IYO UMWANA ARI IMPANO (Agace ka 15)

Sabrina yaraye atekereza kuri Manzi, umunezero umubuza ibitotsi. Muri we yumvaga agenda amukunda kurushaho ndetse yumvaga nta wundi muhungu azakunda nyuma ye. Ariko akibwira ngo none namukunda cyane bikaba bya bindi bya « Amour Scolaire » (Urukundo rwa kinyeshuri) birangira n’amashuri. Iyo yabitekerezaga gutyo yumvaga ubwoba mu mutima buvanze n’agahinda. Yaratekerezaga, agatekereza Manzi, yarota akarota Manzi. Gusa yigaruraga vuba ngo atazongera gutsindwa ku bwo kurangara. ▲▲▲ Ku wa gatandatu w’icyo cyumweru batangiyemo amasomo y’igihembwe cya 3, Sabrina yakira ibaruwa ya Franco. Yari irimo amagambo akurikira: ‘‘Ku wo nkunda, Umutoni Sabrina, Amakuru y’igihe…

Read More

Nyuma y’amarushanwa yitabiriwe n’abakobwa 2000, yegukanye kuba umugore wa 6, w’umuherwe. Amafoto:

Umukobwa w’imyaka 29 y’amavuko, yegukanye umwanya wa mbere wo kuba umugore w’umuherwe w’umurusiya, umugabo w’imyaka 55 y’amavuko, mu irushanwa ryacaga kuri Teliviziyo, ryitwa” Gushaka umuherwe w’umurusiya”. – Uyu abaye umugore wa gatangatu w’uyu mugabo w’imyaka 55 oil tycoon, wamaze gutandukana n’abagore bagera kuri 5. Yegukanye iri rushanwa ryatambutse kuri Televiziyo mu kiganiro Reality Television show.  Aya marushanwa yari arimo na none umukino wiswe “ Umuherwe mu bukwe” Yulia Sveshnikova niwe wegukanye aya mahirwe, ku myaka ye 29 aba umugore wa 6 w’umuherwe watandukanye n’abagore batanu akaba afite abana 5, bari…

Read More

Dore uko Umupadiri yasengeraga mugenzi we,wamaze kwandura Ebola muri Congo:

Ifoto y’umu Bishop wo muri Kiriziya Gaturika , yakwirakwijwe ku munsi w’ejo, aho yasengeraga umupadiri wari umaze kugaragazwa ko yanduye indwara ya Ebola. Uyu mupadiri witwa Fr.Lucian Ambunga.niwe baribari gusengera ari mu kaziga, nyuma y’uko yandujwe Ebola n’umuntu witabye Imana ubwo yamwitagaho arwaye iyi ndwara. Nk’uko byemejwe na  Katherine Overcamp ukorera Catholic Relief Services( CRC), Kandi bakomeza batangaza ko yafashaga abarwayi neza. Iyi ndwara ikomeje guhitana abantu muri iki Gihugu, ari nako abemeramana bakomeje kugaragaza, ko ari ah’Imana yonyine yabakiza. Kuko no muminsi yashize hari abandi barwayi baguye murusengero ubwo…

Read More

IYO UMWANA ARI IMPANO (Agace ka 14)

Manzi arushaho kugaragaza ko atangaye. -Sabri, ndagukunda. Nta kindi narenzaho kuko amagambo atabasha gusobanura neza ibiri mu mutima w’umuntu. Imana yonyine ni yo izi urwo ngukunda. -None se kunkunda byakujemo ryari ? Erega si urwo Manzi yari yaboneye kuri Sabrina. Wagira ngo ni iperereza. Manzi yumvise iki kibazo, aramenyura, atangira kuvuga asa nk’urota. -Ndibuka umunsi wa mbere nkubona. Wari wambaye ikoboyi y’ubururu bwijimye n’agapira ka Lacoste k’umutuku w’urunyanya. Wari mwiza cyane. Nkubonye nsa nk’ubonekewe. Narakwitegereje winjira mu kigo, unca imbere uri kumwe n’abantu 3 mwari muzanye. Simbibuka isura ariko wowe…

Read More

Hagaragajwe ikigomba gukorwa kugira ngo igihingwa cy’ibishyimbo gitange umusaruro ushimishije.

Muri iki gihe igihu cy’u Rwanda gishyize imbaraga cyane mugushaka kwihaza mu biribwa , hongerwa umusaruro uva mubuhinzi. Ibi bikagerwaho hakoreshejwe ikoranabuhanga mubuhinzi rishingiye kugukoresha imbuto nziza z’indobanure ndetse n’nyongermusaruro zinyuranye. Ntawavuga kongera umusaruro w’ubuhizi mu Rwanda ngo yibagirwe umusaruro w’ibishyimbo  nka kimwe mubihingwa ngandurarugo gifatwa nk’inkingi ya mwamba mugihugu cy’u Rwanda. Hirya no hino mu gihugu usanga abenshi bafata ibishyimbo ku igaburo rya buri munsi ndetse hakaba n’abita ibishimbo Ibiryo aho usanga umuntu akubwira ngo «  nariye ibirayi n’ibiryo » ! Niyo mpamvu hakwiye gushyirwa ingufu mugukangurira abahinzi kwitabira gukoresha ifumbire…

Read More

“ Ntabwo Imana ishimishwa n’iyi miziki dukora.”: Umuhanzi Diamond.

