Umukecuru w’imyaka 95 mu mwambaro w’ishuri yemeza ko kwiga bitajya birenza igihe.

Bamwe bafata ishuri nk’ahantu hagirwa n’abakiri bato gusa, ko atari umwanya w’abakuze. Ariko abandi bakavuga ko kwiga bitagira imyaka.

Bamwe bafata ishuri nk’ahantu bahaha ubumenyi udashingiye ku myaka iyo ariyo yose, ibi kaba bikaba byarashimangiwe n’umukecuru wo mu gihugu cya Kenya wafashe umwanzuro wo kujya ku ntebe y’ishuri akiga.

Amashusho y’umukecuru w’imyaka 95 w’umunyakenyakazi, yakwirakwijwe ku mbuga nyinshi nkoranyambaga, ndetse inafatwe nk’inkuru nyamukuru n’ibinyamakuru byinshi. Amashusho yashyizwe kuri Instagram y’uwitwa Wanjiku Kinuthia, ukora ubusanzwe akazi ko k’itumanaho. Yatangaje ko uyu mukecuru Chebelina , yavuzweho n’abantu benshi cyane, cyane cyane ibinyamakuru byo muri Kenya, nyuma yo gufotorwa yambaye umwambaro w’ishuri.

Byashyizwe kuri Facebook  muri aya magambo: “ Izinarye ni Chebelina Mukomuga.  Agereranya ko yavutse mu mwaka wa 1923, yatangaje ko ntagihe kijya kirenga kuburyo  inzozi zawe zataba impamo. Ati: Nko kwiga gusoma no kwandika”

Umukecuru aremeza ko kwiga bitarenga. Ubu yarari gukora imibare.

 

N.Aimee

 

 

 

Related posts

Leave a Comment