Barack Obama yagaragaye n’agafuka mu muhanda, yerekeje mu Bitaro gusangira n’abana Noheli. Amafoto:

Barack Obama wahoze ari perezida wa Amerika n’umuryango we  kuwa 20 Ukuboza 2018 bifatanyije n’abana barwaye n’umuryango wabo mu kwizihiza umunsi mukuru wa  Noheli n’Ubunani .

Yabagemuriye, amafunguro,imyambaro n’ibindi abarwayi bakenera mu buzima bwa burimunsi. Ibi Obama yagaragaye yambaye akagofero mu mutwe abana bakunda kwambara ku munsi wa Noheli ndetse  n’umuryango we babikoreye mu Bitaro by’abana Washington DC Childrens National Medical Center.

Barack Obama  ni umwe mu ba Perezida bakunzwe ndetse basabana n’abaturage . Usanga akunda kwicisha bugufi ku rwego rurenze, kuburyo abenshi bakunda kumufataho icyitegererezo.

Amafoto:

 

 

N. Aimee.

 

Related posts

Leave a Comment