Umugabo yasezeranye n’agakobwake k’imyaka 4, kugira ngo asohoze inzozize zo kuzakora ubukwe.

Umugabo w’umushinwa yasohoje inzozi z’umwana we zo kuzakora ubukwe, umwana ufite uburwayi bwa Cancer. Ubu bukwe budasanzwe bwabereye mu Bitaro.

Amakuru dukesha Daily Mail  atangaza ko uyu mwana uzwi ku mazina ya Yaxin, yafashwe na cancer yo kurwego rwo hejuru ndetse bitangazwa ko apfa vuba mu mezi abiri, hatagize ubuvuzi bukomeye akorewe. Ise umubyara Yuan Dongfang,  yatangaje ko n’ubwo bimeze bityo adafite amafaranga ahagje yatuma akorerwa ubu buvuzi.

Uyu mugabo yakomeje atangaza ko bakoze ibishoboka byose ndetse udufaranga bari barizigamye twose bakaba baratumumariyeho mugi cy’imyaka 2, ndetse bakaninjira mu madeni atandukanye hirya no hino.

Dongfang  yabwiye umunyamakuru ko yamaze kwingira mu myenda y’Amadorari 58.000 kugira ngo yishyure fagitire y’Ibitaro, ariko nyamara umuganga akaba yaramubwiye ko ubuvuzi n’ubundi busigaye busaba nibura Amadorari 87.000.

Dongfang yatangaje ko umukobwawe, yamubwiye ko ashaka kuzaba umugeni, kandi ko azabaho igihe kirekire…Uyu mugabo yahisemo kuba umukwe umukobwawe akaba umugeni, hanyuma bagakora igikorwa cyo gusezerana ,kugira ngo umwana we yumve ko yakoze ubukwe. Ibi byabereye ahitwa I Beijing mu Bitaro bya Boren.

Byatangajweko ubu bukwe bwabaye ku Itariki 17/Ugushyingo muri uyu mwaka, aho Dongfang yateguye ururabo, hanyuma agatera ivi azihereza umukobwa we, aho yafashe isume y’umweru akayimushyira mu mutwe nk’agatimba …ndetse anagerageza kumwambika umwenda w’umweru aranamusiga nk’umugeni.

Dongfang yakomeje atangaza kandi ko ibi yabikoze, kuko mu minsi yavuba umukobwawe yagombaga kwizihiza isabukuru y’imyaka 5 y’amavuko, ariko akaba yarababaraga cyane kuko bari baraye bamubaze akaba burikanya yaramubwiraga ngo batahe murugo.

“ Yarambajije ngo Ese niryari buriya nzakora ubukwe? Ndamusubiza ngo: Numara gukura ukamera nkanjye cyangwa nka mama wawe. Yaxin n’umutima mwiza ahita ambaza niba byashoboka ko mubera umuhungu w’ishutiye( boyfriend) cyangwa Umugabowe kugira ngo mushake, dukorane ubukwe. Nahisemo nibura kumukemurira ikibazo n’ubwo mubyukuri atari azi ubukwe icyo aricyo. Ntabwo yari asobanukiwe neza ibyo aribyo, ariko yabonaga ko aricyo kintu cyiza cyane.”

 

N. Aimee

Related posts

Leave a Comment