Umurenge wa Ngeruka: Umuvugabutumwa Jean Bosco Hajabakiga amaze guhindura imyumvire y’abahatuye.

Umupasteri witwa Jean Bosco Hajebakiga, ubuyobozi n’abaturage bo mu Murenge wa Ngeruka barahamya ko yaje ari intumwa y’Imana Kuko amaze kubageza kuri byinshi.

Pasteri Hajebakiga,umaze imyaka 6 ari umufatanyabikorwa w’Akarere ka Bugesera by’umwihariko Umurenge wa Ngeruka, kuko yatangiye guhera mu mwaka wa 2012, guhindura ubuzima bw’abatuye muri  uyu murenge, ahamyako yahageze yabona ubuzima abaturage baho babayemo yumva agize ikiniga, ndetse umutimawe ukamwemeza ko agomba kugira icyo yakora mu bushoboi bwe buke cyangwa bwinshi Imana yamuhaye.  Aganira n’Ikinyamakuru Ubumwe.com yagize ati:

“ Njyewe naje muri aka gace  ari inshuti yanjye intumiye ngo nze mvuge ubutumwa. Ngeze muri aka gace mbona uko abantu babayeho, numva ndababaye. Nti Mana burya koko hari abantu bakibayeho ubuzima nk’ubu? Ubwo nahise numva ariko ngomba kugira icyo nkoze kugira ngo abobantu bagire icyo bahindukaho cyane cyane ko nari mvuye hanze vuaba, ubuzima narimbuzi kuko nari narabonye byinshi. Bari bafite ubuzima bubabaje cyane, bafite indwara z’uruhu zitandukanye, yaba umwanda ubona hagaragara imirire mibi kuri benshi kandi ubona ntakintu bibabwiye.

Pastor Jean Bosco hano yasangiraga n’abana amandazi yabaguriye.

Ubwo naje kureba mbona ikintu bakeneye cyane, ari umuntu wabafasha guhindura imyumvire yabo, ariko ntibyari byoroshe nagake, kuko njyewe ntibanyegeraga babonaga ntasa n’abaho, hanyuma ukabona ntibashaka nokunyegera kandi njyewe nari naje mbasanga.

Ikindi kibazo nahuye nacyo nza ni ukubona umuntu nibura waba ujijutse muri aka gace. Ndavuga aha mu mudugudu wa Rusamaza. Byari bigoye cyane kuko nashatse umuntu warangije amashuri nibura yisumbuye ndamubura. Byasabaga ko najya hirya kure gushakishayo . Ariko ubu ndashima Imana cyane ko hari abantu benshi batangiye guhindura imyumvire bakaba bakora ndetse twaje no kwubaka urusengero, kugira ngo tujye tunabigisha ijambo ry’Imana ribakomeza .”

Ubuyobozi kandi bw’akagace burashimangira ibivugwa na Pasteri Jean Bosco nk’uko byagarustweho n’umuyobozi wungirije w’Akagali ka Murama Bwana Ndarukize Jonas, aho yagize ati:

“Uyu mugabo koko ni umukozi w’Imana. Abantu hano bamwita Danger kandi koko ni Danger kuko yakoze ibintu bihambaye. Pastor Bosco ni umufatanyabikorwa w’Akarere ndetse n’Igihugu, kuko yadufashije byinshi pe. Ubu dufite abantu biga barangije amashuri yisumbuye, ubusinzi bwaragabanutse, isuku ubu abantu bagenda bahindura imyumvire, bakumva ko bagomba kwoga bakanamesa imyenda Kandi ibi byose tubikesha we ndetse n’abo bafatanya uyu murimo w’isanamitima.

Twabanje kumwigaho turavuga se ubu koko uyu Danger ntazindi nyungu yaje gushakira mubaturage….Ariko twasanze ntazindi nyungu namba yarigukura muri aba baturage, uretse umutima Imana yamushyizemo wo gufasha abantu. Ni umufatanyabikorwa mwiza turamushima.

Umuyobozi wungirije w’Akagali ka Murama Bwana Ndarukize Jonas,

Ubushize yaradufashije mugihe kingana n’ukwezi kuzima muri gahunda yo kurwanya imirire mibi mubana, kuko yaducumbikiye hano mu mazu ye, hanyuma twebwe tukajya tuzana imboga we akaduha akawunga n’umuceli.  Aha habaga ikibazo cy’isuku nkeya ariko uyu munsi icyo yarwaniriye kirikugenda kigerwaho. Ubu biragaragara ko ibikorwa by’isuku ndetse n’urugomo ruterwa n’inzoga bigenda bicika kuva Pasteri yagera hano. Njyewe naje yarahageze ariko ndebye n’ibyakozwe aho mpagereye nibyinshi cyane, kandi turamusaba ko akomeza akazagera ku ntegoye 100%,natwe dufatanyije.

