pastor Nick Vujicic wavutse atagira amaguru n’amaboko yizihije isabukuru y’abanabe b’impanga:

Umupasteri wamenyekanye cyane kubera uko yavutse atagira amaguru yombi ndetse n’amaboko yombi we n’umuryango we bizihije isabukuru yambere y’amavuko y’abana babo b’impanga.

Umugorewe Kanae, yafashe urukutarwe rwa facebook asakaza amafoto y’ibi birori binogeye amaso. Kanae umubyeyi w’abana 4 nawe kuri uyu munsi yizihije isabukuruye y’amavuko, aho yujuje imyaka 31.

Vujicic  ni umwe mu bantu Isi ifite wagaragaje ko ntakintu nakimwe gishobora kukubera inzitizi kuburyo utagera ku nzozi zawe, cyangwa ngo ubeho ubuzima bwawe bwiza.

Vujicic uvuka mu gihugu cya Australian akaba yaravukanye ubumuga, kuburyo nta maguru n’amaboko agira, byagaragaraga ko bigoye ndetse abenshi bakanemeza ko bitashoboka kuba yagira icyo yakwimarira mu buzima, yaje kugaragaza ko byose bishoboka, ndetse abaho mu buzima bw’umutsinzi.

Aba bakobwa nibo bana babo b’impanga aha bari bujuje umwaka umwe.

Uyu Mupasteri wubatse akaba afite umugore n’abana 4, vuba aha bizihije isabukuru y’umugorewe ndetse n’isabukuru y’amavuko y’impanga zabo zujuje umwaka umwe.

Ubwo umugorewe Kanae Vujicic,yandikaga kuri Facebook yagize ati: “ Isabukuru nziza yambere y’amavuko mpanga zanjye nziza z’abakobwa. Numva birenze guhirwa kubagira mu buzima bwanjye. Ni impano idasanzwe iruta izindi zose zo ku Isi. Ibi ni ukuri. Bagize umwaka UMWE, naho nyina wabo yuzuza MIRONGO ITATU N’UMWE!

Nick na Kanae  bakoze ubukwe mu mwaka wa 2012 kandi baracyabanye ubuzima bw’umunezero. Ubu bafite abana bane, abakobwa babiri n’abahungu babiri.

Nick ahora abera abantu batandukanye ku Isi icyitegererezo, aho agaragaza ko ntaho ubumuga yavukanye ndetse bunakomeye bwamubereye imbogamizi, yaba mugushaka umugore mwiza cyangwa kubyara abana, ndetse ubu akaba ari umubyeyi w’abana bane beza.

 

M. Pascal

 

 

Related posts

Leave a Comment