Umwana wahiye, bikamuviramo ubumuga bwo kutabona no kubura akaboko, amafoto ye yavugishije benshi.

Aya makuru kuva uyu mwana w’umuhungu ashya , byateye abantu benshi umubabaro ukabije babigaragaza ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mwana w’umuhungu w’imyaka, Fanen Terhemen,  yahuye ‘ubushye bukabije bwo kurwego rwa 3 akimara gushya  muri Nzeri mu mwaka wa 2017, yajyanywe nase mu giturage,kuko yabonaga ko atabona ubushobozi bwo kwishyura  Ibitaro.

Ukan Kurugh aho yari yagiye gusura uyu mwana mu Bitaro.

Umugiraneza witwa  Ukan Kurugh yatangije ubukangurambaga amusababira ubutabazi, aho byakoze ku mutima abantu benshi hanyuma banatanga amafaranga ,yanafashije  Fanen Terhemen,kuba ubu akiriho n’ubwo afite ibikomere binini ku mubiriwe.

Ubu uyumwana yamaze gutaha ava mu Bitaro, aho bashimira Abanyanigeria aho uyu mwana akomoka ndetse n’abandi  hirya nohino bagize uruhare mukugira ngo abe agihumeka n’ubwo yasigaranye ubumuga harimo kubura ukuboko no kutabona ndetse n’inkovu nini afite mu maso Uyu mwana yabazwe inshuro 6 zose, yaba mu maso ndetse no kukuboko byose abikesha abagiraneza.

Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, barashima kuba babonye nibura uyu mwana yarabonye ubuvuzi, akaba ahumeka. Abenshi bahamya ko kuba atarapfuye ari umurame, bakurikije ubushye yari yahuye nabwo.

 

N.Aimee.

 

Related posts

Leave a Comment