Muramira Isai umwarimu uba aha umunsi kuwundi nawe yagize ibyo atangaza kuri gahunda ya Reformation Christian Chuch cyane ko ariwe ukurikirana ibikorwa bihakorerwa umunsi ku wundi. Mu magambo ye yagize ati : «  Hano dukora imirimo y’ubuhinzi : Duhinga ibijumba,imyumbati,ibigori,ibi byose ubu turi mu ibagara. Ibi iyo tubyejeje tureba abantu bababaye kurusha abandi tukabaha ibyo kurya.

Ikindi Pasteri yatangije muri aka gace, ni uguhindura abantu imyumvire ndetse no kubatoza umuco wo gukora, kuko abanshi bitwazaga ko ari abakene ndetse ko babuze imbuto zo gutera. Ubwo Pasteri yatangije igikorwa cyo kubaguriza imbuto y’ibishyimbo.  Yaguze ibiro 600 hanyuma akajya aguriza abantu bitewe n’ibyo akeneye, hanyuma uwomuntu akazaba aziko niyeza azabanza akagarura ibiro by’abandi bamugurije akabona gukoresha ibisigaye. Kandi kuva twatangira ibi bikorwa ntawutarabyishyura, bose barabyitwararika, keretse iyo byarumbye gusa natwe tukabibona.

Pasteri aragerageza iyo ari mugihe cy’ihinga tutareza,aduha akawunga, ubuto, ibishyimbo, isabuni,… Dufite amatsinda atandukanye : Abafite Virus ya Sida 40, Abapfakazi 30,aba bahoraho tubitaho. N’abandi b’urubyiruko batandukanye yajyanye mu mashuri ubu bakaba biga.Hari n’abiga ijambo ry’Imana kugeza ubu hari imiryango 13, yabanaga mu buryo budakurikije amategeko ariko muri uyu mwaka wa 2018 barasezeranye. »

Pastor Jean Bosco n’umuryango we, kuri uyu wagatandatu yaje gusangira n’aba baturage Noheli nziza n’umwaka musha muhire wa 2019 :

Ubwo umunyamakuru w’Ubumwe.com yageraga aho aba baturage bari bateraniye bari benshi cyane, abana ndetse n’ababyeyi biganjemo ababagore, aho bavugaga ko bazanye abana muri Noheri kwa Danger.

Muhongaze Mediatrice  waje aturutse mu mudugudu wo ku Ikona avuga ko yagenze amasaha 2 aho yari azanye abanabe muri Noheli.

Uwimana Eugenie  waje nawe aturutse mu mudugudu wa Kankuriyingoma, nawe yadutangarijeko yazanye abana muri Noheli. Ngo yaje yarumvise amatangazo mu mudugudu wabo ngo abana guhera ku myaka 3 kugeza kuri 14 bazajye kwa Danger.

Aha hahuriye abana benshi cyane baherekejwe n’ababyeyi babo, bari baturutse mu midugudu itandukanye, ugereranyije bari abantu bagera ku 3500-4000. Aho bari batekewe ibiryo , baragaburirwa, banywa igikoma ndetse banabaguriye n’amandazi,….babagaburiraga bakurikije imidugudu baje baturutsemo. Nyuma yaho bagiye mu Rusengero gushima Imana ndetse banifurizwa Noheli nziza n’Umwaka musha muhire. Aho Abana bahawe na Bombo.

Amwe mu mafoto akwereka uko byari byifashe kuri uyu wa Gatandatu:

 

Mukazayire Youyou.

 

 

Related posts

3 Thoughts to “Umurenge wa Ngeruka: Umuvugabutumwa Jean Bosco Hajabakiga amaze guhindura imyumvire y’abahatuye.”

  1. Yvone

    Ehhhh sawa nakomereze aho Imana izamuhemba.

  2. Olivier

    Izamuhemba niba adafite abamuhemba ….cyakora nibyiza pe. Biragaragara ko ababantu bakeneye ababafasha pe

  3. Mitera

    Yooooo nyamara abantu bazi gucukumbura pe. Ndebera ababantu uko bangana ngo baje gufashwa n’umuntu umwe…..ubuse babonaga ari billgates waje kubasura….nyamara buriya hari n’abari basize ibiryo iwabo murugo….ahubwo abanyarwanda bamwe baracyafite umuco muri wogusaba no gukunda iby’ubuntu. Naho program yo simbi. Nuko umuntu atamenya amaherezo gusa.
    Murakoze Ubumwe namwe kujya hariyahantu.

Leave a Comment