Abagore 7 n’umushumba wabo, batawe muri yombi, kubera gusenga bambaye ubusa.

Police yo mugace ka Rukiga mu Gihugu cya Uganda, yataye muri yombi abagore 7 n’umushumba wabo, aho basanzwe bambaye uko bavutse, munzu bo bitaga ko ari urusengero rwabo.

Aba bantu byatangajweko ari abayoboke bo mu Itorero rya Full Gospel  basanzwe munzu y’umwe muribo wamenyekanye ku mazina ya Adah Kahababo,muri ako gace ka Rukiga.

Umuyobozi muri aka gace Emmy Ngabirano n’umukuru wa police batangaje ko basanze abo bagore bose, bari buriburi, kandi bose akaba ari abagore bubatse, bafite abagabo babo ndetse banatangaza ko ibi ari ibintu bitangaje cyane.

“ Twemera ubwisanzure mu misengere, ariko ni ngombwa ko abantu bakurikiza amategeko mu gihe bagiye gusenga. Abantu bafashwe bakoreshaga amateraniro bitandukanye n’amategeko, ndetse munzu yo guturamo y’umuntu bobatangaje ko ari urusengero rwabo. Twebwe nk’abantu bashinzwe umutekano ntabwo ibibintu twabirebera gusa, kuko mu mwaka w’2000 hari abantu batwistwe murusengero mu bintu byenda gusa n’ibingibi.” Aya ni amagambo yagarustweho n’umuyobozi Ngabirano.  Nkuko byatangajwe na Zanzibar 24 .

Abagabo b’aba bagore batangaje ko abagore babo baretse imirimo yabo ubu ntakintu bari bagikora, bibaniraga n’uwo mushumba wabo ngo bari mumasengesho y’amanywa n’ijoro.

Abafashwe ni: Agrey Elias Mubangizi, Adah Kahabado, Christina Arinda, Hope Nyamurungi, Apohia Tumusiime, Anna Mugabirwe, Angela Nyangoma na Moreen Nyangoma.

 

N. Aimee.

 

Related posts

One Thought to “Abagore 7 n’umushumba wabo, batawe muri yombi, kubera gusenga bambaye ubusa.”

  1. elton john can be only be the best singer and composer that i know. i like the song Candle In The Wind.,

Leave a Comment