Umugore yaciye umugabowe igitsina amuziza kudahaha inyama za Noheli .

 Ku munsi wa Noheli wizihizwa Tariki 25 Ukuboza buri mwaka, mu gihugu cya Uganda ahitwa Kazo umugore yaciye ubugabo bw’umugabowe amuziza kutagura inyama n’igitoki byo kurya kuri uyu  munsi mukuru.

Umugabo wakaswe ubugabo yitwa Abasi Muwanguzi yavuze ko yagiye kumva akumva umugore amubwira ngo sohoka muri iyi nzu nka saa cyenda z’ijoro undi yanze umugore afata indorerwamo amukata ubugabo bwe ariko ntibwatandukana neza nk’uko tubikesha Bokede .

Nakate Florence yavuze ko yirwanagaho kuko umugabo we yashakaga kumukubita ariko abaturage bakaba bashinja umugore ko ariwe uhora arwana n’umugabo we ndetse bavuga ko umugabo atajya arwana bamuzi kuva cyera

Umugore watemye umugabowe ubugabo.

Bombi batwawe kuri Polisi bagezeyo umugore ahindura imvugo avuga ko umugabo we yashakaga kumusambanya kungufu kandi we atabishaka.

Aba bombi bafitanye abana 2 ariko buri umwe ashinja undi ubusambanyi ,umugabo avuga ko atazi akazi umugore we akora kuko azinduka mu gitondo agenda akaguruka mu ijoro aho ashakiye atukana ashaka kurwana.

Umugore nawe ati umugabo hari igihe agenda akamara igihe ntazi iyo aba yansigiye abana n’ubu yari amaze iminsi adahari mubajije nti uzaniye iki abana ko umaze iminsi waradutaye atangira ku rwana.

Umugabo watemwe.

Abaturanyi babo bagaye umugore cyane bavuga ko bamwumvise atuka umugabo we ko ataguriye abana inyama n’igitoki n’inkoko byo kurya kuri Noheli mu gihe ku baturanyi barimo babaga inkoko ndetse bahata igitoki bitegura kwizihiza Noheli, murugo bo bakaba ntakintu gihari.

Yamutemaguye n’ahandi henshi.

 

N. Aimee.

 

Related posts

Leave a Comment