Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kwigaragaza nka Malayika kwa Knowless byagarutsweho nyuma y'ubukwe bwe-Amafoto

Kwigaragaza nka Malayika kwa Knowless byagarutsweho nyuma y'ubukwe bwe-Amafoto

Kwigira nka Malayika kwa Knowless nubwo byateje benshi urujijo ndetse no kwibaza byinshi ariko we ngo yumva nta kibazo kirimo ndetse kwari no kugira ngo ibitaramo bye bimere neza.

Ntibivugwaho rumwe
Ntibivugwaho rumwe

Umuhanzi Butera Jeanne wamenyekenye ku izina rya Knowless,ni umwe mu bahanzi bakomeye cyane hano mu Rwanda bamaze kubaka izina mu ndirimbo z’isi(Secular),uyu mubyeyi akaba amaze kugira imizingo(Album) igera muri itatu,kandi iyo yose mbere y’uko ayishyira k’umugaragaro yakoraga ibitaramo byo kuyimurika.vlcsnap-2016-08-29-09h37m23s847
Butera Knowless buri gihe iyo agiye kumurika Album abanza,indirimbo yo Guhimbaza Imana,ibi bikaba bimaze kugaragara inshuro nyinshi cyane,ariko bikaba byaragiye binibazwaho na benshi,ubwo bagendaga bashyira ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bibaza bati:” ni kuki uyu muhanzi aba agiye kuririmba indirimbo z’isi ,abo aririmbira hakaba harimo,abasinzi,mu baterankunga b’ibitaramo bye hakaba harimo Bralirwa,ariko akabanza indirimbo z’Imana ndetse hamwe ngo akaba yaranabanje kuza ameze nka Malayika, uko ntikwaba ari ukuvanga ibintu?Ese iriya ndirimbo yashimisha Imana mu byukuri.”
Dore uko Knowless yagaragaraga mu Gitaramo cyo kumurika Album muri 2014
Dore uko Knowless yagaragaraga mu Gitaramo cyo kumurika Album muri 2014

Gusa aya magambo atangajwe nyuma y’uko uyu mubyeyi ashyingiwe ndetse ubukwe bukagarukwaho cyane,ari nayo mpamvu bagiye bamuva imuzi n’imuzingo,cyane ko ikgitaramo kivugwamo ibi cyabaye mu mwaka wa 2014.
Ngo yigize nka Malayika
Ngo yigize nka Malayika

Nyuma y’ayo magambo yose ndetse n’izo ngingimira zabaga ziri mu bantu,nibwo umunyamakuru w’Ubumwe.com yashatse gukora ubucukumbuzi kuri ibi bintu ndetse akanabaza ny’ir’ubwite.
Mu bucukumbuzi bwakozwe n’ikinyamakuru Ubumwe.com bwasanze nubwo hari abavuga ko mu bitaramo by’uyu muhanzikazi haba harimo abasinzi benshi ariko n’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana baba barimo,aha twavuga nka Aline Gahongayire,Tonzi ndetse n’abandi benshi .
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’ubumwe.com,Knowless yatangaje byinshi aho yanavuze ko ntaho byanditse ko kuririmba Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu bitaramo bye ari icyaha,cyangwa se ngo kuba aririmba ziriya ndirimbo bivuga ko adakijijwe.
Kbowless Butera
Knowless Butera

Mu magambo ye Knowless  yagize ati:”Njye ibyo numva Atari ikibazo kuko njye niyo ntego nihaye,kuba ndirimba ziriya ndirimbo mu bitaramo byanjye numva Atari ikibazo cyagakwiye gushyushya abantu imitwe,kandi kuba na none ndirimba ziriya ndirimbo z’Isi ntibivuga ko ndakijijwe,aho Imana yankuye ndahazi kandi n’isezerano yampaye ndarizi.Kuba narigize nka malayika ngiye kulaunchinga kwari ukugira ngo ibintu byanjye bigire estetic”.
Knowless ni umukiristu wo mu itorero ry’Abadivantisti b’umunsi wa Karindwi akaba yaranigeze kuba umuririmbyi  byongeye kandi akaba yaranakoze indirimbo zo guhimbaza Imana.
By : Zarcy Christian

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here