Ese abakobwa bose baririmba indirimbo nyarwanda ni Kamaliza bafatiraho urugero cyangwa ni uko ariwe utakiriho!

Ibi ni ibintu maze kugenzura kenshi mu bitangazamakuru bitandukanye, aho abakobwa benshi baririmba indirimbo za Kinyarwanda bavuga ko umuhanzikazi bafatiraho urugero ari Kamaliza.

Ibi naje kubyibazaho, niba koko  ari ukuri cyangwa, ari byabindi by’abantu bamwe banga gushima umuntu ukiriho, bakazavuga ibyizabye, ari uko atakiriho. Buri mukobwa ujya kwumva ati: “ Rwose Kamaliza niwe nfatiraho urugero, uko yaririmbaga narabikundaga cyane”

Naje kwongera kubyibazaho cyane, aho umunyamakuru umwe yabajije umukobwa mushya muri muzika umunyarwanda yaba afataho nk’intangarugero mu kuririmba kwe, nawe ati; “ Ni Kamaliza” Ariko naje gutungurwa n’uko yamubajijwe indirimbo imwe ya Kamaliza azi imufasha cyane, yibagirwa n’imwe…arangije ati: “ Ndikuyibagirwa ariko yayindi bajya baririmba muri bridal shower!

Urebye neza wabonaga ntan’ikintu kinini yaba aziho Kamaliza. Urebye mbese yarabyumvanye undi muntu cyangwa gusa aziko ari umuhanzi wabayeho, ariko utakiriho.

Ubundi umuntu ufataho urugero( Role model) akenshi ubona ibyo akora biba bifitanye isano nibyo akora, cyangwa uwomuntu yakoraga. Ariko ujya kubona ukabona uwomuntu uvuga ngo ni Kamaliza afataho urugero nyamara wajya kureba, ugasanga akora ibimeze nkiby’undi muntu runaka neza neza, ariko akaba atakwigera atinyuka narimwe ko ariwe afataho urugero. Ingero nfite nyinshi….Ariko kugira ngo ntagira uwo ntoneka, reka twiganirire muri rusange.

Nkurikije ibyo nagenzuye nkareba, ndahamyako abantu benshi bavuga ngo bafata urugero kuri Kamaliza iyo aba akiriho nawe ntabwo barikuba bamuvuga gutya. Ahubwo wagira ngo kirazira kuba wafata umuntu ukiriho ukavuga ko ariwe ufataho urugero!

Ikindi naje gusanga ko baba bivugiye ibintu bitari kumutima, ahubwo hari ikindi kintu kiba kibyihishe inyuma ni uko mu Rwanda aharenga yiruka amaze kuvuga Kamaliza gusa, nyamara abo hanze akavuga benshi kandi bakiriho!

Simpamya ko kuvuga ngo kanaka mufataho urugero, ari mugenzi wawe ukiri muzima hari icyo bitwaye. Ndacyanabaza niba hari ikintu kinini bimwongerera cyangwa wowe ubivuze bikugabanyaho, ndetse mbona ntan’ipfunwe biteye.

Reka nsoze mbagira inama abashaka gukomeza kuzajya bivugira Kamaliza, muzafate umwanya nibura musome,mubaze kuburyo mumenya amakuruye menshi ashoboka ndetse n’indirimboze nyinshi,…kuburyo unagerageza gukora ibintu bimeze nk’ibye,umuntu wakubona cyangwa akakubaza ukomusubiza udategwa impamvu ariwe wahisemo.

Ariko kuvuga n’undi runaka waba waragutanze mukintu runaka ko umufataho urugero, numva ntacyo bitwaye cyane ko bitaba bisobanuye ko akurusha. Ushobora gufatira urugero ku muntu kandi ugakora byiza ku murusha.

Abafata urugero koko kuri Kamaliza,mukomereze aho ndetse n’abasubiramo indirimboze yaririmbye bakomere cyane. Kamaliza  Mutamuliza Annonciata Imana ikomeze kumuha iruhuko ridashira.

 

Mukazayire Youyou.

Related posts

Leave a Comment