IYO UMWANA ARI IMPANO (Agace ka 28)

Ahereza ikiganza Sabrina kuko yabonaga adashaka guhaguruka ngo amuherekeze undi yanga kumusezera areba hirya. Manzi afata icyemezo kuko yumvaga natinda aho ari butsindwe. Arasohoka, yegekaho urugi. Bwari ubwa mbere ataha Sabrina atamuherekeje. ▲▲▲   01 Nzeri 2003 Muri iryo joro Manzi agerageza gusinzira biramunanira. Umutima we waramusimbukaga cyane. Urukundo ni rwiza ariko rimwe na rimwe biravuna gukunda. Rutera ibyishimo, rugatera n’umubabaro. Yumva intimba imuboshye umutima. Ni ko kwigira inama yo gusanga impanga ye aho yari iryamye mu cyumba cyakurikiranaga n’icye. – Cédri ? (amuhamagara akomanga buhoro ngo adakangura abandi baryamye).…

Read More

Urukiko rwakuyeho igihano cy’Urupfu kuri Noura wiyiciye umugabo we kubera kumufata kungufu.

Urukiko rukuru rwo mu Gihugu cya Sudan, cyakuyeho igihano cy’urupfu cyari cyahamijwe,Noura Hussein yashinjwaka kuba yariyiciye umugabo we, ubwo yatangazaga ko yamufashe ku ngufu. Noura Hussein umugore w’imyaka 19 yahanishijwe igifungo cy’imyaka 5 muri gereza. Nkuko byatangajwe n’umwunganira mu mategeko Abdelaha Mohamad . Nyina umubyara Zainab Ahmed,yabwiye BBC ko yishimiye ko ubuzima bw’umwana we bwarokotse. Abantu ibihumbi n’ibihumbi bari bahuriye mu ihuriro baribise #JusticeforNoura, ( Ubutabera bwa Noura) aho bavugaga ko Noura yarekurwa. Ukwezi kwashize abanyedini ba Islam bari bamuhamirije igihano cy’urupfu anyonzwe, ngo kuko yari yiyiciye umugabo ariwe Abdulrahman…

Read More

Ubu ushobora gukoresha Igiswahili muri Whatsapp yawe.

Nyuma y’izindi mbuga nkoranyambaga nka Twitter na Facebook, zakoreshaka Igiswahili, ubu urundi rubuga rukoreshwa n’abantu benshi cyane arirwo whatsapp, bamaze kwongera Igiswahili mundimi zikoreshwa. Kuva ubungubu abantu baryoherwa n’ururimi rw’Igiswahili, ku Isi yose, bashobora gutangira gukoresha uru rurimi kuri Whatsap zabo. Ururimi rusanzwe rukoreshwa n’abantu barenze Miriyari 1 ku Isi yose. Uko wahindura Whatsapp yawe ugatangira gukoresha Igiswahili. Intambwe ya mbere ni ukubanza kumenya ko washyizemo Whatsap igezweho ( ibyo bita update) hanyuma ujye muri Settings- chat-hanyuma ujye ahangitse Selecy App Language, usanga ahanditsemo guhitamo hagati y’Icyongereza n’Igiswahili hanyuma uhitemo…

Read More

IYO UMWANA ARI IMPANO (Agace ka 27)

Manzi yitegereje Sabrina, abona si ukumutera ubwoba ahubwo ibyo yamubwiraga yari akomeje. Abura uko abyifatamo. Kubura Sabrina, cyangwa kumusiga mu bibazo wenyine atwite. Ryari ihurizo atabasha gukemura. Ubwo Sabrina yarebaga hasi kandi yarakaye. Manzi yibaza ikintu yamubwira kikamugarura kiramuyobera. -Sabri, ndakwinginze ndeba mu maso. Sabrina ahita ahindukira yihuta. Kandi bitari nk’ibisanzwe, nta soni yari afite noneho. -Ndakwinginze unyumve. Tuzakomeza twandikirane, kandi tuzajya tuvugana kuri telefone umwanya munini. Hanyuma ninza tuzabana. Imyaka 4 si myinshi erega! Sabrina arabanza yitegereza Manzi umwanya munini. Bigaragaza ko ibyo yavugaga batabyumvaga kimwe. -Ijwi cyangwa inyuguti…

Read More

Rodrigo Duterte, Prezida wo muri Philippine yateye abantu uburakari nyuma yo kwita Imana Igicucu.

