Umugore yasutse amamesa ku mugeni ubwo yari mu Rusengero! Soma icyo yamujijije urebe na Video:

Mu Rusengero rwo mugace kitwa Imo habaye agashya ubwo umugore yasukaga mukeba we amamesa ku ikanzu y’ubukwe.Ubwo uyu mugeni yari yambaye ikanzu ye y’umweru nk’abandi bageni benshi, yatunguwe nokwisanga uwari umugore wambere w’uwo mugabo bari basezeranye, amusutseho amamesa ku myambaro ye y’ubukwe.

Umunyanigeriyakazi, niwe watambukije aya makuru ku mbuga nkoranyambaga aho aka gashya kabereye mu Rusengero ruherereye mu gace ka Imo. Uwahoze ari umugore w’uyu mugabo wasezeranye ndetse n’uyu mugeni baje gufatana ubwo bari mu Rusengero baragundagurana nk’uko byatangajwe n’uwitwa Lilian Alilian kurubuga rwa Facebook.

Umugore wambere yatunguye aba bageni, ubwo yari yaje mubirori byabo yitwaje amavuta y’amamesa, hanyuma anayasukaho umugeni, aya mashusho akaba yarakwirakwijwe ubwo ubu bukwe bwabaga ku Itariki 25/11 ubwo byari kucyumweru. Umugore yatangiye kurwana n’uwo mukeba we ubwo yari amaze kumumenaho amamesa, noneho umugabo nawe akiruka inyuma y’umugeniwe amubwira ngo agaruke amwihorere.

Alilian yakomeje avuga ko aba bageni bahise birukanwa muri uru Rusengero rw’aba Apostolic ariko nyuma byatinze baza kwemererwa gusezerana  mu Rusengero ruzwi nka Altar of Prayer Gospel Ministries mu gace ka Orji.

Dore uko uyu yabyanditse ku rukutarwe rwa Facebook: ” Inkuru y’ukuri. Umugabo yagiye gusezerana mu Rusengero rw’aba Apostolic mu gace ka Orji  mu Majyepfo ya owerri, kugira ngo asezerane n’umugorewe wa kabiri. Ariko ariko urusengero rwaje kubirukana, bajya ku rundi Rusengero rwitwa  Altar of prayer Gospel ministry ahitwa   orji mu Majyepfo ya  owerri  hanyuma Pasteri yemera kubasezeranya. Ku Itariki yabo y’ubukwe Tariki 25/11/2018 ubwo hari kucyumweru. Umugore wambere w’uyu mugabo yaje n’amavuta y’amamesa ahita ayasukaho umugeni ku gatimba. …Si inkuru mbarirano narimpibereye. Aya matorero yose, ubona icyo basigaye baba bashyize imbere ari amafaranga bagakora ibihabanye n’ijambo ry’Imana.”

Video:

 

N. Aimee

 

Related posts

Leave a Comment