Umuhanzi Diamond Platnumz yahishuye ko afite umugambi wo kuzahagarika kuririmba mu bihe bizaza, anatangaza ko yigiriye mu muziki kugira ngo abone amafaranga menshi y’igishoro, azatuma yikorera ubucuruzi. (business) Umuhanzi Diamond kandi yakomeje avuga ko Imana itishimira na gato iyi miziki akora abenshi bakunda kwita iy’isi (Secular). Ibi kandi Diamond yatangiye kubigaragaza nyuma y’uko yatawe mu maboko ya Police ashinjwa gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni. Uyu mubyeyi w’abana batatu, ubona asa nuwamaze guhindura ibitekerezobye, ndetse ubona anicuza kuba hari aho yagize amahitamo mabi mu buzima bwe. Ibi Diamond yabitangaje ubwo yari mukumurika Album…

Read More

IYO UMWANA ARI IMPANO (Agace ka 13)

Yumvaga bimukomereye, ariko ku rundi ruhande akumva atababaza Manzi n’ukuntu yamwibagije umubabaro yari atangiranye kuri icyo kigo. Ku bw’amahirwe nko mu ma saa munani y’ijoro agatotsi karamwiba ntiyongera kwicura kugeza mu gitondo. ▲▲▲ Bucyeye bwaho mu kiruhuko cya saa yine Manzi yaje kumureba nk’uko byari akamenyero. Sab akimubona umutima we urasimbagurika yibaza igisubizo ari bumuhe. Nyamara igihe bamaranye Manzi ntiyigeze agaruka ku byo baraye baganiriye. Ndetse wagiraga ngo yabyibagiwe. Sabrina abonye ko ntacyo yongeye kubimubazaho, nawe aricecekera. Niba ari uko Manzi yari yaramubwiye ko amukunda, nawe yumvaga asigaye amukunda. Iyo…

Read More

Umupasteri yarize arahogora nyuma y’uko asengeye abakobwa bw’impanga bagakira ibisazi. video:

Hariho abantu bagiriwe ubuntu n’Imana kuba yabaha impano idasanzwe yo kwerekwa ibintu abandi batabona, ndetse n’impano yogukora ibigaragara nk’ibitangaza imbere y’amaso y’abantu. Ntabwo iyo mpano igirwa naburi muntu cyangwa abantu benshi.Uretse abantu bake bagiriwe ubuntu busaga. Umupasteri  witwa Dr Paul Enenche,  w’urusengero rwitwa  internationale rwahitwa  Dunamis, amafoto ndetse n’amavideo yakwirakwijwe, nyuma y’uko yasengeye abakobwa babiri b’impanga bagakira ibisazi, hanyuma Pasteri ndetse n’abandi bose bikabarenga bagafatwa n’amarira batangarira Imana. Nkuko tubikesha Idoma Voice, iki gitangaza cyabaye ku munsi wambere w’igiterane ngarukamwaka cyitwa Destiny Recovery Convention iki cyari icy’uyu mwaka wa 2018.…

Read More

Abarwayi ba Ebola bari bahungiye mu rusengero ngo babasengere ubu bamaze gupfa.

Agashami gashinzwe ubuzima ku Isi WHO katangaje ko abarwayi batatu ba Ebola mu Gihugu cya Congo, bari bahungishijwe mu Rusengero n’abavandimwe babo ngo babashe guisengerwa bakire. Ubu babiri muribo bamaze gupfa. Abashinzwe ubuzima mu Gihugu cya Congo (DRC) batangaje ko iki cyorezo kirikugenda gifata indi ntera kuko Kimaze guhitana abantu benshicyane barenga Miliyoni muri aka gace Mbandaka. Uhagarariye agashami k’ubuzima ku Isi Eugéne Kabambi yatangaje ko aba barwayi bapfuye, abo mu miryango yabobaje kubafata aho bari bari kuvurwa n’abaganga batagira umupaka, hanyuma basaba ko babaha abarwayi babo, bakabajyana mu rusengero…

Read More

Reba mu mafoto uko indege yahanutse igacikamo ibice bibiri :

Indege yo mubwoko bwa Gulfstream G200 yo muri  Texas yahanutse ubwo yari igeze ahitwa Honduras. mubamaze kumenyekana bakomeretse Harimo abantu 6 bomuri America. Iyi ndege yavaga ya Gulfstream G200 yavaga Austin,muri  Texas, nyuma yo kubura ikibuga cy’Indege cya Toncontin yagombaga kugwaho. Ubuyobozi bwatangaje ko bukiri gukora iperereza ngo hamenyekane neza umubare w’abantu bari muri iyi ndege. Umuntu umwe yatangarije AFP ko we yabashije kurokora abantu batanu abakura muri iyondege bafite ibikomere bito. Abagabo bane ndetse n’umugore umwe. Iyi ndege y’abantu kugiti cyabo,itari iya Leta, bivugwako yaguye mu  mataba,ikibuga gikikijwe n’imisozi…

Read More