Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umukinnyi wa filime wamenyekanye ku izina rya Sagatwa nubwo yapfuye azize...

Umukinnyi wa filime wamenyekanye ku izina rya Sagatwa nubwo yapfuye azize ingaruka z’ibiyobyabwenge hari amasomo abakristu bamwigiraho

Nǃxau ǂToma  Umugabo wamenyekanye cyane ku izina rya Sagatwa  – wamenyekanye muri filime(film) yitwa  “The Gods must be Crazy” nubwo yari yarakiiye agakiza mu mwaka w’2000 aho yari yarabatirijwe mu Itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi yaje kubatwa no kunnywa inzoga nyinshi ndetse n’itabi kugeza aho byaje kumuviramo indwara y’igituntu binemezwa ko ariyo yaje kumuhitana.
Nǃxau(Sagatwa) yakomokaga mu nyeshyamba zo muri Namibia, uyu mugabo avuga ko atari azi neza imyaka ye kuko atari azi igihe yavukiye ariko ukurikije ubushakashatsi bwakozwe basanze yaravutse mu mwaka wa 1944 ni ukuvuga ko yapfuye afite imyaka 59y’amavuko kuko yapfuye mu mwaka wa 2003.
N!Xau ariwe Sagatwa yakuriye mu buzima aho mu muco w’iwabo yiberaga mubuzima bwo mu ishyamba aho bari batunzwe no guhinga no guhiga. Mu bijyanye no gusenga bari bafite imana zabo basengaga ,bakiberaho mu buzima bwo mu ishyamba. Mbere y’uko atoranywa gukina muri iyi filimi yavuze ko yari yarabonye abazungu inshuro eshatu gusa ,ndetse n’amafaranga atari ibiceri ntiyari ayazi ndetse yari aziko ntanicyo amaze,kuko n’ubwambere bamuha 300$ ntiyamenye akamaro kayo ndetse ntanagaciro yayahaye ariko vuba bidatinze yaje kumenya akamaro kayo.
Uyu mugabo waje kwunguka ubumenyi bwinshi bitewe no guhura n’abantu benshi bagiye batandukanye ndetse n’ahantu henshi hatandukanye yaje kumenya Imana umuremyi w’Isi n’Ijuru maze azanogufata umwanzuro wo kubatizwa mu Itorero ry’abadivandiste b’umunsi wa karindwi.
Ndetse yaje no kumenya ibikorwa by’iterambere kuko yaje kumenya no kujya aciririkanya ibiciro by’amadorari, aha yaje kubona n’amafaranga menshi kuko yaje kwubaka inzu nini atura mo n’umuryango we ndetse azana n’amazi meza n’amashanyarazi si ibyo gusa kuko yaje no kugura imodoka yo mu bwoko bwa Jeep n’ubwo atigeze amenya kuyitwara.
Muri iryo terambere rya Sagatwa yaje no kuvumbura kunnywa ibiyobyabwenge aho yatangiye kujya annywa inzoga nyinshi n’itabi,n’ubwo byitwako  yaje kwa kira agakiza ntibyamubujije gukomeza kubinnywa aho yaje no guhitannwa n’ingaruka zabyo mu mwaka wa 2003.
Sagatwa uko afatwa n’abakristu bo mu Rwanda.
Umunyamakuru w’Ubumwe.com yagerageje kuganira n’abakristu bagiye batangukanye cyane cyane abakiri bato maze ababaza niba bazi Sagatwa. Abenshi byagaragaye ko bazi uyu mugabo ndetse banagira icyo bamuvugaho:
Nkureturamye Janvier umusore w’imyaka 23 w’umukristo mu Itorero ry’Abadivantiste aganira n’umunyamakuru wa Ubumwe.com yamutangarije ko Sagatwa amuzi ndetse yanamukurikiye muri filime yakinnye akabona amushimishije. Mumagambo ye ati:
“Ubundi njyewe ntanubwo nkunda kureba filime ariko hari inshuti yanjye yambwiye ngo ndebe film ya Sagatwa maze ndayireba. Yaranshimishije cyane ni umugabo uzi gufata mu mutwe kandi ubuzima wabonaga abwigana vuba kandi agahita abimenya. Mbese ibyo yakinaga neza ubona bias nawe kuko nawe ubwe umurebye arasekeje. Byatumaga utegereza ibiri bukurikirego maze bigatuma utarambwirwa.”
Abajijwe niba yari aziko Sagatwa yari yarabatijwe mu Itorero ry’Abadivantiste yabihakanye ati” Reka da iby’Itorero ntabyo nari nzi njyewe nabonye gusa anshimishije kandi iby’aho asengera ntawabivuze muri filime cyakora nabyo biranshimishije kubimenya.”

Sagatwa no kumubona byonyine wabonaga ashimishije.
Sagatwa no kumubona byonyine wabonaga ashimishije.

