Ubundi mu materaniro y’abarokore amateraniro nyirizina atangira kuyihe saha?

Burya n’ubwo usanga insengero nyinshi zitandukanye amazina, ndetse ugasanga rimwe narimwe hari ingingo z’imwe nazimwe cyangwa amahame amwe abatandukanya, ariko usanga izitwa za kirokore zigira ibyinshi cyane zihuriyeho.

Muri ibi izinsengero zihuriyeho, hari uko gahunda zabo zigenda zikurikirana, ndetse n’ibikorwa bitandukanye bikorwa muri aya materaniro yabo, ariko muby’ukuri hari ikijya kinyobera nafashe igihe ndakigenzura, nayobewe igihe amateraniro yabo atangirira!

Ubundi hari amatsinda yitwa yo kuramya no guhimbaza( praise and worship team) aya matorero agira mu materaniro yabo, ndetse anubahiriza amasaha yashyizweho yitwa ko batangiriraho, akaza agakora icyo gikorwa cyo kuramya no guhimbaza yaba mu ndirimbo ndetse no mu masengesho atandukanye, n’abayoboke benshi bakaza ukabona bafashe umwanya wo gusabana n’Imana, ariko ikintangaza umuntu ushinzwe kuyobora gahunda uwo munsi, arahaguruka nyuma y’ako kazi baba bakoze ubona katanoroshye,ukumva aravuze ngo;” Abaririmbyi barakoze cyane, nibajye mu mwanya wabo dutangire amateraniro yacu…”

Naje kwibaza icyo abo baba bakoraga kare kose niba amateraniro yari ataratangira, kuko ntabwo iba ari imyitozo cyangwa gusubiramo( repetition/practice)  kuko baba bayishoje.

Ikindi naje gusanga aba bantu bajya kwicaza, ari nabo batangira ku isaha yari yagenywe yo gutangira amateraniro. Ariko bakaramya bakanahimbaza Imana mu mwanya uteri muto, ari nako bagenda binjira umwe umwe, bakomeza mu mwuka babasanzemo niba ari ukuramya cyangwa guhimbaza,hanyuma ukumva umuyobozi w’umunsi arahagurutse ati: “ Murakoze ngaho mujye kwicara. Abandi mbasabe muhaguruke dutangire amateraniro yacu”. Iteka njyewe iyo mbyumvise nibaza icyo abo bakoraga niba bitari bigize igice cy’amateraniro!

Mbese niba amateraniro atangira ku isaha itazwi, bitewe n’uyoboye gahunda, niba hari uba ategerejwe ngo yinjire babone gutangira, noneho ayo matsinda akaba ari ayo kubuza buza abantu ngo bategereze ko batangira simbizi!

Ikindi hari igihe ubona abo bantu bajya kwicara, ubona bameze nk’aho nabo batiyumvisemo neza ibikorwa bigiye gukurikiraho,kuko uba ubona nk’aho bari muzabo gahunda noneho bakaba batanze umwanya ngo abo bandi nabo batangire izabo gahunda. Kuko biba bigaragajwe nk’aho bitari biri mubugize gahunda z’umunsi.

Akenshi uhita ubona aba bantu bisohokeye hanze, kwihanagura nk’ibyuya doreko baba bakoze umurimo utoroshye harimo no kubyina, abandi bakajya gusuzuma mu matelephone yabo niba ntabantu bababuze,….bakaza kugaruka nyuma ,kuko baza kwongera gukenerwa mu materaniro noneho ageze hagati, kandi bwo ubona bahawe agaciro nk’aho cyo ari igikorwa kiri mubigize amateraniro. Babaha umwanya akenshi mugihe cyo gutanga amaturo.

Ndacyakora inkuru icukumbuye mbaza abayobozi b’amatorero batandukanye igihe nyirizina amateraniro yabo atangira. Ndetse n’ibyo ayo matsinda yo kuramya no guhimbaza aba akora( uko twabyita) niba bisozwa bakabona kuvuga ngo muhaguruke dutangire amateraniro yacu, nk’aho abo bahoze bakina!

 

Mukazayire Youyou.

Related posts

4 Thoughts to “Ubundi mu materaniro y’abarokore amateraniro nyirizina atangira kuyihe saha?”

  1. “Nice post. I used to be checking continuously this blog and I’m impressed! Extremely useful info particularly the last section 🙂 I care for such info a lot. I used to be looking for this certain information for a long time. Thanks and best of luck. “

  2. Hey, thanks for the article post.Really looking forward to read more. Will read on…

  3. Im obliged for the article. Cool.

  4. Fantastic post.Really looking forward to read more. Fantastic.

Leave a Comment