Home Uncategorized Urababaye cyangwa ufite ibibazo ? Soma iyi mirongo yo muri Bibilia...

Urababaye cyangwa ufite ibibazo ? Soma iyi mirongo yo muri Bibilia iragukomeza.

Ijambo ry’Imana riradufasha mu buzima bwacu bwa burimunsi ndetse no mubihe bitandukanye : Mu gihe urwaye,unaniwe,ucitse intege,ubabaye,wishimye,.Ni umutabazi mugihe icitse intege, ni umuganga mu burwayi bw’inyuma n’imbere mu mutima,ni ibyo kurya. Mbese ijambo ry’Imana rifite imbaraga zihambaye,rirakomeza.
Uyu munsi naguteguriye imirongo 10 yo muri bibilia yagukomeza mu gihe cy’ibibazo. Mu gihe kikugoye soma aya magambo wengere uyasome ndetse uyasubiremo kenshi ndahamya neza ko agufasha kandi akagukomeza.

  1. Yobu 5:11 : Ni yo ishyira hejuru aboroheje, N’ababoroga ibashyira mu mahoro.
  2. Zaburi 27: 13-14 : .Mba nararabye iyo ntizera ko nzarebera kugira neza k’Uwiteka, Mu isi y’ababaho.Tegereza Uwiteka, Komera umutima wawe uhumure, Ujye utegereza Uwiteka.
  3. Yesaya 41:10 Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.
  4. Yohana 16:33 Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.”
  5. Abaroma 8:28 Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye.
  6. Abaroma 8:37-39  ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze,.kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi,.cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu
  7. Abaroma 15:13 Imana nyir’ibyiringiro ibuzuze umunezero wose n’amahoro biheshwa no kwizera, kugira ngo murusheho kwiringira mubiheshejwe n’imbaraga z’Umwuka Wera.
  8. 2 abakorinto 1:3-4 Imana nyir’ibyiringiro ibuzuze umunezero wose n’amahoro biheshwa no kwizera, kugira ngo murusheho kwiringira mubiheshejwe n’imbaraga z’Umwuka Wera.
  9. Abafilipi 4:6 Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima.
  10. Abaheburayo 13:6 Ni cyo gituma tuvuga dushize ubwoba tuti “Uwiteka ni umutabazi wanjye, sinzatinya. Umuntu yabasha kuntwara iki?”

Niba utarakira Yesu Kristu mu buzima bwawe ndakwinginze witegereza ejo,kuko ejo si ahawe. Menya ko Imana ikuzi mu izina ryawe kandi yifuza kukubundikira mu rukundo rwayo.
Amahoro y’Imana abane namwe.
 
Mukazayire Immaculee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here