Brésil: Umukobwa wariganije ikamba ry’ufite ikibuno kinini yasabwe kurigarura bitarenze iminsi itanu.

Umukobwa uherutse kurwana mu irushanwa ry’abakobwa bafite ikibuno cyiza muri Brésil, akanatwara ikamba ry’uwari watowe; yaciwe amande angana n’ibihumbi 30 by’Amadorali ya Amerika. Irushanwa ryo gutoranya umukobwa ufite ikibuno cyiza( Miss Bum Bum) muri Brésil ryabaye mu kwezi gushize, ryarangijwe n’imvururu, ubwo uwari yabaye igisonga cya mbere witwa Aline Uva, yamburaga ikamba uwari waryambitswe ari we Ellen Santana Uyu mukobwa yavugaga ko uwambitswe ikamba yakoresheje amanyanga, kuko ikibuno cye kitari umwimerere. Kugeza ubu Aline Uva niwe watwaye ikamba ndetse ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ikibuno cye gipima na santimetero 104…

Read More