Ese niba ugirana ibazo n’uwo mwashakanye ntubashe kwiyumanganya wagiye wigumira iwawe!

Ni kenshi abantu bashakanye bagirana ibibazo, ndetse n’amakimbirane, ariko wababona munzira ntube warabukwa, cyangwa ngo umubonemo ikibazo, keretse usanzwe ubizi cyangwa abyikwibwiriye.

Ariko hari n’abandi bantu batabasha kwihangana ndetse no kwiyumanganya, kuburyo niba yagiranye ibibazo n’umugabo cyangwa umugore we, ubwo n’abandi bantu bose babonana, abatura umujinya we.

Naje gutungurwa n’umugore wari ahantu mu kazi, kandi ni n’umuyobozi, nahamaze akanya katari kanini  ariko narimaze kuyoberwa n’imico y’uwo mugore, burikanya yabwiraga nabi, yaba abo bakorana bavuganye, cyangwa n’undi mukiliya ugize icyo amubaza, dore ko ababa bantu bacuruza serivisi.

Hari n’aho yageraga ukabona atari uburakari gusa ahubwo ukwumva hajemo no gutukana, aho umukozi umwe yamubwiraga agiye kugenda ati: “ Nabibutsaga ko ejo aribwo nfite ya gahunda nababwiraga ntazaza kukazi.” Undi yahise amusubiza n’ijwi riri hejuru ati: “ Narababwiye ngo ntimukambwire ubusa igihe nifitiye umujinya….”

Nyuma y’uko agiye, abakozi bamwe babaye nk’abaseka basubiramo uko abwiye mugenzi wabo, hanyuma uwo yari ashubije avugana ikiniga ati: “ Ariko se ni twebwe tuzajya duturwa umujinya w’uko yatonganye n’umugabo we.!”

Ubwo naje kugira amatsiko hanyuma ndababaza uko bimeze, bambwira ko uwo mabuja wabo ariko yimereye kandi yabibabwiye ko bagomba kujya babyihanganira ko mugihe yatonganye n’umugabo we ntamuntu ashobora kuvugisha neza, kuko umutima we wose uba wabaye mubi.

Umwe agira ati” Yaratubwiye ngo agira umutima umwe ngo ntabwo agira imitima ibiri ngo kuburyo umwe waba ubabaye, undi wishime. “

Uyu mugore mubigaragara pe, yari abangamiye umuntu uwo ariwe wese, ukabona arigushaka kumutura umujinya, ukagira ngo hari ikibazo bagiranye. Kandi aba bakozi bakorana batangaje ko aba ari umuntu mwiza cyane mu busanzwe iyo ntakibazo yagiranye n’umugabowe.

Nahise mbihuza n’abandi bantu benshi njya mbona, kuburyo baba bafite kamere mbi n’imvugo mbi, ukumva bamwe bari kuvuga ngo buriya wasanga yatonganye n’umugore we, cyangwa n’umugabo we,…mpita nsanga burya bishoboka kuba aribyo n’ubwobo baba batabyivugiye nk’uyu mugore wundi wabyeruye akabivuga.

Birashoboka ko mushobora kugira ibyo mutumvikanyeho wowe n’uwo mwashakanye, kuko numva mu Kinyarwanda bavuga ngo “ Ntazibana zitakomana amahembe”… Niba bibananiye kubikemura  ngo mubone gukomeza akazi kanyu gasanzwe, wiza gutura umujinya abo muhuye cyangwa mukorana. Niba udashoboye kwiyumanganya, ngo ibyanyu muze kubisubiramo mubonanye, nakugira inama yo kutajya mubantu.

Guma iwawe ugumane n’umujinya wawe, utegereze uwo mwagiranye ibyo bibazo mubikemure cyangwa mubisubiremo, ariko utagiye guhungabanya no kubangamira abantu babandi.

 

Mukazayire Youyou.

 

 

Related posts

Leave a Comment