Home Uncategorized Sobanukirwa ububasha ugendana nyamara utabizi

Sobanukirwa ububasha ugendana nyamara utabizi

Arabasubiza ati “Ni ukwizera kwanyu guke ndababwira ukuri yuko mwaba mufite kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti ’Va hano ujye hirya’ wahava, kandi ntakizabananira.” (Matayo 17:20)Amateraniro
Mu mwanya wacu wo gusenga dukunda cyane ku gutinda ku bibazo n’ibisobanuro byabyo tubibwira Imana. Nyamara tuba twigize abanyantege nke nyamara ububasha twahawe butwemerera gutegeka ikintu cyose kikatwumvira.
Nkuko tubibonye mu murongo dusomye, uyu murwayi w’igicuri wasengewe n’abigishwa ba Yesu bakagerageza ibishoboka byose ariko ntibishoboke. Nyamara Yesu Kristo we ategetse, umurwayi aba muzima ako kanya.
Abigishwa be bihereranye na we bamubaza impamvu, abasubiza ko ari uko batizera. Ababwira ko bagize kwizera guto, byibura kungana n’akabuto ka sinapi, uretse no gukiza umurwayi nk’uwo ahubwo babasha no kubwira umusozi gukurwaho ukimuka aho wari uri kandi bikaba uko.
Ntabwo yababwiye ko babwira Imana ngo ibakurireho umusozi, ahubwo yababwiye ko ari bo ubwabo bategeka umusozi gukurwaho. Mukundwa, uhereye ubu gera ikirenge mu cya Yesu usobanukirwe ubutware ufite. Yesu ageze kwa Lazaro, cyari igihe cyo gutegeka, ahita amuhamagara Lazaro ava mu gituro, abereka ko nabo burya bari babifite banabigendana mu bubasha yabahaye.
“Dore mbahaye ubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikoropiyo n’imbaraga z’Umwanzi zose, kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose.” (Luka 10:19)
Isezerano dufite ni uko twahawe imbaraga n’ububasha bwo gukandagira inzoka, bwo gukandagira Satani, ububasha bwo gukandagira sikoropiyo (udukoko twose dutera indwara) n’imbaraga mbi z’Umwanzi zose. Haleluya!
Ubwo dufite ubu bubasha, nidutegeke kubw’izina rya Yesu. Niba hari ibyaha byatubayeho akarande, nitubitegekeshe iryo zina tubijugunye kure yacu kandi rwose biratuvaho.
Hari bimwe byatuma ubwira umusozi gutabwa mu nyanja ntugende
- Kuba utarakira imbaraga za Kristo n’ubutware bwe muri wowe.
Ni ukumwakira akakubera Umwami n’Umukiza! Abamwemeye bose bahawe ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. Kuba umwana w’Imana ntibivangura, ntibirobanura. Ni uwari we wese wemera kubyakira.
- Kutamenya amakuru.
Hari amakuru duhabwa n’Ijambo ry’Imana. Niyo atumenyesha ububasha bwacu n’ingingo ziturengera. Icyampa ngo Bibiliya ikubere inshuti. Ubwo Yesu yapfuye twapfanye nawe, azutse tuzukana nawe, agiye iburyo bw’Imana ubugingo bwacu buhishanwa n’ubwe! Ubu ni ububasha buhoraho kandi bukomeye tumenyeshwa gusa n’ijambo ry’Imana. Imana ishimwe.
Mukundwa, imbere yawe hari imisozi, niba Yesu ari muri wowe ukaba warātuje akanwa kawe n’ukwizera ko Yesu Kristo ari we Umwami wawe wenyine, tegeke gusa maze wirebere uko ibyo bigukingiriza bigatuma utagera aho Imana yaguteguriye kugera byimuka vuba ugasigara ushima.
By Ubumwe.com

42 COMMENTS

  1. “I keep listening to the news update lecture about getting boundless online grant applications so I have been looking around for the finest site to get one. Could you tell me please, where could i get some?”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here