Nyuma y’ubusesenguzi, Prezida yabajije ubusobanuro bwo muri Bibiliya ku iremwa rya Adamu na Eva. Arongera ababaza ubusobanuro ku icyaha cy’inkomoko. Hanyuma agaragaza ko Ibi birimo ubucucu. Prezida Rodrigo Duterte, yinubiwe n’ibihugu byinshi, cyane cyane ibishingiye ku idini rya Gaturika, kuba yaratinyutse akita Imana “Igicucu”, ariko umuvugizi we, yatangaje  amusobanura ko ibyo ari imyemerereye ku giti cye. Ibi Duterte yabitangaje ku munsi wo kuwa Gatanu nimugoroba mu ijambo yavuze mu mugi we we avukamo ariwo Davao,mu majyepfo y’Igihugu. Aho yabajije ubusobanuro bwa Bibilia ku iremwa rya Adamu na Eva. “Adamu yarariye…

Read More

IYO UMWANA ARI IMPANO (Agace ka 26)

-Sab, nibigenda neza mu mezi 4 nzaba ndi i Burayi kwigayo imyaka 4. -Ngo… ngo iki ? (Sabrina abivuga atitira iminwa ikiniga kizamuka buhoro buhoro). Sabrina yibazaga niba ibyo yumvise ari ukuri cyangwa ari inzozi mbi arimo. Ni ko gusubirishamo Manzi. -Ibyo uvuga ariko urikinira ? -Hoya ni ko kuri. Sabrina arahaguruka. Umubiri we wose waratengurwaga yibaza uko bimugendekeye. Yibwiraga ko igihe kigeze cyo gukundana na Manzi ntawe ubabuza amahoro kuko bari barangije kwiga none ni cyo gihe bari bagiye kuburana. Yumva abuze uko abigenza. Manzi nawe araceceka ntiyagira icyo…

Read More

IYO UMWANA ARI IMPANO (Agace ka 25)

-Wibabara Chérie. Nzagusura niturangiza ibizami ndare niba ubishaka. Amaze kuvuga ibyo amuhanagura amarira n’ubwo atari menshi. Uko amuhanagura, Manzi amubwira mu ijwi rituje. -Nshakira urwibutso umpa rwanshimisha. Sabrina ahita afata ikiganza cya Manzi cyamuhanaguraga, asa nk’ugiye kugira icyo yongeraho ariko arifata. Aramurekura, ahaguruka yiruka. Yagarutse nko mu minota 5. Yari afite ifoto 3 mu ntoki maze afata ikaramu yari afite mu ntoki agenda yandika kuri buri imwe imwe abona kuzihereza Manzi. Manzi yari afite amatsiko yo kureba ayo mafoto ariko kandi yibaza icyo buri yose yanditseho. Amaze gusoma asanga zose…

Read More

Dore inshuro ugomba gukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo mwashakanye.

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’abahanga mubumenya muntu,ubu bushakashtatsi bwaje busubiza ikibazo cyibazwa n’abantu benshi yaba abubatse ndetse n’abatarubaka ariko babyitegura. Ubu bushakashatsi bwasohotse mu gitabo cyitwa « Psychological and Personality’ Kigaragaza inshuro abubatse bagomba gukora imibonano mpuzabitsina kugira ngo bagere ku munezero.    Birumvikana cyane ko izi nshuro zihindagurika bitewe n’imiterere y’umuryango n’uwundi, ariko nibura ubu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza yomuri  Toronto, bugaragaza inshuro fatizo,abashakanye bakwiriye gukora imibonano. Mugihe abashakanye basigariye ku nshuro imwe gusa y’imibonano mpuzabitsina, mu cyumweru, urwego rw’umunezero wabo ugabanuka mu buryo bugaragara. Ubu bushakashatsi bwakozwe mu bihe 3 bitandukanye…

Read More

IYO UMWANA ARI IMPANO (Agace ka 24)

Ndacyagukunda kandi nzakomeza ngukunde. Ganza Manzi Fabrice”. Uko Sabrina yagasomye iyo baruwa, amarira yamushokaga ku matama. Kuba kure y’amaso ni bibi koko! Iyo baba bari kumwe aba yaramusobanuriye neza uko byagenze. Abika iyo baruwa mu ivarisi kure kuko yumvaga nta muntu ashaka kuyereka. Agufatira urupapuro n’ikaramu atangira kwandika indi baruwa isubiza iya Manzi. Yumvaga nta magambo menshi afite yo kwisobanura, keretse uwari kumumuzanira bakaganira birambuye.   “Nshuti Manzi nkunda, Rambura amaboko duhoberane kuko urukumbuzi rwenda kunyica. Nibwo nkibona ibaruwa yawe mpita nkwandikira kuko numvaga ntabyihanganira. Nta magambo menshi mfite kuko…

Read More

Kayonza: Icyo umubare munini w’Abadepite mu nteko nshingamategeko uvuze mu bandi bagore.

Abagore bo mu karere ka Kayonza bemeza ko kuba inteko Nshingamategeko y’u Rwanda ifite umubare munini w’abagore bibatinyura ko na bo bashoboye. Mu mahugurwa yateguwe n’inama nkuru Y’itangazamakuru yabaye ku Matariki ya 13-16/06 agaragaza uruhare rw’umugore w’umunyamakuru mu matora y’abagize inteko nshingamategeko,umutwe w’Abadepite azaba Tariki ya 03-04/09/2018. Itsinda ry’abanyamakuru berekeje mu karere ka Kayonza, aho twaganiriye n’abaturage batandukanye , batubwira inyungu babona mukuba abagore aribo bagize 64% by’abagize inteko nshingamategeko ndetse binashimangirwa n’ubuyobozi bwo muri aka karere. Ubwo abagore batandukanye baganiraga na ubumwe.com bo mu mu Mudugudu wa Kinunga ya…

Read More