RGB yaburiye abanyarwanda ku bushukanyi bw’abiyita abahanuzi mu madini n’amatorero

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwasabye abanyarwanda, cyane cyane abayoboke b’amatorero n’amadini kuba maso ku nyigisho zitangwa n’abiyita abahanuzi b’akataraboneka, nyamara bagamije kubayobya no kubacuza utwabo. RGB ivuga ko hashize iminsi mu matorero n’amadini mu Rwanda humvikana bamwe mu bayobozi bayo biyita abahanuzi b’akataraboneka, bakabyifashisha baka abayoboke amaturo cyangwa bakabaha inyigisho zishobora kubayobya. Iri tangazo rya RGB, inafite ibikorwa by’amadini mu nshingano, ntirivuga amazina y’abo bahanuzi ariko riravuga ibikorwa bisa n’ibyo bamwe muri bo bakora muri iyi minsi. Ndetse n’ibiri kuvugwa cyane ubu. Itangazo RGB yasohoye kuri uyu wa 25 Nzeri…

Read More

Akarere ka Karongi mu rugamba rwo guhangana n’ ibiza.

Mu Karere ka Karongi uretse abantu ibiza byahitanye, hagiye n’ amatungo menshi y’ abaturage, imyaka mu mirima, ubutaka ndetse n’ amashyamba bitwarwa n’isuri, ibi bikaba byariganje cyane mu Kagali ka Rubazo, Bisesero na Gatsata akaba ari mu murenge wa Rwankuba. Mu kiganiro twagiranye na Ndayisaba Francois akaba Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yatangaje ko abaturage bagera kuri 455 bahuye n’ibiza, ariko bakomeje guhabwa ubufasha bunyuranye, ikindi kigamijwe ni ukububakira, muribo abasaga 280 bakaba baramaze gutuzwa. Umuyobozi wa Karongi yanatangaje ko aka karere kagizwe n’imisozi miremire ariyo mpamvu biza bikunze kuhibasira cyane.…

Read More

Rutsiro: Ikibazo cy’ imirindankuba ahahurira abantu benshi kiracyari ingorabahizi.

Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu Turere dukunze kurangwamo n’ ibiza byiganjemo itwarwa ry’ubutaka, imyaka ,amashyamba, amazu ndetse bimwe bigatwara n’ubuzima bw’ abantu. Ubuyobozi bw’ aka Karere bukaba bukomeje inzira yo gufata ingamba zihamye z’uburyo burambye bwo guhangana n’ ibiza ndetse n’ imihindagurikire y’ ikirere. Ubwo twasuraga bamwe mu baturage babarizwa mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Gihanga, Akagali ka Murambi mu Mudugudu wa Karugaju, abaturage bagaragaje ko inkuba muri aka karere ari ikibazo kiba komereye banagaragaza ko imirindankuba babwiwe gushaka ko babona ntacyo ibamariye, banasaba ko bahabwa ifite…

Read More

Ubuyobozi buraburira abaturage kutarya amafi yatoraguwe mumugezi wa mukungwa yapfuye mugihe hatari hamenyekana icyayishe.

abaturage bo muturere twa Musanze, Nyabihu na Gakenke batuye kunkengero z’umugezi wa Mukungwa babonye amafi menshi areremba muri uyu mugezi yapfuye. Aya mafi uyarebye ntiwayatandukanya n’amafi barobye kuburyo busanzwe, niyo mpamvu ubuyobozi bukomeje gusaba abaturage kwitondera amafi bagura kuko abayatoraguye mu mugezi bahise bajya kuyacuruza kumasoko hirya no hino mumugi wa Musanze no munkengera zawo. Mugitondo cyo kuri uyu wa gatandatu ubwo twakoraga iyinkuru abaturage baturiye uyu mugezi badutangarije ko ngo ntamafi akimanuka gusa n’itsinda rya RAB rikomeje ubushakashatsi ngo hamenyekane ikishe aya mafi. Ubumwe.com irakomeza kubakurikiranira iby’iyinkuru.   Kamanzi…

Read More

Bobi Wine yongeye gufatwa n’igipolisi cyo muri Uganda, nyuma yo kuva kwivuza muri Amerika.

Umunyamuziki, akaba n’umwe mubatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Uganda,Bobi Wine . Yongeye gufatwa n’igipolice cyo muri iki gihugu none Tariki 20/09/2018. Uyu munyapolitiki, yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Entebbe,ubwo yavaga mu gihugu cya Amerika kwivuza, aho yagiye mu minsi ishize aherekejwe n’umugorewe. Ntacyo igipolisi cyo muri iki gihugu kiratangaza, kukijyanye n’ifatwa ryanBobi Wine,ariko ariko ibinyamakuru byinshi byagiye kwakira Bobi Wine, byamaze gutangaza inkuru ry’ifatwa rye. Wari waje kwakirwa n’imbaga y’abantu, harimo n’abanyamakuru. Ku munsi w’ejo police yo muri iki gihugu yariyasohoye itangazo, ko ntamuntu wemerewe kujya kwakira Bobi Wine, yaba…

