Ubufasha cyangwa inkunga yaterwa Mwiseneza Josiane ireberwe ahandi hatari muri Miss Rwanda: Umwanditsi.

Kuva iri rushanwa rya Nyampinga 2019 ritangira ku Itariki 15/12/2018,Mwiseneza Josiane yagiye agarukwaho kenshi, mubitangazamakuru bitandukanye ndetse n’imbuga nkoranyambaga hirya nohino, abenshi bagaragaza ko akwiriye kuba Nyampinga uhagarariye abandi.

Mwiseneza yaje kugaragara muri iri rushanwa ubwo yatungukaga  ku Inzozi Beach Hotel, muri Rubavu ahari habereye igikorwa cyoguhitamo abakobwa bazahagararira Intara y’Uburengerazuba.

Uyu mukobwa ubwo yagarukwagaho cyane, ndetse kuva ubwo abona abantu benshi bamushyigikiye, bavuga ko akwiriye gutorwa akaba Nyampinga w’Urwanda wa 2019. Ariko ikigaragara ni uko abenshi bamushyigikiye rwose bagenda bagaragaza ko atari abikwiriye, ariko ko bamugira Nyampinga, kubw’ubutwari no guhangara iri rushanwa.( Mbese aha bagaragaza ko rwose no kuritinyuka ari ubutwari….)  Abandi bati nibahe nawe ajye kwirira yumve uko Yesu/Yezu agira neza, abandi bati afite umushinga mwiza rwose ( wo kurinda abana igwingira n’imirire mibi),…Abandi bati: Nibahe n’umwana w’umukene yirire kuri ibyo binyama n’amafiriti,…Abandi bati uriya utarisize mukorogo ,….

Ibi byaje kuntera kwibaza, niba muri Miss Rwanda ariho Mwiseneza akwiriye kubonera ibi byose akeneye! Niba koko ababishinzwe babona afite umushinga mwiza wateza imbere Igihugu, bagize vuba bakamufata, akawutangiza ndetse bakamuha n’ibikenewe byose, Niba se koko bigaragara ko ari Intwari, Ko nabyo tubizi ko hari urwego mu Gihugu, rushinzwe gushyira umuntu mu cyiciro cy’intwari bamufashe nawe bakamwigaho babona abikwiriye bakamugirayo, Niba koko abantu babona akwiriye kurya kuri ayo mafiriti nibindi byose ko hari ubundi buryo bamufashamo akabirya wenda akanabihaga,…..

Ikigaragara ntamuntu ndabona uhagarara ngo avuge ngo rwose uriya mukobwa ndabona azegukana ikamba rya Nyampinga kuko abikwiriye,….ashwi. Ahubwo mbona bazana impamvu ubona zitajyanye n’intego z’abategura iri rushanwa. Ahubwo ubona nk’aho ari impuhwe bamugiriye.

Reba bimwe mu byavuye ku mbuga nkoranyambaga:

          

Uyu mushinga kandi utangira hagiye hagaragara amatsinda menshi abantu bishyizehamwe bashyigikiye Josiane ndetse banamuha inama zitandukanye, ngo zizamufasha muri iri rushanwa, abandi bati: “ Disi nyamara wa mukobwa wacu yatangiye nogusa neza,…..

Hari abandi bantu batandukanye bagiye bagaragaza ubusabe butandukanye ngo ko Josaine yagirwa Miss batiriwe banatora,…ariko iyi baruwa nayo naje gutungurwa n’uko harimo ko icyo bagirirwa Josiane Nyampinga atari uko abishoboye, ahubwo byaba ari igihembo cyuko yatinyutse iri rushanwa avuye mu cyaro( Nawe agaragaza ko ari intwari) Muri iyo baruwa Ndende uwahoze ari umunyamakuru mu Rwanda Ernesto yasabye abategura iri rushanwa aribo Rwanda Inspiration Back Up ko ntayandi mananiza bakomba kwambika ikamba Mwiseneza Josiane kuko ariwe ukunzwe na benshi. Hari igika Yagize ati Kuba ariwe mukobwa wavuye mu cyaro agahangara iri rushanwa ni ubutwari, kuba atavuga neza izindi ndimi si amakosa ye kuko afite diplome kandi nabamubanjirije bazivugaga neza ntawitwaye neza mu marushanwa mpuzamahanga”

Ese koko aba bantu bose baterahejuru bashyigikiye Mwiseneza Josiane?

