Kurikira akakanya( live) Launch y’umuhanzi IPNO . Kuramya no guhimbaza Imana biriganje. Amafoto:

Umuramyi  Imbohore Ndahirwa Jean Pierre( IPNO), uyu munsi arikumurika Album ze ebyiri amaze iminsi ategura ndetse akaba bikaba byari bimaze iminsi hirya no hino mu binyamakuru bitandukanye, ko iyi Tariki aribwo agaragariza abakunzi be by’umwihariko ndetse n’abakunda indirimbo ziramya no guhimbaza Imana muri rusange.

Bana natwe uko igikorwa cyose kiri kugenda:

Itsinda ryo kuramya no guhimbaza ryaturutse kuri ADEPR MASAKA ryitwa EZOE niryo ritangije iyi gahunda Bati” Uri uwera Mana uri uwera”Bakurikijeho isengesho…

Bati: ” Turagushima Mana nziza ku bitangaza wakoze waturinze uyu mwaka wose,…. Ndahamya neza ko tutibeshye kugukurikira nibyiza,…ntacyo bidutwaye kugukorera, ibendera rwawe rizahora rizamuye kuri twebwe…turakwemera,….’

Umuyobozi wa gahunda Ibumoso arikumwe n’umuyobozi wungirije wo kuri Iri Torero

 

Uyoboye gahunda ati igira hino utwakirire abashyitsi….
Umushumba mukuru wo kuri iri Torero yibutsa insanganyamatsiko uko iri mu Gitabo 2Abakorinto5;20

 

Umuvugabutumwa w’umunsi.

Korari Silowamu yo kuri Iri Torero bati; ‘ Niwowe wera,…ni wowe ukiranuka ibihe byose,….Uri Imana y’Ibiriho byose nibiguhimbaza….’
Korari Umugisha baturutse kuri ADEPR Rugando bati” Kuko umwami Imana azantabara nicyo gituma ntamwara………Ndi amahoro masa…”
Aabacuranzi bacurangira Ipno bageze ku ruhimbi.
Buriwese arumva niba igicurangisho cye kimeze neza,…..
Ni uko bambaye
Abaririmbyi baribwikirize Ipno nabo barikwinjira mu Iteraniro….

Aba nibo bakobwa bamwikiriza
Aba ni abasore baza kwikiriza IPNO.

 

 

IPNO ARIKWINJIRA KU RUHIMBI:

ku isaha ya 16h20; Umuhanzi IPNO asesekaye ku ruhimbi aho abaririmbyi bamwikiriza bari kuririmba indirimbo igira iti” Kama vile ilivyo tabiriwa atazaliwa na Bikira Mariayamu…..Nawe ati: ” Kuzaliwa kwa Bwana Yesu…. ni ukombozi kwangu……

Ni uku umuhanzi IPNO yinjiye mu Iteraniro,bamusangishije indangururamajwi hanze mu Indirimbo y’Igiswahili ati” KUZALIWA KWA BWANA YESU ni ukombozi kwangu,…

Ahise akurikizaho indirimbo ye yitwa” IMBABAZI”

 

Hakurikiyeho indirimbo yitwa; ” Iryozina,…ibyinitse mu njyana ya kinyarwanda….”

Uyoboyr gahunda ati: ” Niba nyabune hano hari umubyeyi wa IPNO ambabarire ahaguruke kandi yegere imbere,….Mama wa IPNO arikwegera uruhimbi
Ariguhoberana n’umuhungu we IPNO.
Ati: ” Umugisha w’Imana ukubeho mwana wanjye.”
Abantu batandukanye bo mumuryango wa IPNO BARI MURI AYA MATERANIRO
IPNO arapfukamye arikugenera umubyeyiwe impano ya CDs ze, azimuhaye apfukamye,…..nawe ati: ” mubyeyi mwiza warakoze”
IPNO akiririmba, hakurikiyeho umwanya wo gushyigikira umuramyi Ipno……uyu ni murumunawe uhagurutse mubandi benshi ati: ‘ Mpeshwa ishema no kugira mukuru wanjye ukorera Imana nka IPNO. Be blessed”
Uyu nawe ni mushikiwe ati; ” Musaza wacu turagushigikiye nka bashiki bawe.”

Uyu ni umufasha wa IPNO, nawe ati: ” Imana ishimwe kubw’uyu munsi twari dutegerezanye amatsiko”
IPNO ashimira umufashawe ati; ” Warakoze kumba hafi”

Uyu ni umuyobozi wa Korari Umugisha uyu muhanzi IPNO yatoje kera,…ndetse nawe arikuvuga ati; ” Muri korari umugisha ni IPNO wanyakiriye kandi yatubereye umutoza mwiza….”
“Ni uku muri Korari umugisha dushimiye iyi ntambwe wateye kandi ntutuzakwibagirwa”

BOSCO NSHUTI AGEZE KU RUHIMBI:

 

Bosco Nshuti atangije indirimbo yitwa ” Ayi Mana “y’ukuri yo mugitabo
AKURIKIJEHO iFITE AMAGAMBO AGIRA ATI: “yATUBEREYE BYOSE”

aKURIKIJE INDIRIMBO IZWI CYANE N’ABANTU BOSE BARI KURIRIMBA BAHIMBAWE ATI; “IBYO NTUNZE NI IBYAWE NANJYE KANDI NDI UWAWE, NABURA IKI SE NGUFITE/’

IPNO ashoje ashimira abantu bose baje kwifatanya nawe ndetse abasabira umugisha uturuka ku Mana.

Nawe wabanye natwe tugusabiye umugisha. DOUBLE LAUNCH ISHOJWE KU ISAHA YA 18H50.

 

Mukazayire Youyou.

 

Related posts

One Thought to “Kurikira akakanya( live) Launch y’umuhanzi IPNO . Kuramya no guhimbaza Imana biriganje. Amafoto:”

  1. Rene

    Murakoze cyane kudusangiza amakuru yumuramyi IPNO. Dushimiye Imana yaboye mumugoroba mwiza wo kuyiramya. Imana ibishimirwe.
    Ubumwe.com mwakoze cyane kuhatubera

Leave a Comment