Reba uko imyiteguro y’Igitaramo cyo kumurika Album 2 z’Umuramyi Ipno iri kugenda. Amafoto:

Umuramyi Imbohore Peter Ndahirwa ( IPNO) uri gutegura igitaramo cyo kumurika Album ze ebyiri, arahamya ko imyiteguro imeze neza ko bigaragara ko Imana iri kumwe nabo.

Uyu muramyi ndetse n’Itsinda rizamufasha muri iki gitaramo, bamaze iminsi bari mu myiteguro itandukanye, aho bari bari gukora imyitozo (practice) kugira ngo uyu munsi bahamya ko bazaririmba umwimerere wuzuye (full live), bizagende neza.

Ubwo Ubumwe.com babasuraga aho bari mu myitozo kuri uyu wambere ,aho bari mu myitozo Kacyiru ahitwa kuri Solace aho imyitozo yatangiye ku isaha ya 19h34  twasanze imyiteguro bayigeze kure ndetse bimeze neza cyane,…kuburyo n’uwahinjiraga yumvaga atasohoka kubera amajwi meza n’amagambo meza mu ndirimbo zitandukanye.

Aganira n’umunyamakuru Umuramyi IPNO yagize ati: “ Nibyo imyiteguro igeze kure, kandi biragaragara ko Imana ibirimo pe,… Izabigenza neza cyane tuyifitiye icyizere.  Imyiteguro yose iri kugenda neza ntakibazo , ibikenewe byose kugira ngo uyu munsi uzagende neza nabyo biri kuboneka, abavandimwe inshuti ,…mbese Imana yohereje abagabo n’abagore biyumvamo umurimo w’Imana kugira ngo bakomeze kwifatanya nanjye muri iyi myiteguro.”

Umuramyi IPNO

Abajijwe ku mpamvu bahisemo gukorera imyitozo aha kuri Solace hagaragara nk’ibutamoso k’ubantu bamwe yagize ati: “ Nibyo byashoboka ko koko byaba bigaragara ko ari ibutamoso kuri bamwe, ariko ahari ubushake bigenda neza. Twahisemo hano hantu kuko tuhasanga ibyuma bya muzika byose, rero bitworohera kwimenyereza kuko tuzakora umuziki w’umwimerere ( Full live) kuva dutangira kugeza dusoza. Rero biragenda neza cyane kuko buri muntu afite ubushake ndetse n’ishyaka.”

Iki giterane tubibutseko uyu muhanzi azaba amurika imizingo ye ibiri icyarimwe: “ TWARABOHOWE n’indi yitwa NAKWITURA IKI” kikazaba gifite insanganyamatsiko iri muri Bibilia mu gitabo cya 2Abakorinto 5:20  Kikazaba Tariki 30/12/2018 ku isaha ya 14h kuri ADEPR BIBARE

Reba mu mafoto uko imyitozo iba imeze:

Dore uko igiterane kimeza:

 

N. Aimee.

 

Related posts

Leave a Comment