Dorothy Masengesho Umwari w’imyaka 26 y’amavuko,usengera mu Itorero rya ADEPR  nawe yatangarije umunyamakuru w’Ubumwe.com ko iyi film yayibonye ariko atari azi ko hari aho Sagatwa ahuriye n’ubukristu. Mumagambo ye aseka cyane  yagize ati” Muby’ukuri biransekeje kumbwira ko Uriya muntu wakinnye ari Sagatwa yaba yari umukristu kuko ukuntu nabonaga akina yambaye neza neza ninkaho ari ubusa. Ari ino bahita bamuhagarika. Cyakora aba asekeje!”
 
sagatwa 4
Dorothy ati: Ukuntu Sagatwa yabaga yiyambariye ni nk’ubusa neza neza.
Ni  irihe somo nk’aba kristu bakwigira kuri Sagatwa :
Uretse ko ubundi buri kintu kiberaho kutwigisha mu buzima bwa buri munsi tubamo,cyangwa ibyo tunyuramo buri munsi ,abantu naba bagomba kutubera isomo uko baba bameze kose.
Dorothy Masengesho yatubwiye isomo yakuye kuri uyu mukinnyi wamenyekanye ku izina rya Sagatwa mumagambo ye yagize ati:’ Icyambere nabonye nabonye koko ntahantu kure Imana itakura umuntu ntan’ahantu kure Imana itageza umuntu.Uyu mugabo yari mu buzima bubi cyane bugererannywa n’ubuzima inyamaswa zo mu ishyamba ziberamo. Ariko nyuma yabyose amateka ye yarahindutse.
Ikindi ni uko nabonyeko icyo Imana yakuvuzeho byanze bikunze bisohora. Uyu mugabo ntiyigeze atekereza na rimwe ko ubuzima bwe bwazahinduka cyane cyane ko atari azi ko hari n’ubundii buzima buruta ubwo yari yibereyemo. Ariko ntibyabujije Imana gusohoza icyo yamuvuzeho.
Ikindi ntiduhabwa kuko dusabye, hoya Imana ibyinshi ibiduhana imbabazi n’urukundo rwayo. Ikabona gusa ko tubikwiriye.”
Yakomeje agira ati” Sagatwa ntabwo yari akijijwe kuko bigaragara ko Imana yabimuhaye ataramenya n’Imana rurema. Ahubwo yari ifite izindi Mana yasengaga. Dorothy yakomeje avuga ko amasomo ari menshi cyane yakuyemo hano ndetse yanamwubatse mu buzima bwe.”
Nkureturamye nawe yavuze ko ibyo yigiye kuri uyu mugabo (Sagatwa) ari byinshi atabivuga byose ngo abirangize ariko avugamo bike:
Ati” Sagatwa yari ameze nk’umwana muto n’ubwo yari akuze,ntakwirarira yagiraga ibyo yari azi yarabyemeraga ibyo atazi nabyo akavuga ko aribwo bwa mbere abibonye. Ntabwo ari nk’abantu b’iki gihe bigize abazi byose. Yaba ibyo azi n’ibyo atazi byose umubajije akubwira ko abizi,Kandi iyo ntabwo ari indangagaciro y’umukristu.”
Ikindi ubuzima bwe bwanyeretse ko uko tubayeho kose burya Imana iba ituzi. Ahantu Sagatwa yabaga n’ubuzima yiberagamo wabonaga nta muntu wabumenya utari uwo babanaga. Ariko Imana yakoresheje umuntu badafite n’aho bahuriye(Umuzungu) aragenda aramushaka Imana iramukoresha imuhindurira amateka.”
Nyuma ya Filime  The Gods Must Be Crazy, N!xau(Sagatwa) yakinnye igice cyayo cya 2 cyitwa:  The Gods Must Be Crazy II,  Crazy Safari, Crazy Hong Kong na The Gods Must Be Funny in China.a Nyuma yo gusoza imishinga ye yogukina filime yahise yisubirira muri Namibia,aho yagiye guhinga ibigori,ibishyimbo,….
N!xau yabatijwe mu mwaka w’2000 mu kwezi kwa Nyakanga mu Itorero ry’Abadivantisti. Sagatwa bivuga ko yishwe n’indwara y’igituntu aho yavuye mu rugo agiye gutashya inkwi,ubwo byari ku Itariki 1/07/2003 maze ntiyataha baramutegereza baraheba,umurambo we waje kubonwa na police yaguye aho yari yagiye gutashya ku Itariki ya 05/07/2003 maze ashyingurwa ku Itariki 12/07/2003 maze ashyingurwa mu mudugudu w’iwabo hitwa “ Tsumkwe”hafi yaha shyinguwe umugorewe wa kabiri, asiga umugorewe witwa Kora n’abana bane b’abakobwa n’abahungu babiri.
 
Mukazayire Immaculee
 
 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here