Home Uncategorized Abantu benshi barasaba Imana ko itababarira umugore kubw’igikorwa yakoreye umwana yibyariye. Soma...

Abantu benshi barasaba Imana ko itababarira umugore kubw’igikorwa yakoreye umwana yibyariye. Soma urebe n’amafoto nawe urumirwa:

Uko iminsi igenda ishira abantu benshi bagenda bahamya ko ibihe by’imperuka twabigezemo ndetse hari ibikorwa byinshi by’ubunyamaswa byagwiriye maze abantu benshi bakabifata nk’ibisanzwe. Ariko abandi nabo bagahamya ko iminsi y’imperuka tuyirimo kandi ko ibimenyetso bibigaragaza ari byinshi harimo n’uko  ababyeyi batagitinya kwiyicira abana bibyariye.
Kuri uyu wa Gatatu mu Gihugu cya Thailand hagaragaye  umurambo w’uruhinja wasanzwe mu bwiherer. Bikaba bihamya ko rwari rwatawemo ijoro ricya ari kuwa Gatatu. Ni ukuvuga kuwa Kabiri ninjoro. Aya mashusho y’uru ruhinja yashyizwe ku mugaragaro abaturage bo mubuce by’Isi bitandukanye baba bazwa bikabije n’ubu bugome bw’indenga kamera ndetse abenshi banasaba Imana ko uyu mubyeyi gito adakwiye kubabarirwa.

Umwana ni uku yasanzwe mu musarani
Umwana ni uku yasanzwe mu musarani

Nkuko byatangajwe n’umukozi ukora amasuku muri ubu bwiherero rusange ahitwa  Saphil railway station,  yaje mugitondo akora amasuku ye nk’uko bisanzwe ,ageze mu bwiherero bw’abagore asanga mu musarani hatsindagiwemo uruhinja rwamaze kuvamo umwuka.
Uruhinja rwahise rukurwamo barushyira mu gitambaro cy'umweru.
Uruhinja rwahise rukurwamo barushyira mu gitambaro cy’umweru.

N’ubwo uyu mugore gito atari yamenyekana ngo afatwe ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano ndetse n’abaturage bose bahamya ko bazahuza imbaraga zabo kugirango uyu mugizi wa nabi afatwe kandi ashyikirizwe ubutabera nabwo bumucire urumukwiriye.
Umwana yakuwemo yakomeretse kubera gutsindagirwa mu musarani.
Umwana yakuwemo yakomeretse kubera gutsindagirwa mu musarani.

Abenshi muba turage basabira uyu mugore ngo nafatwa azahanwe igihano gikuru kurusha ibindi yaba mu isi ndetse no mu ijuru ngo kuko yakoze ubugome bw’indengakamere.
 
Mukazayire Immaculee
 
 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here