IYO UMWANA ARI IMPANO (Agace ka 40)

Franco afata ipaki ya mouchoir y’impapuro yari afite, akoramo kamwe ahanagura Sabrina. -Reka tube tubyihoreye, sinjya nkunda ikintu kikubabaza. ▲▲▲   Cédric yakomezaga kuza gusura abana ba mukuru we kenshi gashoboka, kuko ari bo bamwegerezaga mukuru we yari yarabuze. Mu gukomeza kuza kubareba ariko, Sabrina yaje kubona ko hari uburyo agenda ahinduka. Kubareba ntibyari gusa, kuko uburyo yamuganirizaga bwagiye buhinduka, akamwoherereza ubutumwa bugufi kuri telefone amubaza uko yiriwe, ndetse n’uburyo yamurebaga byagaragazaga ko hari ikindi kibyihishe inyuma. Sabrina abibonye yumva bimuteye ubwoba. Uburyo yakunze Manzi, yumvaga butamwemerera kurenga imbibi z’ubuvandimwe…

Read More

Dore urutonde rw’imihanda 10 myiza kurusha iyindi ku Isi. Amafoto :

Hari ahantu umuntu agenda, yaba atwaye ikinyabiziga cyangwa bamutwaye, akumva umunyenga mwinshi, ndetse akifuza kuba yakomeza no kugenda aho hantu, ariko bidakuyeho ko akenshi aha hantu haba hafite uburanga burenze, haba hanakoranye ubufindo burenze kuburyo uba ubona umunyenga uherekezwa n’ubwoba. Iyo mihanda akenshi hari igihe iba iri hagati y’inyanja, imisozi,…uyu munsi Ubumwe.com bwaguteguriye imwe mu mihanda myiza cyane yoku isi nk’uko tubikesha imbuga nyinshi zitandukanye:   Pascal.  

Read More

Umunyarwenya Seyilaw yatutse umusore wikomye umugore we ngo yambara imyenda migufi.

Hari ibyamamare byinshi bijya bifata umwanya uhagije mu kuvugira no gusubiza, abantu baba bihaye kwinjira mu buzima bw’imiryango yabo ku mbuga nkoranyambaga. Ku rutonde rw’abo rero muri frica ntitwakwibagirwa umunyarwenya Seyi Aletile-Lawrence kuko aza mubagaragara kenshi. Icyamamare cyamenyekanye ku izina rya Seyilaw, umugabo ukiri muto, burigihe aba yiteguye gusubiza umuntu wese wavuga amagambo mabi, ku mugorewe Stacy ndetse n’umwana wabo,Tiwaloluwa Chidera Aviela Aletile.  Nyuma y’Igihe Seyilaw yari amaze iminsi acecetse ku mbuga nkoranyambaga, umuntu umwe mu bamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse agaya imyambarire y’umugore we, ubwo bari basohotse…

Read More

IYO UMWANA ARI IMPANO (Agace ka 39)

Franco aceceka akanya, atekereza ku magambo Sabrina amubwiye, hanyuma amuhereza ikiganza. Amwitegereza mu maso mbere yo kuvuga. -Ndagukunda Sabri, kandi ntacyo utakora ku bw’uwo ukunda. Aramusezera, yinjira mu modoka aragenda. Ijambo Franco avuze rikomeretsa umutima wa Sabrina. N’ubwo yari ananiwe, iryo joro ryose ntiyabonye ibitotsi, cyane cyane bitewe n’uko yakomeje kwibaza kuri Franco. Kugeza na n’ubu yari ataramenya uburyo uyu musore ateye. Nyuma y’ibyabaye byose koko yari akimukunda ? Cyangwa ni uko yabonaga ko Manzi atagihari? Ariko igihe yabivugaga, Sabrina yabonaga Franco abikuye ku mutima. Mu gitondo bucyeye abana babyutse,…

Read More

Nyuma y’uko Diamond atangaje ko azajyana n’abantu 10 mu isabukuru y’umwana we. Zari yabiyamye avuga ko bazaba baje kumwanduriza inzu.

Zari wabyaranye na Diamond Platnumz, yahakanye ubushyitsi bw’ibyamamare guturuka mu gihugu cya Tanzania aribo Wema Sepetu na Aunty Ezekiel mu birori by’isabukuru y’umwana wabo. Ibi byabaye nyuma y’iminsi mike cyane, Diamond yari yatangaje ko mu munsi mukuru w’amavuko y’umwana wabo Tiffah, uzitabirwa n’ibyamamare 10, bizaturuka muri Tanzania, muri abo hakazamo umugore bigeze gukundana Wema Sepetu ndetse na  Aunty Ezekiel. Zari abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko adashaka ubushyitsi ubwo aribwo bwose,guturuka kuri abo bantu, kuko yavuze ngo ntakindi cyaba kibazanye, uretse kumwanduriza inzu. “Sinshaka kunyanduriza inzu yanjye,ndabinginze mwigumure…

Read More

Chine: Bashenye Kiriziya mu minota itarenze 15 gusa.

