Umukobwa yegukanye amarushanwa yo kurya urusenda. Amafoto :

Abaturage bo mu Majyepfo y’Ubushinwa mu mpera z’iki cyumweru  bakoze amarushanwa kugira ngo hamenyekane umuhanga mukurya urusenda cyane. Umukobwa witwa  Yi Huan,  yahatambukanye umucyo yegukana ikamba rya  ‘Chilli Queen’ iri ni ikamba ryambikwa uwahize abandi mu kurya insenda. Yi Huan,yegukanye iri kamba   nyuma y’uko yari amaze kurya insenda 20 mugihe kitageze ku munota. Abantu benshi baribitabiriye iri rushanwa  ndetse bose bubaha Yi Huan, kuko yari amaze kubereka igihandure. Aya marushanwa yabaye ku cyumweru  Tariki 09/12/2018 mu Ntara ya  Jiangxi.   N. Aimee.

Read More

MINISANTE yahaye ibigo nderabuzima moto na mudasobwa kugirango babashe kwesa umuhigo wo gukingira 100%.

Guverinoma y’Urwanda ibinyujije muri Minisiteri y’ Ubuzima yatanze amapikipiki na mudasobwa ku bigo nderabuzima kugira ngo bongererwe ubushobozi bwo gukora neza kurushaho. Iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2018. Leta y’ u Rwanda yatanze ibi bikoresho ngo bijye byifashishwa muri serivise zinyuranye z’ ubuvuzi cyane cyane ko hari ibigo nderabuzima bikorera kure ugereranyije n’ahatuye abaturage, by’ umwihariko gahunda yo gukingira abana. Dr Condo Jeanine, Umuyobozi w’ Ikigo cy’ Igihugu cy’ Ubuzima RBC yasabye abahawe ibi bikoresho kubifata neza yongeraho ko bizabafasha kwihutisha serivise z’ ubuvuzi. Yagize…

Read More