Umupasteri wagurishaga amatike yo kwinjira mu Ijuru yatawe muriyombi.

Umupasteri wo mugihugu cya Zimbabwe uzwi ku izina rya Watts Tito,n’umugorewe Amanda ubu bari mu maboko y’abashinzwe umutekano, nyuma yo kugurisha amatike yo kujya mu ijuru, ku bayoboke babo.

Amakuru dukesha Egypt Today, batangaza ko abashinzwe umutekano muri iki gihugu, baje ku menya auya makuru, aho uyu Mupasteri n’umugore we, bari bamaze kugurisha ku bayoboke benshi aya matike, ku kiguzi cy’Amadorari 500. Basobanuraga ko aya matike ari ayizinjiza umuntu mu Ijuru, atanyuze murubanza.

Bivugwa ko abayoboke bahamagaye, batakamba ngo barekure Pasteri wabo, ko badakwiye gufunga umuntu w’Imana. Abaguze aya matike batangajeko yari akozwe muri Zahabu nziza, kandi ngo ko buri iyi tike, ari iyo kuzagurira umuntu umwanya mu Ijuru.

Pasteri Tito wagurishaga amatike yo kujya mu Ijuru.

Pasteri nawe yagize ati: “ Ntabwo nitaye kubyo Police ivuga. Amatike ni Zahabu itavangiye…ntabwo ari njyewe wayakoze. Ni Yesu wayampaye mu minsi ishize kuri KFC kandi yarambwiye ko ngomba kuyagurisha,kugira ngo ampe amafaranga  anzajyana gutembera ahantu. Nahuye n’ikivajuru cyitwa  Stevie  cyambwiye ko nimara kubona amafaranga, azanjyana  ku mugabane yiberaho njyewe n’umugore wanjye….. aho yambwiye ko umuntu ashobora kunywa Kokaine (cocaïne) yose yifuza kandi kubuntu….Rero mugerageze mufunge umuziranenge muraza kwirebera mwenyine ibiba… Mwagombaga gufunga Yesu kuko niwe wampaye aya matike ya zahabu anambwira kuyacuruza. Niteguye kuhaba, ariko Yesu akaza mu mwanya wanjye. »

Amanda  nawe  yavuze ko yavumbuye ko icyo bashakaga we n’umugabo we, ari ukwivira kuri uyu mugabane w’Isi, bakigira muri uwo wundi, aho bazajya binywera Kokaine. We yatangajeko ntakintu yakoze, ko ari umugabowe wagurishaga amatike.

Byatangajwe ko Police yagaruje Amadorari 10,000, banatangaza ko atari ku nshuro yambere aba bakurikiranyweho ibintu nk’ibi kuko mu mwaka wa 2015 nabwo, hari umugabo wariwabareze avuga ko bamugurishije ikintu bacyise zahabu, aza gusanga ari igiti.

 

M. Pascal

 

Related posts

Leave a Comment