Ikigaragara ni uko hari abantu bakunda byacitse bakaba bumva aribyiza gusa, kuba nabo baterahejuru bati” Josiane wacu niwe Miss” ubona ntakindi bakora. Byagiye bitangazwa kenshi ngo Josiane ubu yamaze guhindura ubuzima kuko yabaye icyamamare aterwa inkunga n’abantu benshi.

Nyamara ibi byanyomojwe na Musaza wa Mwiseneza Josiane uwo basigaye babana iwe ku Ruyenzi  nk’uko byagaragajwe mu kiganiro bagiranye n’Igihe.com .

Muhayimana yagize ati “Hari abagiye bamufasha kugira ngo abashe gutunganya imisatsi, kugira ngo abashe kwiyitaho ariko ntabwo ari benshi nk’uko abantu babitekereza. Abantu bavuga ko ngo arimo kubona amafaranga menshi ariko siko biri.”

Arakomeza ati “Ababivuga ni benshi ariko ababishyira mu bikorwa ni bake. Nkunda gusoma ibitekerezo bishyirwa ku nkuru zimuvugaho ku mbuga nkoranyambaga ubona ko abantu bose baba bashaka kumufasha bigatuma bamwe bumva yabaye umukire kandi atari ko biri.”

Ibi rero bigaragara nk’aho abantu benshi baba bari inyuma ya Josiane nk’abari kwikinira gusambese babandi bakunda byacitse nko nabo biryohereze umukino. Josiane yarakoze arigaragaza n’ubundi twabyita Imana wamugani, kuko ntawari kurota hariya yiberega ngo amubwire ngo ngwingo ngufashe ushoboye iki cyangwa iki,….Kandi n’ababandi bamushyigikiye ntako mutagize mwatumye atambuka mubakobwa 20, arakomeza. Naya manyama n’amafiriti wa mugani agiye kubirya nk’uko bamwe mwabimwifurizaga….Nimumushakire ibindi rero azakora nyuma yokuva muri ririya rushanwa,….mutakomeza kuvuga ngo yamaze guhindura ubuzima kandi muby’ukuri ntakigaragara yari yabona.

Naho ibya Miss Rwanda kurwanjye ruhande kimwe n’abandi benshi nk’uko nabigaragaje ndabona bidahura pe!

 

Ubwanditsi bw’Ubumwe.com

 

 

 

Related posts

12 Thoughts to “Ubufasha cyangwa inkunga yaterwa Mwiseneza Josiane ireberwe ahandi hatari muri Miss Rwanda: Umwanditsi.”

  1. Igorora

    Ibi barimo gukora ni akavuyo kandi muzaba mureba ko nyuma yabyo azahita abura kuko ubwinshi mu bufasha afite ni amagambo, uyu mukobwa nk’abandi bose basanzwe nta mwihariko afite wamugira miss Rwanda, gusa yaba miss Popularity, naho ibinfi nta mahirwe mbiha.

  2. Irarora

    Abanyarwanda bakunda biracitse gusa! Rata wowe urakoze kandi bigaragara ko iki gitekerezo wagifasheho umwanya uhagije, uhuza abantu benshi . Ubuse koko tutabeshya wamugani. Uyu yaba Miss w’abanyarwanda habaye iki!!!!!!!!!!!!! Cyakora wansekeje. Ngo bamugire intwari niba babona abikwiriye naho ibya Miss ntabwo bihura pe!

  3. Muhawe

    Uyu mwanditsi ahubwo nawe ishari ryamufashe….Josiane turamushyigikiye kandi tuzamutora, nawe ajye kurya kuri ayo mafaranga!

  4. Iranzi

    Njywe nyamara nshyigikiye iki gitekerezo. Ntabwo umuntu aba miss ngo ni uko bamugiriye impuhwe!

