Kenya: Hatowe Nyampinga na rudasumbwa mu bafite ubumuga bw’uruhu ba EAC.

Ibi birori byabereye mu nyubako ya Kenyatta International Convention Centre  Iri  mu mujyi wa Nairobi mu bakandida 30, Emmanuel Silas Shedrack na Mryanne Muigai nibo bahize abandi mu bwiza.

Ibi birori bihuza  ibihugu bitatu bya Afurika y’Uburasirazu, Tanzania, Kenya na Uganda. Abatsinze batoranyijwe mu bakandida 30 bari bahataniye Mr &Miss Albinism East Africa 2018 mu birori byabereye i Nairobi mu mpera z’icyumweru gishize.

Mryanne Muigai amarangamutima yari yamurenze.

Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya gatatu , ribera muri Kenya , ritegurwa n’ishyirahamwe rirengera inyungu z’abavukanye ubumuga bw’uruhu ( Albinism society of Kenya )

Irushwanwa ryegukanwe na Emmanuel Silas Shedrack ukomoka muri Tanzania watowe nka rusadumbwa  n’umukobwa witwa Mryanne Muigai wabaye Nyampinga yambwikwa ikamba rya Miss Albino .

Abateguye irushanwa bavuga ko rigamije kwereka Isi ko n’abafite ubumuga bw’uruhu bafite imbaraga n’ubumenyi bwafasha mu guhindura Isi. Mu bihembo byatanzwe hakaba harimo  amafaranga, ibikoresho  bitandukanye by’itumanaho, kwambikwa n’inzu z’imideli zitandukanye n’ibindi.

N. Aimee

Related posts

Leave a Comment