Itariki  17 Nyakanga 2018  mu masaha ya saasita urusengero rwa Liang Wang  rwashenywe burundu mu minota itarenze 15, rusenywa n’abantu 70, bari boherejwe na guverinoma y’Ubushinwa. Iyi kiriziya y’Abanyagaturika yitwa Liang Wang yari isanzwe ari Kiriziya izwi n’amategeko ndetse inujuje ibyangombwa byose guhera mu mwaka wa 2016. Kiriziya ya Xi’an,nayo yari yasenywe Ukuboza umwaka ushize wa 2017, kandi nayo yariyujuje ibyangombwa byose bisabwa. Ariko ntabwo bikanganye ko muri iki gihugu, basenya Urusengero/ Kiriziya, kugira ngo aho rwari rwubatse bahashyire indi nyubako runaka, cyangwa bahakoreshe ikindi kintu. Iyi nyubako yari hafi…

Read More

Umukobwa ukundana na Davido arashinjwa uburara no kwanga ishuri, kubera Davido.

Chioma umukobwa ukundana n’umuhanzi Davido, iby’amashuri asa nuwabisezereye burundu kubera urukundo akunda umuhanzi Davido. Vuba aha byarasakujwe ko Chioma Avril  yacitse ishuri, akajya kwiryohereza n’uyu muhanzi w’umuherwe. Mu minsi itambutse ubwo abantu babisakuzaga ko yacitse ishuri, yahise yandika ku rukuta rwe rwa Instagrame ati: “Niba udafite ubwishingizi bw’inkuru uvuga jya uziba.” Nkuko tubikesha Vanguard Ripples, rwagaragaje ko n’umuryango w’uyu mukobwa utishimiye na gato iyi myifato uyu mukobwa wabo yadukanye. Bagize bati : «  Ise wa Chioma, usengera mu Itorero ry’Abadiventist b’umunsi wa 7, kugiti cye ntabwo yishimiye kuba umukobwa we atarahaye…

Read More

IYO UMWANA ARI IMPANO (Agace ka 38)

N’ubwo Sabrina yabihinduye urwenya, Joselyne yari amusabye imbabazi abikuye ku mutima, kandi abari mu modoka bose byagaragaraga ko hari icyo bashaka kongeraho. Joselyne yararetse Sabrina arabanza araseka arinigura. Nyuma avuga n’ijwi rituje. -Nyamara Sabri, imbabazi nzigusabye nzikuye ku mutima. Ibyabaye uyu munsi byanyigishije. Kandi ni bwo numvise uburemere bw’amakosa yanjye. Joselyne avuze atyo, Sabrina yumva ikiniga kiramufashe. Ariko ntiyari abitewe n’umubabaro, ahubwo wari umunezero ku bw’ibyari byamubayeho uwo munsi wose. -Jose narakubabariye cyera. Ntabwo ntushobora kwanga umuvandimwe ngo bikunde. Ni nko kwiyanga wowe ubwawe. Claude wari utwaye imodoka abona ko…

Read More

Buri mwaka mu Rwanda, havuka abantu bangana n’abagize Akarere.

Nubwo Urwanda rufatwa n’ibindi bihugu nk’igihugu cyamaze kukataza  mu kuringaniza urubyaro, ntibibura kugarukwaho kenshi ko ubwiyongere bw’abaturage mu Rwanda rukiri ku rwego rwo hejuru. ubwo yaganiraga n’Ubumwe.com Ibi yabigarutseho agaragaza ko ubwiyongere bw’abaturarwanda bukiri hejuru, kuburyo hagikenewe imbaraga nyinshi. Mu magambo ye yagize ati: “ Nubwo ibindi bihugu bivuga ko twateye imbere muri gahunda yo kuringaniza urubyaro ndetse ikanatera imbere kurusha mu bindi bihugu. Twebwe tubona ko tutaragera aho dushaka kugera.Urwanda ni Igihugu gifite ibibazo byarwo by’umwihariko, dushingiye ku mateka cyangwa ingano y’Igihugu, ikindi ubwiyongere bw’abaturage bugomba kujyana n’uko ubukungu…

Read More

Umunyeshuri yafunzwe azira kuba admin wa group ya whatsapp.

Umunyeshuri w’imyaka 21 y’amavuko  wo mu gihugu cy’Ubuhindi yafunzwe igihe kirenga amezi 5 azira kuba ari admin wa group ya whatsapp yatambukije ubutumwa bubi. Junaid Khan umunyeshuri wo Mubuhindi mu gace ka central Madhya Pradesh  yafashwe mukwezi kwa Gashyantare 14/02/2018 ubwo yazizwaga kuba ari admin wa groupe ya whatsapp yatambutseho ubutumwa bubi.Nkuko tubikesha imbuga nyinshi zitandukanye. Police ishinja Junaid  ko ariwe wari admin w’uru rubuga, ariko umuryango we, urabihakana uvuga ko uyu Junaid yagizwe admin w’iyi group nyuma y’uko yagizwe admin mu buryo budasobanutse, kuko atariwe wari usanzwe ari admin,…

Read More