Umukobwa yakowe,Inka 520,Amafaranga 8.000.000, n’imodoka 3!

Umukobwa wo mugihugu cya Sudani y’amajyepfo nyuma yo kurwanirwa n’abagabo benshi, byarangiye yegukanywe n’umuherwe, amukoye,Inka 520, Amashilingi y’amanyakenya Miliyoni,angana n’Amafaranga y’amanyarwanda 8.000.000, n’imodoka zo mubwoko bwa Toyota V8.

Uyu mukobwa uzwi ku mazina ya  Nyalong Ngong Deng ukomoka mu gace ka Awerial,yari afite abahungu 6, bose bamushakaga, kandi bose bariyemereraga ko biteguye kuzatanga inkwano nyinshi ishoboka.

Aho yari yicaye atuje hafi y’umugabowe w’umuherwe mukuru uzwi ku mazina ya Kok Alat ubukwe bwabaye Tariki 09/11/2018 ahitwa Freedom Hall mu gace ka Juba. Uyu mukobwa wo mubwoko bw’aba Dinka yatangaje abantu bose bari muri uwo muhango bitewe n’inkwano yakowe.

Ugendeye ku muco w’aba Dinka n’aba Nuer, ubusanzwe inkwano ingana n’inka hahati ya 20 na 40, Uyu mukobwa yabaye icyamamare rero yandika amateka ye yihariye kuba umukobwa ukowe inkwano nyinshi. Inka 520 ndetse n’ibindi bintu by’agaciro.

 

N. Aimee

Related posts

Leave a Comment