Ivan Minnaert mubyishimo byinshi nyuma gutungurwa na Gikundiro Forever.

 Ku mukino Rayon Sports yanyagiyemo Bugesera FC 5-0, abafana bagize  Gikundiro Forever Group bazanye icyapa cyo gushimira Ivan Minnaert , ibintu we avuga byamurenze. Ku mukino w’umunsi wa 18 wa Shampiyona, ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Bugesera FC 5-0 ibifashijwemo na Ismaila Diarra watsinze 2 na Hussein Tchabalala watsinze 3. Gikundiro Forever bazanye icyapa gishimira umutoza Ivan Minnaert kuba yaragejeje ikipe ya Rayon Sports mu matsinda bwa mbere mu mateka. Ni ibintu ngo byakoze ku mutima wa Minnaert. Yagize ati ” Byarantunguye cyane. Byankoze ku mutima ndetse nishimira n’uburyo bangaragarije ko…

Read More

IYO UMWANA ARI IMPANO (Agace ka 2)

Ageze mu buriri abanza kubura ibitotsi kuko ibitekerezo byari byinshi. Ese koko Franco yaramukundaga cg yarikiniraga? Niba yaramukundaga se ko we nta byari bimurimo ? Ikindi, bari bafitanye isano ya bugufi. Yari mubyara we wo kwa nyirarume. Ibyo byose yarabyibazaga akabiburira igisubizo. ▲▲▲ Kigali, 1997 Nyuma y’ibyo, Franco yamusuraga kenshi ku ishuri kandi akamwitaho bidasanzwe. Ni we wari usigaye amurihira amashuri (yabisabye wa Mama Sabrina arabimwemerera). Ikindi yamuguriraga ibikoresho by’ishuri ndetse akaba ari we umuzira mu nama nk’umubyeyi. Igihe kimwe Sabrina amubajije impamvu akora ibyo kandi mbere atari ko byari…

Read More

IYO UMWANA ARI IMPANO (Agace ka1)

Kigali, Werurwe 2016 -Nta na rimwe nigeze ntekereza ko bishobora kumbaho. Urukundo we! (Abivuga buhoro). Sabrina yari yaburiye mu bitekerezo bye. Mbere y’uko akunda, ntiyemeraga ko urukundo rubaho. Amaze guhura na Manzi ni bwo byahindutse. Yivugishaga ibyo yibutse uko yamukunze ndetse n’ubuzima bwa mbere yaho. ▲▲▲ Yari muto cyane akinjira mu Rwunge rw’Amashuri rw’I Rulindo. Aha hari mu 1996. Abantu benshi ntibemeraga ko akwije imyaka yo kwiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye kuko yari mugufi cyane. Yiga umwaka wa mbere neza ndetse yabonaga amanota menshi. Ageze mu biruhuko bikuru,…

Read More

Umuvandimwe wa Haruna Niyonzima na Muhadjili yitabye Imana.

Inkuru y’akababaro ku muryango wa siporitife Niyonzima Haruna na murumuna we Hakizimana Muhadjili batakaje mushiki wabo kuri uyu wa gatatu azize uburwayi. Twizerimana Hawa Sumaya  mushiki w’aba bakinnyi 2 bakinira ikipe y’igihugu na mukuru wabo wakiniye amavubi Sibomana Abdul   akaba na nyinawabo wa Bizimana Djihad . Amakuru dukesha RuhagoYacu yakuye kumuvugizi wa APR FC Kazungu Claver buvuga ko uyu mubyeyi yitabye Imana azize uburwayi, akaba yasize abana 3, yari amaze iminsi arwariye i Rubavu. Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Niyonzima Haruna, unakinira ikipe ya Simba SC, akaba yahamije aya makuru y’akababaro, avuga ko…

Read More

Radio Amazing Grace bandikiye Abanyarwanda bavuga ko barenganijwe.

Urwandiko rwashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wa Radio Amazing Grace Gregg Schoof yanditse press Statement avuga ko uburyo bahagaristwemo budakurikije amategeko. Ni nyuma y’uko Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) kuri uyu wa 24 Mata 2018 Cyambuye burundu Radio Amazing Grace uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda. Iryo tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Rura, Antony KuLamba, rigira riti “RURA imaze kubona ko Radio Amazing Grace itubahirije ibihano yahawe yayandikiye ibarwa iyibaza impamvu itubahiriza ibihano yahawe ariko Radio Amazing Grace itanga ibisobanuro bidahwitse. Iri hagarikwa ryaturutse ahanini mu kiganiro…

Read More

Dore inkuru idakwiriye kugucika: IYO UMWANA ARI IMPANO”, Inkuru y’uruhererekane.

