Kigali: Meddy yongeye kumurikira abakunzibe, umukobwa bari murukundo.

Nyuma yo kugaragaza bwa mbere umukunzi we, mu gitaramo yakoreye i Montreal muri Canada.Ijoro ryo ku Itariki 1.1.2019 i Kigali mu gitaramo EAP nanone yatunguye imbaga abamurikira umukunzi we Mehfira Mimi.

Igitaramo cyanitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye barimo Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance ndetse na Uwihanganye Henry Jado, Umunyamabaga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu n’abandi benshi batandukanye. Umunyamuziki Ngabo Medard [Meddy] yatunguye ibihumbi by’abantu bari bitabiriye igitaramo agaragaza umukunziwe.

Mimi, umukobwa watwaye umutima w’umuhanzi Meddy yiyeretse abatuye i Kigali mu gitaramo cyabereye i Kigali. “. Uyu mukobwa agaragara mu mashusho y’indirimbo Ntawamusimbura” niyo ndirimbo yahishuye ukuri k’urukundo rw’aba bombi .

Meddy yaririmbye iyi ndirimbo “Ntawamusimbura” atarayisoza ahamagara uyu mukobwa wari mu rwambariro amusaba kumusanga ku rubyiniro. Ati “Ngwino…Vayo”. Uyu mukobwa yahise amusanganira maze yiyereka abari mugitaramo. Meddy yahoberanye n’umukunzi we n’uko aramurekura asubira mu rwambariro.

Uyu mukobwa wo muri Ethiopia bigaragara ko bari mu rukundo rwashinze imizi we na Meddy. Yashimangiye iby’umubano we n’uyu mukobwa utajegajega amuzana mu Rwanda yitabiriye igitaramo cyiswe “East African Party”.

Kuwa 23 Ukuboza 2018,Umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard (Meddy), bwa mbere yerekanye umukunzi we Mehfira Mimi, mu gitaramo yakoreye i Montreal muri Canada.

Icyo gihe Meddy yari ari kuririmba indirimbo ye yise Ntawamusimbura, uyu mukobwa yanagaragaye mu mashusho yayo.

 

N. Aimee.

Related posts

Leave a Comment