Umugabo yiyahuye, kugira ngo umugore abone amafaranga yo kwishyura imyenda. Umugorewe nawe yiyahurana n’abanebe ngo bamukurikire !

Umugore wagize agahinda gakomeye,bimunanira kwihangana, afata umwanzuro wo kwiyahura n’abana be, nyuma y’uko yari amaze kumenya ko umugabowe nawe yapfuye yiyahuye.

Gukunda amafaranga cyangwa, gushaka amafaranga,hari igihe birenga urugero bikagera aho umuntu ayashaka muburyo burenze ukwemera  bikabagiraho ingaruka ubwabo ndetse bitaretse n’abo mu miryango yabo.

Inkuru dukesha Legit.ng  yatangaje ko umugabo wo mu gihugu cy’Ubushinwa batangaje izina rye ry’umuryango ariryo  He, ko yaguze muri police ubwishingizi bw’ubuzima bw’agaciro kangana na miliyoni y’ama  yuans, amafaranga akoreshwa muri iki gihugu.( Miliyoni zirenga  124 ugereranyije mu manyarwanda), ibi abikora atabibwiye umugore we. Nyuma amaze kwumva ayo mafaranga ashobora kuzafasha umugore we, yahise yigira inama atwara imodoka ye ashoka ahantu hari umugezi, yibwira ko umugore we, azahita ajya kwishyuza ayo mafaranga akamufasha.  Dai Guihua, ariwe mugore we, amaze kwumva ko umugabo we yiyahuye, nawe yahise afata umwanzuro ko nawe agomba kwiyahura akamusanga.

Mu butumwa yasize yanditse kuri WeChat, Guihua  yavuze ko bikwiriye ko asiga Isi, akayisigira amahoro, ariko ko atayisigira n’abanabe.

Yagize ati : ” Nifuzaga kugenda njyenyine,ariko nibaza ko abana banjye bazabaho nabi cyane badafite umubyeyi n’umwe, mpisemo rero ko baza tukajyana.”

Ibi kandi yanabyanditse ku rupapuro, aho rwaje gusaangwa n’umubiri wa nyakwigendera Guihua n’imibiri y’abana be 2 bari mu kigero cy’imyaka 4 n’2, aho basanzwe mu kivu cyari kiri hafi y’aho bari batuye.

Bivugwa ko uyu mugabo yariyiyemeje kugura ubu bwishingizi bw’ubuzima, kugira ngo namara gupfa, umugore azajye kuyasaba yishyure imyenda bari bafite fagitire yo kwa muganga y’umwana wbo wari wararwaye bamwongerera umwuka, ndetse n’inguzanyo y’imodoka bari bafite.

 

N. Aimee.

Related posts

Leave a Comment