Nyuma yo kureba ibikenewe mu muryango Nyarwanda, ndetse n’ibyifuzo by’abakunzi b’Ubumwe.com, twabateguriye inkuru y’uruhererekane yiswe ” IYO UMWANA ARI IMPANO”inkuru irimo inyigisho nyinshi z’ubuzima bwa buri munsi. Ni inkuru duhamya neza ko izongera umuco wo gukunda gusoma, kuko irimo ubutumwa bwinshi butandukanye, kandi uko igice kimwe kivuyeho niko igikurikiraho kizajya gisubiza ibibazo wari usigaye wibaza. Babyeyi muhe amahirwe abana banyu basome mubatoza umuco wo gukunda gusoma. Kandi ni inkuru iteguye neza bazungukiramo byinshi bahura nabyo mu buzima bwa burimunsi. Ndetse nawe uhe inshuti yawe nawe asome yungure ubwenge. INCAMAKE :…

Read More

Radio Amazing Grace yambuwe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) kuri uyu wa 24 Mata 2018 Cyambuye burundu Radio Amazing Grace uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda. RURA yatangaje ko yambuye  Burundu Radio Amazing Grace uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda  nyuma y’aho iyi radio inaniriwe kubahiriza ibihano yari yaciwe. Ku wa 28 Mutarama 2018,kuri  Radio Amazing Grace haciyeho inyigisho z’umuvugabutumwa Nicolas Niyibikora, Abanyarwanda bashoboye kumva icyo kiganiro bahamije ko yarimo kwibasira no kwandagaza abagore. Inzego zitandukanye z’abagore zahise zishyira ikirego Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) maze ubwo RMC yahuzaga impande zombi ku…

Read More

Nyuma yo kubyara abahungu 13, bongeyeho n’uwa 14 bamwita izina risekeje!

Kateri na Jay Schwandt ni umugabo n’umugore batuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Michigan, ubu ni ababyeyi b’abana b’abahungu 14,kuko bakurikije abahungu babo 13. Uyu muryango munini ubu Kateri na Jay aribo babyeyi babo, agahinja kavutse bagahaye amazina ya :  Finley Sheboygan Schwandt. Ise atanga ubusobanuro bw’irizina yagize ati: “ Igitekerezo cyaturutse ku muyobozi umwe wari warabyaye abana benshi b’abahungu hanyuma biteguye kubyara umwana wanyuma, bari barizeye ko ari umwana w’umukobwa. Ubwo baje gutungurwa nokubyara basanga n’ubundi ni umuhungu. Ni uko umugabo amwita Sheboygan byashakaga kuvuga ngo Ni…

Read More

Umupasteri yiyemeje gushaka uwahoze ari umukunzi w’umuhanzi Ali Kiba,kugira ngo amuhoze.

Nyuma gato y’uko umuhanzi Ali Kiba asezeranye kubana akaramata na Amina. Umupasteri wo mu Gihugu cya Tanzania yatangaje ko agiye gushaka uwahoze ari inshuti ya Ali Kiba,Jokate Mwogelo. Umupasteri akaba n’umuririmbyi Mbasha yasezeranyije uwahoze ari umukunzi wa Ali Kiba, Jokate ko bazakora ubukwe kandi bwiza cyane kuburyo buzatambuka ku bitangazamakuru byose. Bikamumara umubabaro w’uko Ali Kiba yamusize akajya kwisezeranira n’undi mukobwa. Pastor Mbasha yasabye Jokate gukomera ko Uwiteka atamwibagiwe ko nabo bazakora ubukwe ndetse bwiza cyane bukazatambuka ku mateleviziyo yose na Wasafu irimo. Ibi Pastor Emmanuel Mbasha, yabitangaje ubwo Ali…

Read More

Umwami Mswati yatangaje izina rishya ry’Igihugu cya Swaziland.

Umwami Mswati wa III , wo Mugihugu cya Swaziland yatangaje ku mugaragaro izina rishya ry’Igihugu. yatangaje ko cyitwa eSwatini, mu rurimi rwo muri iki Gihugu bisobanura. «  Ubutaka bw’aba Swazi » ( the land of the Swazi people). Umwami Mswati III, mu ijambo rye, ubwo hizihizwaga imyaka 50 iki Gihugu kibonye ubwigenge, yatangaje ko Iki Gihugu cyahinduriwe izina ku mugaragaro cyiswe ESwatini. Iki Gihugu cyari cyarakoronijwe n’Igihugu cya Britain , hanyuma baza kubona ubwigenge mu mwaka 1968, ariko kuva icyo gihe iki Gihugu cyakomejwe kwitwa izina ry’Abakoroni ariryo Swaziland. Ariko ibi…

Read More