Read More

Abagore b’inshuti barwaniye mu Rusengero, nyuma y’uko Pasteri amaze guhanuhanurira umwe muribo. Video:

Amabi aragwira , ariko kubona abakristu barwanira mu rusengero imbere ya aritari nyuma yo kwumva ubuhanuzi bwa Pasteri,byo ni agahoma munwa. Pasteri yatunguwe no kubona abagore bafatanye, nyuma y’uko yari amaze guhanurira umwe muri aba, hanyuma akamubwira ko ibibazo byose afite abiterwa n’uwo mugenzi we. Ubwo bari bahagararanye imbere, bahita bafatana. Pastor Alph Lukau wa’Itorero rwitwa Alleluia Ministries International yaguye mu kantu nyuma y’uko ubuhanuzi yari amaze gutmbutsa, bwatumye haba inkundura murusengero. Byatangajwe ko umugore witwa Pamela n’uwitwa Japa bari bagiye bajyanye, kureba Pastor kugira ngo abasengere. Mugihe cy’ubuhanuzi, pastor…

Read More

Umugabo ari mugahinda gakomeye nyuma yokwiyicira umwanawe w’amezi 18.

Ntamubyeyi n’umwe utababazwe nokubura umwana we, ariko bibabaza cyane iyo umwana wawe apfuye wabigizemo uruhare. Uyu mugabo w’umunyakenya nawe ari mukababaro nyuma y’uko umwana we apfuye, amugonze. Uyu muryango w’Abanyakenya batuye muri America. Bari mu kiliyo cy’umwana wabo,w’amezi 18. Byatangajwe ko uyu mubyeyi ise wa nyakwigendera, yakije imodoka atarebye ko umwana we yari hafi aho akina, aba aramugonze. Umugabo wamenyekanye ku mazina ya Dan Mutuma umuganga ahitwa Kansas City. Ise akaba yitwa Pastor Moses Mutuma womuri Miathene SDA mu karere ka Meru County, mu Gihugu cya Kenya. Nk’uko Sebukwe wa…

Read More

Kizito Mihigo na Victoire Ingabire akanyamuneza ni kose nyuma yo gusohoka gereza.

  Kizito na Victoire basohotse gereza nyuma yo guhabwa imbabazi. Baragaragaza umunezero nyuma yo kugera hanze ya Gereza.Bashimye ubuyobozi bukuru bw’igihugu by’umwihariko Perezida Paul Kagame. Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nzeri 2018, ni bwo Kizito na Ingabire Victoire basohotse muri Gereza ya Mageragere. Kizito Mihigo yatangaje ko yizeye ko aziyunga n’ubuyobozi bw’u Rwanda, by’umwihariko Perezida Kagame. Kizito wari ufungiye kugambanira igihugu, yabitangarije abanyamakuru nyuma y’iminota mike arekuwe. Ingabire Victoire we yashimye Perezida Kagame ko yumvise icyifuzo cye agahabwa imbabazi. Na we yemeje ko yari yizeye…

Read More

Wema Sepetu yatangaje ko umugabo akunda,ari uwajya anyuzamo akamukubita.

Icyamamare muri film  Wema Sepetu  yatangaje ubwoko bw’umugabo yishimira igihe ari murukundo. Ndetse anavuga ko ibi abiha agaciro. Mu munsi mukuru w’isabukuru ya manager we, Neema Ndepanya  yaberaga murugo kwa Wema,  Salasala mu mujyi wa Dar es Salaam, Wema Sepetu yatangaje ko mu buzima bw’urukundo, yishimira umugabo wanyuzamo akajya amukubita igihe yaba yakosheje. Wema Sepetu ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu, ubwo yari abajijwe kukijyanye n’ubwoko bw’umugabo akunda, nawe ahita abahishurira ikiri kumutima. “ Nkunda umugabo wajya anyuzamo akankubita. Ntabwo nkunda umugabo mwabana imyaka yose ntan’urushyi narumwe agukupise” Abantu benshi…

Read More

Guverinoma y’Urwanda yashishikarije abantu kwibumbura mu mashyirahamwe, ibirara bibyumva cyane!

Ubu hirya no hino mu Rwanda harumvikana udutsiko tw’abantu bibirara, bagenda bambura abantu ibyabo ndetse hari n’abarenzaho kubatera ibyuma ndetse no kubica bigeretse. Ibi bintu kandi bimaze gufata intera ndende, kuko mbere n’abamburaga umuntu babikoraga bwije cyane, naho ubu nokumugoroba na saa moya z’ijoro zitaragera ugasanga abantu barahohotewe, ahantu utanakeka ubona ari nyabagendwa. Aba bantu rero ngo bishyize hamwe, kuko nigake ubu wabona umujura ajya kwiba wenyine. Hoya bishyira mugashyirahamwe barangiza bakagabanya inshingano zabo, buriwese akagerageza gukora ibyo ashinzwe neza, hanyuma bakayogoza abantu. Urugero mu muhanda wa Nyanza ya Kicukiro,…

Read More