Yafashwe arigusambanya ihene, avuga ko atayifashe kungufu kuko yabanje kuyibisaba!

Umusore witwa Kennedy Kambani w’imyaka 21,ukomoka mu gihugu cya Malawi yafashwe ari gusambanya ihene yiregura avuga ko atayifashe ku ngufu ahubwo yabanje kuyisaba ko bakora imibonano mpuzabitsina.

Kambani yafatiwe mu cyuho, ubwo nyirayo yabonaga ayegereye akagirango agiye kuyiba, hanyuma yiruka agiye gutabaza abaturanyi ngo bamufate bamugezeho, basanga ari kuyisambanya.

Umuvugi wa Police Lubrino Kaitano yatangaje yagize ati: “ Nyiri iyi hene witwa Pemphero Mwakhulika yabonye Kennedy yegera iyi hene aho yari iziritse agira ngo agiye kuyiba, hanyuma ajya guhuruza abaturanyi ngo bamufate, bahageze batungurwa no gusanga arikuyisambanya.”

Yafatiwe mucyuho asambanya ihene…

Kambani yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya Police, agejejweyo yireguye avuga ko bamubeshyerako yafashe iyi hene ku ngufu kandi yarabanje kuyisaba ko bagirana imibonano mpuzabitsina nayo ikabyemera,nk’uko tubikesha ikinyamakuru Mirror.

Iyi hene bivugwako yasabwe gusambanywa ikabyemera ntabwo byatangajwe niba yari Ishashi cyangwa Isekurume!

 

N. Aimee

 

Related posts

Leave a Comment