Home AMAKURU ACUKUMBUYE “Umuntu wanyoye ibiyobyabwenge aba ameze nka Zezenge” Tuyisenge w’imyaka 14

“Umuntu wanyoye ibiyobyabwenge aba ameze nka Zezenge” Tuyisenge w’imyaka 14

Ku munsi Mpuzamahanga wo kurwanya iiyobyabwenge witabiriwe na Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi Umwana w’imyaka 14 Tuyisenge Aimable yavuze ko umuntu wafashe ibiyobyabwenge aba ameze nka zezenge. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Twubake u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge”.

Uyu munsi Mpuzamahanga wo kurwanya ibiyobyabwenge wizihijwe ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Nyagatare Ku itariki 26/06 witabiriwe n’abayobozi batandukanye bagatanga n’ubutumwa butandukanye ku bijyanye no kwirinda ibiyobyabwenge. Umwana wiga mu mashuri abanza w’imyaka 14, yagaragaje uko abona ububi bw’ibiyobyabwenge.

Aganira na Ubumwe.com Tuyisenge Aimable wiga ku kigo cya G.S Rukomo mu mwaka wa 6 yagize ati: “  umuntu ufata ibiyobyabwenge aba ameze nka Zezenge, aba ameze nk’umusazi kuko ntakora ibyo azi, akora ibintu byose bipfuye amaso. »

Tuyisenge Aimable ati: ” Umuntu wanyoye ibiyobyabwenge aba ameze nka zezenge”

Ibi kandi na Ministri Mbabazi Yabigarutseho agira ati :« Ingaruka nyinshi z’ibiyobyabwenge ni mu mubwonko, abanyeshuri kudindira mu mashuri yabo. Gufatwa bagafungwa kubera gukoresha cyangwa gukwirakwiza ibiyobyabwenge, ikindi ni ubukungu buhadindirira kuko,amafaranga yakora ibindi bikorwa remezo ashyirwa mu kugorora ndetse no gusubiza abantu mu buzima busanzwe babaswe bakangizwa n’ibiyobyabwenge.  Ibiyobyabwenge nyine ni ibiyobyabwenge, uwabinyoye ntabwenge buzima aba afite. »

Ministri Mbabazi yasoje asaba ko habaye ubufatanye bw’inzego zose cyane cyane ko mu gihugu cyacu ntahakorwa ibiyobwabwenge, byose bituruka mu bihugu duhana imbibi. Ibi byacika burundu.

Sibomana Jean Bosco ufite imyaka 32 Utuye mu Mudugudu wa  Gashenyi ,Akagali ka Gashenyi Umurenge wa Rukomo, avuga ko ari umudiventitse, adakoresha ibiyobyabwenge, ariko ko mu baturanyi be, ahora abona abantu bishwe n’ibiyobyabwenge.

Aganira na Ubumwe.com yagize ati: «  Njyewe ninywera agashera, ariko njya bona abantu benshi  bishwe n’ibiyobyabwenge, kandi abenshi mba mbona ari urubyiruko, baba babuze amikoro ndetse n’abandi bahitamo kwanga gukora bakarera amaboko, ubundi bakajya gufata ibiyobyabwenge. Uba ubona ari abantu batakaje icyizere. »

Ibihano biva ku mwaka umwe,imyaka 25 ndetse na burundu nibyo bifatirwa umuntu ufite aho ahuriye n’ibiyobyabwenge. Ariko kuko abenshi ari urubyiruko usanga ibi bihano byoroshywa bikagabanuka,kuko bababashaka no kubagorora. Naho umuntu mukuru we afatwa nk’umwicanyi,ibihano bigenda bihinduka bitewe n’umuntu wafatiwe muri iki cyaha.

Kuri uyu munsi kandi mu Karere ka Nyagatare, hatwistwe ibiyobyabwenge bitandukanye, bifite agaciro k’amafaranga y’Urwanda arenga Miliyoni 11.

Ubushakashatsi  buheruka bwakozwe mu mwaka wa 2012 bwagaragaje ko abanyarwanda batangira gufata ibiyobyabwenge ku myaka 11. Ministri yavuze ko mu Ingengo y’imari y’umwaka utaha bakora ubundi bushakashatsi bushya bakareba uko imibare ihagaze.

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here