiyona muri Afurika y’Epfo…

Read More

Mu rwego rwo gukwiza ubutumwa ku isi yose Pastor Hesron yerekeje ku mugabane wa Aziya ( Asia)

Pastor Hesron Imanishimwe yavukiye mu Rwanda I kigali ariko ubu akaba atuye Nairobi mu Gihugu cya Kenya, aho atuye n’umuryango we. Akaba yaratangije Ministeri yitwa Redemption and Healing Ministry Bishatse kuvuga Umurimo wo Gukira no Gucungurwa tugenekereje mu Kinyarwanda. Ubu yerekeje mu Gihugu cya Vietnam, aho ahamya ko izi ngendo arimo biri mu nshingano basigiwe na Yesu kristu, bwo gukwiza ubutumwa mu Isi yose,kandi bahindura abantu kuba abigishwa ba Yesu. Pastor Hesron ubwo yaganiraga n’Ubumwe.com yabatangarije muri iki gitondo cyo kuwa Gatanu Tariki 16/03/2018, ko yageze ku mugabane wa Aziya,…

Read More

Royal Express yatangaje ko igiye gufatira imyanzuro umukozi wabo witwaye nabi mu kazi, bikabera n’abandi isomo:

Si rimwe cyangwa kabiri, abantu batega ama bisi (BUS) rusange, cyane cyane abatega ligne Mu mugi Nyanza ya Kicukiro, bahora binubira serivise bahabwa iyo bagiye gutega izi modoka mu masaha ya nimugoroba bishyira ninjoro. Ubundi aha haba hari abakozi bashinzwe gufasha abagenzi kwinjira mu modoka iba igezweho, cyane ko baba batonze umurongo uko bahageze bakurikirana, uretse ko bemeza ko hari abatabyubahiriza kandi babifashijwemo n’aba bakozi, bakabatambutsa imbere kandi ubona nta kibazo bafite, kuko abagenzi ubwabo barohererana, umubyeyi utwise, umubyeyi uhetse,umurwayi bigaragara ,umuntu ukuze cyane cyangwa umuntu ufite ubumuga, bonyine baramubwira…

Read More