  5. Kanemu

    Ndagushimiye mwandiysi. Ndashimira Mrs MWISENEZA Josiane, ndashimira buriwese wagize icyo akora nabiteguye kugira icyo bakora kugirango ingabire n’itaranto bya Mrs Josiane birabahirane. ubushobozi ntiwaburebera Ku isura kuko niyo mukeshabari iyo ayirarikira aba yarikeshe. Igice cy’ubumenyi arigutozwa kuko ishuli nicyo rimaze azakomeza guketebuka , Ku muco ngirango waramubonye kuko yanze ko umuco wacu uba ico AHUBWO UMUTANDUKANYA N’ABANYAMAHANGA bityo uwo muco uzakomeza kurindwa nubwo ibigeragezo ari byinshi ariko tuzanesha, njye kubwanjye numva yagera kure hashoboka byaba nangombwa ayo makamba abiri akayegukana. Miss Mwiseneza Josiane ntabwo tumufana tumugiriye impuhwe ahubwo afite ubushobozi kandi yarinjiye ntakundi byanda byaba bibabaje ubonye itara ryaka rimurikiye imbaga ugatwikiraho inkangara. Abajaji bazasuzume ubushobozi bwe ntibazamugirire impuhwe kuko ninshingano zabo, icyo nsaba Mrs Josiane “nuko yakomeza kwicisha bugufi, ikinyabupfura, umuco, kwita kumasomo bazahabwa, kwishakamo akanya ko gusoma ibyamugirira akamaro, kubaka ikizere no kwiga kumenya imbaraga n’ubushobozi afire nuburyo yabikoresha neza kandi mugihe gikwiriye.” Final izatanga igisubizo kandi ntibitinze. Murakoze mugire amahoro

  6. Olivier

    Josiane rwose yagize akanyabugabo…ntabutwari mbonye aho. Nibamushakire icyateza imbere uwo mushinga we, arebe icyamuteza imbere naho ibya Miss rwanda uba ubona ari Senderi muri Guma Guma. Nukwisekereza abantu.

  7. Emelyne

    Ahahahha ariko abanyarwanda muransetsa. uyu mwanditsi nawe nubwo bigaragara ko yakoze icyegeranyo ariko aho uhagaze biragaragara ko udashyigikiye ko Josiane yaba miss.
    Njyewe ntanicyo bimbwiye. Ubundi nfata imyanzuro njyewe nanakuraho ririya rushanwa rwose.
    Mugire amahoro muhahe muronke.

  8. Oscar

    Wamwanditsiwe ntazi isura ikiza wajya wicecekera kuko biriya bya nyampinga ntacyo nje mbona bimaze! Ahubwo wowe wagirango ababyeyi babariya bahanganye na Josianne baguhaye akantu, uravuga ibyo kumuha ibiryo n’ibindi ukagirango wamupimyemo bwaki neza neza!!!!

  9. Mutabazi

    Ariko noneho abanditsi bikigihe nigitangaza. None se niba abafana be bivugira uko babyumva ibyo byavamo intandaro yo guharabika nyampinga aba judjes barahari nkuko akunze kubigarukaho bazarimuhe niba abikwiye ntabwo ari gutera impuhwe kuko ibyo bagenderaho byose arabyujuje ntawe njye ndabona umurusha so niba wahawe Ruswa rero ngo umuharabike uribeshya kbs

  10. Edmond

    Ariko namwe ntimugakabye! uyu mwanditsi yanditse uko abyumva cyangwa uko abibona kuko yakomeje kubigarukaho mubyo yanditse. Kandi nawe ni uburenganzira bwe. Nonese ruswa yaba yayiriye ngo avugirende ko ntawe mbona yavuze ngo uyu niwe ukwiriye ikamba. Cyakora yagaragaje ko we adashyigikiye Josiane.
    Ariko yanagiriye inama abashyigikiye Josiane turenge ibigambo tujye mu bikorwa.
    Murakoze.

  11. Kabuzebasiza Pangalasi

    Umwanditsi kuba avuga ngo Josiane ibyo kuba miss Rwanda ntibihura, ibi si ubusesenguzi nawe ni umufana nk’abandi nuko ateruye uwo cyangwa abo afana, kuba Josiane ageze aho ageze nuko nawe afite ubushobozi bwo kuba yaba Miss Rwanda hagendewe kubyashyizweho n’abayitegura, kuko miss Rwanda si uburanga n’igihagararo gusa kuko hariho benshi babimurusha batarenze ku rwego rw’intara nyamara we ageze muri boot camp Kuvuga ko bidahura nawe mwanditsi ndabikugaye. Nahatane nk’abandi bose. Naho abamushyigikiye icyo baba bagenderaho cyose ibyo si ikibazo nibamushyigikire gusa bakureho icyo guhamya ko yahabwa ikamba hadakurikijwe amategeko asanzwe ya miss Rwanda kuko nabyo sibyo. Nahatane atsinde cyangwa atsindwe kuva mu cyaro, kuba umukene, gutinyuka … ibyo ntibiri mu bigenderwaho ngo utsinde miss Rwanda Ni uko nabibonaga.

  12. Gatete

    Umva ko Inyanza bogeza….byaba kumutora byaba kumushyiraho batamutoye…Josiane abaye Miss Rwanda nzamara imyaka 5 ndi umu congoman.

Leave a Comment