Umugore wagerageje ibishoboka byose, kugira ngo adasigarana ishusho y’umuntu ! Amafoto:

AKoresheje uburyo bwo kwishushanyaho( tatouages) ndetse n’uburwo bwo kubagisha inshuro nyinshi,umugabo wahoze akora muri Banki w’imyaka 55 y’amavuko,yahindutse ku buryo bugaragarira buriwese, kuburyo umuntu wese umubonye atabona ari umuntu ahubwo aba asa n’icyitwa Dragon( igitagangurirwa).

Ku mbuga nkoranyambaga , aba afite abantu benshi bamukirikira banafite amatsiko menshi, bamubaza uko yahindutse, n’uko yabigenje ngo yihinduranye.

« Ndi umugore wa dragons,  ndiho ndakoresha ibishoboka byose ngo mpinduke nka dragon » Ibi abisobanura ashize amanga ,Eva usobanura impamvu yo kwihinduranya. «  Hari impamvu ikomeye cyane yo kwihinduranya kwanjye. Mbere nari umuyobozi mukuru wungirije muri imwe muma Banki makuru yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, nyuma biza guhagarara , ubwo kuko numvaga n’ubuzima bwanjye butameze neza, nafashe umwanzuro wo gukora ibishoboka byose nkihinduranya ngasa n’ikindi kintu kitari umutu. »

Yakomeje avuga ko kwihinduranya kwe, kwagiye gufata indi ntera ubwo yahisemo gupfumagura ururimi rwe, rukamera nkurw’inzoka, ndetse banamuremera amahembe mu gahanga. Yakomeje gushyiramo akabaraga  Eva Tiamat Medusa, wifuzaga ko azajya yitwa «  Umugore w’Igitagangurirwa »«Dragon Lady» yahisemo no kwikuzaho amatwiye yose uko ari abiri, agaragara kuburyo rimwe narimwe aho gutera ubwoba uba ubona busekeje.

Yikujeho amatwi yombi, ashyiraho amahembe…

Nawe yagize ati : » Njya nsestwa cyane n’ibyo abantu bamvugaho. Nditeguye cyane mu gusuzugura Isi….

 

N. Aimee

Related posts

Leave a Comment