Apostle Dr. Peter Nyaga,yifashishije intanga ngabo n’intanga ngore, yerekanye ko umuntu wese ari umutsinzi:

Intumwa yo mu Gihugu cya Tanzania Dr Peter Nyaga yakoresheje ingero zakunzwe n’abantu benshi, aho yerekanaga ko kugira ngo umuntu abeho, aba yabaye uwambere mu ntanga miliyoni 300 ziba zarekuwe n’umugabo.

Buri muvugabutumwa iyo yigisha agerageza kwifashisha ingero yumva zakwumvikanira burimuntu kugira ngo asobanure inyigisho yifuza gutambutsa. Intumwa Dr Peter Nyaga wo mu Itorero RGC Miracle Center, we yifashishije ingero z’intanga ngabo n’intanga ngore yumvikanisha ko ntakintu nakimwe gikwiriye gutera ubwoba umuntu uriho, kuko ajya kubaho yarahatanye kandi agasoza urugamba ari uwambere.

Mubutumwa bwe yatambukije mu rurimi rw’Igiswahili bigashyirwa mu Kinyarwanda n’Ubumwe.com yagize ati:

“ Ubumenyamuntu buvuga ko nyuma yo gushyingirwa, iyo umugabo n’umugore bakoze imibonano mpuzabitsina, intanga ngabo zisohoka zingana na miliyoni 300, kandi izo zose zitangira urugendo rwokugenda zisanga igi.

Hagati y’izo ntanga miliyoni 300,izibasha gukomeza urugendo zikagera aho igi riri ni intanga 500 gusa,izindi zinanirirwa munzira zigapfa.

Nikimwe kandi muri izo ntanga 500 zabashije kugera ku igi, ni intanga imwe gusa ibasha gutanga izindi ikinjira muri iryogi, byarangiza bigakora ikiremwa( Umwana)!

Iyo ntanga yabashije gutanga izindi miliyoni 300, ni wowe.  Ubumenyamuntu butwereka ko iyo ntanga yirutse cyane igasiga izindi zose, ariyo mpamvu havuyemo ikiremwa aricyo wowe, ari nayo mpamvu uri ku Isi.

Iyo utaba umutsinzi , nawe ukananirirwa munzira, ntabwo none warikuba uriho.

Ese hari indi nshuro wari watekereza kuri ibi?  Wirutse kurusha abandi udafite amaso,nta maboko cyangwa amaguru, nyamara uba uwambere! Wirutse nta bwenge, ubumenyi cyangwa ubushobozi ubwo aribwo bwose kandi uratsinda. Wirutse ntabufasha bw’umuntu uwo ariwe wese, kandi uratsinda,…

Nonese n’ikihe kintu ubu gituma wiheba ukumva wacitse intege, gituma utekereza ko wananirwa muri ubu buzima bworoshye ? Ubu amaso urayafiye, ufite amaboko n’amaguru, ufite ubwenge, ubumenyi ndetse unayoborwa n’ijambo ry’Imana. Nigute watsindwa?

Ndakwingize ihe intego,Usenge Imana ubundi uhatane! Wavutse uri umutsinzi, ntukwiye kubaho ubuzima bwogutsindwa.”

 

Mukazayire Youyou.

 

Related posts

Leave a Comment